NTA MUHUZA UBA HAGATI Y’UMUNTU NA NYAGASANI WE

Amadini menshi aha bamwe mu bayoboke bayo ibintu by’akarusho mu idini kurusha abandi, bakanahuza amasengesho y’abantu no kwemera kwabo no gushimisha abo bantu no kuba bemeye ayo masengesho, - abo bantu hashingiwe kuri ayo madini- abo bantu ni abahuza hagati yabo n’Imana nibo batanga ukubabarirwa ibyaha, rimwe na rimwe bakavuga ko bazi ibyihishe – nkuko ari ibinyoma byabo bavuga- no kunyuranya n’abo bantu bifatwa nkaho ari igihombo gikomeye. 

Maze Islam iza iha umuntu agaciro, ikuraho kuba ubuzima bwiza bw’abantu ndetse no kwicuza kwabo ndetse n’amasengesho yabo bigomba kugira aho bihuriye n’abantu runaka uko baba bameze kose.

Amasengesho y’umuyislamu aba hagati ye na Nyagasani we nta wundi muntu uyagiramo uruhare cyangwa ubuhuza, Imana Nyagasani iri hafi y’abagaragu wayo yumva ubusabe bw’umugaragu wayo kandi ikamusubiza ireba amasengesho ye ikanayamuhembera nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo gusanga imbabazi z’ibyaha no kwaakira ukwicuza, igihe cyose umuntu yicujije akabokora kubera Imana iramubabarira kandi nta muntu numwe ufite imbaraga zo kugira icyo akora mu migendekere y’isi, ibyo byose n’ibyi Mana yonyine.

Islam kandi yabohoye ubwenge bw’umuyislamu umusaba gutekereza no kugira ubwenge no gutegekwa na Qor’an ndetse n’amagambo n’ibikorwa by’impamo byaturutse ku intumwa Muhamadi, igihe habayeho kutavuga rumwe, nta muntu numwe ufite uburenganzira busesuye bwo gukurikirwa mu mategeko ye yose usibye intumwa Muhamadi kuko atavuga amarangamutima ye ahubwo ibyo avuga byose ni ihishurirwa ahabwa, Imana yaravuze iti “Ntabwo (Muhamadi) avuga amarangamutima ye ahubwo ibyo avuga byose ni ihishurirwa aba yahishuriwe” Surat Najim: 3-4.

Ni iyihe nema y’Imana ikomeye kuri twe kuruta iyi dini itanyuranya na kamere mu mitima ikaba inaha umuntu agaciro ikanamugira umuyobozi w’umutima we imubohora k’ubucakara bwo kubamira no gusenga ibitari Imana Nyagasani.