Ikirebwa ni ukuri kw’idini ya Islam ntabwo ari imyitwarire y’abayislamu

Igihe uzabona umuganga akoresha umugenzo wa kiganga ufite ingaruka mbi ku bantu, cyangwa umwarimu ufite imitwarire mibi, icyo gihe wowe –mugutangara kwawe no kwamagana kwawe uburyo akora ibinyuranye n’ibyo yize ndetse n’umwanya we – icyo gihe ntabwo uzahindura ibitekerezo byawe mu kuba ubuganga ari ingirakamaro ku bantu ndetse n’agaciro ko kwigisha mu bantu no mu iterambere.

Icyo gihe uzabonako uriya muganga cyangwa umwarimu aria bantu batari beza muri iyo myuga yabo.

Nidusanga hari bamwe mu bayislamu bakora ibitari byiza, icyo gihe ibikorwa byabo ntabwo bisobanura uko Islam nziza iteye, ahubwo ibyo bikorwa bigaragaza integer nke za kimuntu n’imyitwarire ye mibi bidafite aho bihuriye na Islam, nk’uko imyitwarire y’uriya muganga cyangwa umwarimu ndetse n’imico yabo bidashobora kwitirirwa ubuganga cyangwa umwuga wo kwigisha.