Zakat
Impamvu Zakat yategetswe:
Imana yategetse Zakat ku bayislamu kubera impamvu zihambaye twavugamo izi zikurikira:
- Gukunda umutungo ni ikintu kiri kamere ku bantu, ibyo bigatuma umuntu agomba kuwubungabunga, maze Imana itegeka gutanga Zakat kugira ngo isukure umutima iwukuraho ubugugu, no kuwukiza gukunda isi cyane no kuyirarikira cyane. Imana yaravuze iti “(Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat)mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije” Surat Tawubat: 103.
- Gutanga Zakat bishimangira ihame ry’ubumwe n’umubano, kubera ko umutima w’umuntu waremewe gukunda uwugiriye neza, no kubera iyo mpamvu abayislamu babana bakundanye kandi bunze ubumwe nk’inyubako imwe ifatanye, yunganirana, bigatuma ibikorwa by’ubujura n’ubushimusi bigabanyuka.
- Gutanga Zakat kandi, bishimangira igisobanuro cyo kuba umuntu ari umugaragu w’Imana no kwicisha bugufi byuzuye ku Mana Nyagasani w’ibiremwa, iyo umukungu atanze Zakat ku mitungo ye uwo aba akurikije amategeko y’Imana, no mu gutanga Zakat harimo gushimira utanga inema kuri izo nema yaguhaye. Imana yaravuze iti “Nimuramuka mushimiye, nzabongerera” Surat Ibrahim: 7.
- Gutanga Zakat, bishimangira kubaho neza k’umuryango wa Kislamu, no kuringanira hagati y’amatsinda abiri agize umuryango wa Kislamu, mugutanga Zakat rero ku bayigenewe bituma umutungo udakomeza kuba ikintu gihambaye gitunzwe n’igice kimwe cy’abantu bigwijeho. Imana yaravuze iti “Kugira ngo bitiharirwa n’abakire muri mwe gusa” Surat Al Hashir: 7.
Ni iyihe mitungo igomba gutangirwa Zakat?
Ntabwo gutanga Zakat ari itegeko umuntu kuba yatanga ibyo atunze bimufasha nk’inzu atuyemo, igiciro yaba ifite cyose, n’imodoka ye akoresha nubwo yaba ihenze, ndetse n’imyambaro ye n’ibiribwa bye n’ibinyobwa bye.
Ahubwo Imana yategetse gutanga Zakat mu mitungo runaka yitwa ko itari mubyo umuntu akeneye kandi akoresha buri munsi, kandi itubuka ikanagwira ariyo:
- Zahabu na Feza, zidakoreshwa mukwambara n’imitako:
Nta Zakat igomba gutangirwa Zahabu na Feza, usibye igihe byujuje igipimo cyagenwe n’amategeko (Niswab) kandi ikaba imaze umwaka wuzuye hashingiwe kuri gahunda y’ukwezi, ungana n’iminsi 354.
Igipimo fatizo cya Zakat ya Zahabu na Feza ni iki:
Igipimo fatizo cya Zahabu ni 85g naho Feza ni 595g.
Iyo umuyislamu atunze icyo kigero hanyuma bikaba bimaze umwaka atanga Zakat ya 2.5%.
- Imitungo n’igishoro mu mafaranga atandukanye yaba ayatunze cyangwa ari kuri Konti:
Gubitangira Zakat: Habarwa igipimo fatizo cy’iyo mitungo n’amafaranga, bikagereranywa na Zahabu, byaba bingana n’igipimo fatizo cya Zahabu cyangwa bikiruta, aricyo 85g uhereye igihe Zakat yabaye itegeko kuri we, kandi iyo mitungo ikaba imaze umwaka wa gahunda y’ukwezi awutunze, icyo gihe atanga 2.5%.
Urugero: Igiciro cya Zahabu kirahindagurika, turamutse tugennye ko igiciro cya Zahabu mugihe Zakat yabaye itegeko kuri we ari amadorari (25), icyo gihe igipimo fatizo cy’umutungo ni muburyo bukurikira:
Amadorari 25 (nicyo giciro cya garama ya Zahabu, ariko gihindagurika), ubwo garama 85 (izo garama zo ntizihinduka), ubwo amadorari 2125, nicyo gipimo fatizo cy’uwo mutungo.
- Zakat y’ibicuruzwa:
Ikigamijwe muri Zakat y’ibicuruzwa: Ni buri kintu cyose cyateganyirijwe ubucuruzi mu ntangiriro nk’ibibanza, inyubako n’amazu y’amagorofa, cyangwa ibicuruzwa bisanzwe nk’ibiribwa n’ibindi bikoresho.
Uburyo Zakat yabyo itangwa: Umuntu abara agaciro k’ibicuruzwa bye mugihe birangije umwaka, ifatizo rikaba ibiciro biri ku isoko muri icyo gihe umuntu ashaka gutangamo Zakat, iyo ibyo bicuruzwa bikwije igipimo fatizo icyo gihe atanga kimwe cya kane cy’icumi 2.5%.
- Zakat y’ibiva mu butaka, ibihingwa, imbuto n’ibinyampeke:
Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye mujye mutanga mu byiza mwakoreye ndetse no mubyo twabakuriye mu butaka” Surat Al Baqarat: 267.
Zakat rero ni itegeko mu bintu bitandukanye byagenwe mu bihingwa ntabwo ari itegeko mu bihingwa byose, ariko bikaba bigomba kuba byujuje igipimo cyagenwe.
Hagatandukanywa hagati y’ibyuhiwe n’imvura n’imigezi n’ibyuhirwa hakoresheje ibikoresho n’abakozi, ku gipimo gitegetswe gutangwa muri Zakat hashingiwe ku mibereho y’abantu.
- Imitungo ikomoka ku matungo yaba inka, ingamiya, ihene, mu gihe ayo matungo aragirwa, akaba adasaba nyirayo kuyagaburira.
Iyo nyirayo ayazanira ibiribwa umwaka wose cyangwa se igihe kinini cy’umwaka, icyo gihe ntabwo ayo matungo atangirwa Zakat.
N’igipimo fatizo cya Zakat yayo n’ibigomba gutangwa hari ibisobanuro birambuye mu bitabo bya Fiqihi.
Ni bande bagomba guhabwa Zakat?
Islam yagennye ibintu bigomba gutangwamo Zakat. Bikaba byemewe ko umuyislamu ashobora kubishyira mu bwoko bumwe cyangwa byinshi muri ibyo bintu, ashobora nanone kuyiha amashirahamwe akora ibikorwa byiza ashinzwe kubigeza kubo byagenewe mu bayislamu, kandi ibyiza ni uko byatangwa hagati mu gihugu.
Amoko y’abantu bagenewe guhabwa Zakat ni aba bakurikira:
- Abakene n’abatindi: Abo ni abadashobora kubona mu bintu by’ibanze ibibahagije by’ibanze.
- Abakora umurimo wo kujya gukusanya Zakat no kuyitanga.
- Umucakara ushaka kwigura kuri shebuja: uwo arafashwa agahabwa muri Zakat kugirango abashe kwibohora.
- Umuntu ufite umwenda akaba adashobora kuwishyura, ryaba ideni yafashe mu nyungu rusange no mubikorwa byiza ku bantu cyangwa iryo yafashe kubera inyungu bwite.
- Abarwana mu nzira y’Imana, aribo abarwana kubera kurinda idini yabo cyangwa igihugu cyabo, hinjiramo buri gikorwa cyose cyo kwamamaza Islam no kogeza ijambo ry’Imana.
- Abantu bamenyerezwa ubuyislamu, abo ni abantu bari abahakanyi bakaza kuyoboka Islam vuba, ndetse n’abahakanyi bakeka ko bazayoboka Islam, aba bantu ntibahabwa Zakat n’abantu ku giti cyabo ahubwo icyo ni igikorwa cy’ubuyobozi bw’abayislamu n’amashyirahamwe akora ibikorwa byiza, kuko nibo baba bazi inyungu zirimo.
- Umuntu uri k’urugendo washiriwe, uwo nawe aba akeneye umutungo n’ubwo iwabo yaba atunze imitungo myinshi.
Imana mugusobanura abagomba guhabwa Zakat yaravuze iti “Mu by’ukuri, amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini ya Isilamu), abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari (ku rugamba) mu nzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe)” Surat Tawubat: 60.