Hijat yawe
Gukora Hijat i Makka ni inkingi ya gatanu mu nkingi zigize Islam, Hijat ikaba ari isengesho rihuriramo amasengesho menshi y’umubiri, umutima n’umutungo, Hijat ikaba igomba gukorwa n’ufite ubushobozi bw’umubiri n’umutungo, ikaba ari itegeko rimwe mu buzima.
Imana yaravuze iti “Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije ntacyo akeneye ku biremwa” Surat Al Im’ran: 97.