- Ni ngombwa kugira ngo urye inyamaswa z’imusozi kuba zujuje ibintu bibiri:
-
1
Kuba zahinzwe cyangwa zabazwe mu buryo bwemewe n’amategeko y’idini.
-
2
Zigomba kuba ari inyamaswa ziziruye kandi ziribwa.
-
Inyamaswa ziziruye ni izihe?
Ubusanzwe inyamaswa zose ziba ziziruye, usibye gusa izaje muri Qor’an na Hadith ko zaziririjwe.
Inyamaswa zaziririjwe ni izi zikurikira:
1
Ingurube: Ni inyamaswa yaziririjwe kandi ni Najis muri Islam yo n’ibyayo byose n’ibihimba biyigize, n’ibiyivamo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Muziririjwe kurya ibyipfishije, amaraso, inyama z’ingurube” Surat Al Maidat: 3. Imana nanone iravuga iti “Cyangwa inyama z’ingurube, kuko zo ari Najis” Surat Al An’am: 145.
2
Buri nyamaswa yose ifite imikaka: zikaba ari buri nyamaswa yose itunzwe no kurya inyama, yaba nini nk’intare, ingwe, cyangwa ntoya, nk’injangwe n’izindi nkazo ndetse n’imbwa.
3
Buri nyoni yose ifite inzara: arizo inyoni zose zitunzwe no kurya inyama, nk’agaca, kagoma n’igihunyira sakabaka n’ibindi.
4
Udusimba: akaba ari buri dusimba twose tw’imusozi tutemewe kuribwa kuko tutabagwa, hagakurwamo gusa isenene n’inzige kuko byo byemewe kuribwa, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Twaziruriwe ibyipfishije bibiri: Isamake n’inzige” Yakiriwe na Ibun Majah: 3218.
5
Inzoka n’imbeba: Byaraziririjwe kubirya, twanategetswe kubyica, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ibintu bitanu ni ibyononnyi bigomba kwicwa aho ariho hose haba kubutaka bujiririjwe cyangwa ahandi: Inzoka, ikiyoni, imbeba, imbwa ziryana na sakabaka” Yakiriwe na Bukhariy: 3136. Na Muslim: 1198.
6
Indogobe zo mu ngo: Zikaba ari indogobe zikoreshwa mu byaro bazigendaho zikanaheka imizigo.
Inyamaswa zose zemewe kuribwa nyuma yo kuzibaga usibye gusa izarobanuwe mo na Qor’an na Hadith.
Amoko y’inyamaswa ziziruwe
Inyamaswa Imana yaziriye muri ziriya zose zirimo ibice bibiri:
|
|


