
Islam yifuriza abayislamu kuba bagaragara neza.
Islam yifuriza abayislamu kuba bagaragara neza.
Sunat za Kamere ni ibintu Imana yaremanye abantu, umuyislamu aba yuzuye igihe abikoze, akaba ameze neza kandi asa neza, kubera ko Islam yitaye no k’uruhande rw’ubwiza n’ibyuzuza umuyislamu k’uburyo ahurirwaho no gutungana ukugaragara n’ukutagaragara.
Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ibintu bya kamere ni bitanu: Gusiramurwa, kogosha insya, kugabanya ubwanwa bwo hejuru, guca inzara no gupfura ubucakwaha” Yakiriwe na Bukhariy: 5552. Na Muslim: 257.
Gusiramurwa: Ni ugukuraho agahu kari k’umutwe w’ubwambure bw’umugabo, akenshi na kenshi bikorwa mu minsi ya mbere umwana avutse.
Gusiramurwa ni ikintu cyiza bikaba na Sunat ya kamere ku abagabo, kandi birimo inyungu nyinshi z’ubuzima, ariko gusiramurwa ntabwo ari itegeko kugira ngo yinjire Islam, kandi umuyislamu ntabwo abona icyaha iyo atisiramuje kubera ubwoba cyangwa indi mpamvu.
Kogosha insya: Ni ugukuraho imisatsi iba hafi y’igitsina ukayikuraho uyogoshe cyangwa mu bundi buryo.
Kugabanya ubwanwa bwo hejuru: Kuburekeraho biremewe ariko si byiza ariko umuyislamu naburekeraho ni ngombwa ko atabureka ngo bube bure bure cyane icyiza ni ukubukata no kubugabanya.
Gutereka ubwanwa: Islam ishishikariza gutereka ubwanwa, ubwanwa bukaba ari imisatsi imera ku akananwa no ku amatama.
Gutereka ubwanwa bikaba bisobanuye kutabwogosha no gukurikiza umugenzo w’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
Guca inzara: Umuyislamu agomba gukurikirana inzara ze azigabanya k’uburyo zitaba ububiko bw’imyanda.
Gupfura ubucakwaha: Ni ngombwa k’umuyislamu gukuraho imisatsi yo mu kwaha kwe ayipfuye cyangwa akoresheje ubundi buryo, akitwararika ko hatavamo umwuka mubi.
