ISLAMU NI IDINI Y’UBUZIMA

Islam ni idini ijyaniranya ubuzima bwa hano ku isi n’ubuzima bw’imperuka, isi ni nk’umurima umuyislamu ahingamo ibyiza mu ngeri zose z’ubuzima, kugira ngo ibihembo byabyo abibone hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi uko guhinga no gutera uwo murima bisaba kwitabira ubuzima ugakorana nabwo n’imbaraga zose, ibyo bikaba bigaragarira mu bintu bikurikira:

Kubaka isi:

Imana yaravuze iti “Ni we wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho” Surat Hudu: 61. Imana yaraturemye idushyira kuri iyi si inadutegeka kuyubaka no kuyiteza imbere hakoreshejwe imico no kubaka ibyo byose bikaba bigomba kuba ari ibifasha abantu ariko ntibinyuranye n’amategeko y’idini ya Islam, ahubwo Imana yagennye ko kuyubaka no kuyiteza imbere biba mu byangombwa bikaba ari na masengesho ndetse no mu bantu b’iwawe, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yakebuye umuyislamu, aramubwira ati “Niba warugiye gutera igiti maze imperuka ikaba ataragishyira mu itaka, ajye yihutira kugishyira mu itaka kibe ituro kuri we” Yakiriwe na Muslim: 2712.

Kuba hamwe n’abandi bantu:

Islam ihamagarira abantu kuba hamwe no guhatanya kubaka isi no kuzana amajyambere no gutunganya, ariko uko kuba hamwe nabantu no gufatanya nabo bikabaho mu mico myiza kabone n’iyo abantu baba batandukanyije imyumvire n’amadini, Islam igaragaza ko kuwa ahantu ha wenyine ntiwegere abandi bitari mu migenzereze y’abavugabutumwa bagamije gutunganya, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yarutishije uwivanga n’abantu agakorana nabo akihanganira ibibi byabo n’amakosa yabo, uwitarura abantu udashaka gukorana nabo” Yakiriwe na Ibun Majah: 4032.

Islam idini y’ubumenyi:

Ntabwo kuba ijambo rya mbere ryahishuriwe intumwa Muhamadi muri Qor’an (Soma) byarabayeho k’ubwi impanuka, ahubwo ni igishimangira ko Islam ishyigikira ubumenyi bufitiye abantu akamaro aho buva bukagera, kugeza ubwo inzira umuyislamu anyuramo ashaka ubumenyi, ariyo nzira ye izamujyana mu ijuru, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze agira ati “Uzakurikira inzira ashakishamo ubumenyi, Imana izamworohereza inzira ijya mu ijuru”  Yakiriwe na Ibun Hiban: 84.  

Islam ntabwo izi intambara hagati y’idini n’ubumenyi nk’uko bizwi mu yandi madini, ahubwo muri Islam idini niryo rifasha ubumenyi rikanabuhamagarira abantu kubwiga no kubwigisha igihe cyose harimo inyungu ku bantu.

Ndetse usanga Islam yarahaye agaciro gahambaye umumenyi wigisha abandi ibyiza inamuha urwego ruhambaye, intumwa Muhamadi avuga ko ibiremwa byose bisabira umwarimu wigisha abantu ibyiza”  Yakiriwe na Tir’midhiy: 2685.