Imwe mu myitwarire Islam yashimangiye mu mikoranire y’amafaranga.
Nk’uko Islam yasobanuye amategeko y’imikoranire muby’umutungo yanashimangiye imyitwarire runaka ndetse n’imico igomba kuranga abakorana muri yo:
Kugira ubunyangamugayo:
Kugira ubunyangamugayo mu mikoranire y’ubucuruzi hamwe n’abandi, baba abayislamu cyangwa abatari bo, ni umwe mu mico umuyislamu agomba kurangwa nayo, uko gushimangirwa kugaragarira muri ibi:
- Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, Imana ibategeka gushyikiriza indagizo benezo” Surat Nisau: 58.
- Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yashyize ubuhemu no kudasubiza indagizo kuri bene zo, mu bimenyetso by’uburyarya, aho intumwa yavuze iti “Ibimenyetso biranga indyarya ni bitatu, iyo ivuga irabeshya, n’iyo atanze isezerano ntaryubahiriza kandi iyo yizewe arahemuka” Yakiriwe na Bukhariy: 33. Na Muslim: 59.
- Kugira ubunyangamugayo, ni imwe mu mico y’ingenzi ikwiye kuranga abemera, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Abemera baratsinze, babandi barinda indagizo zabo, kandi bakubahiriza amasezerano” Surat Al Muuminuna: 1,8. No kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yahakanye ukwemera k’umuntu uhemuka ku ndagizo yahawe, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Nta kwemera k’umuntu udacunga indagizo” Yakiriwe na Ahmad: 12567.
- Intumwa Muhamadi mbere yo kuba intumwa i Makka bajyaga bamwita A Swadiqu Al Aminu (umunyakuri w’umwizerwa), kuko yari icyitegererezo cyo kurinda indagizo mu mikoranire ye no mumigenzereze ye.
Kuba umunyakuri:
Kuba umunyakuri, no kurangwa no gukorera mu mucyo biri mubyo Islam yashimangiye:
- Intumwa Muhamadi k’umuguzi n’ugurisha yaravuze iti “Nibabwizanya ukuri kandi bagasobanurirana, ubucuruzi bwabo bushyirwamo imigisha, ariko iyo bahishanye bakabeshya, umugisha uvanwa mu bucuruzi bwabo” Yakiriwe na Bukhariy: 1532. Na Muslim: 1973.
- Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mugomba kugira ukuri, kuko kuyobora kuganisha ku byiza, kandi ibyiza biyobora bijyana mu ijuru, umuntu iyo akomeje kuvuga ukuri no kurangwa nako, kugeza ubwo yandikwa ku Mana ko ari umunyakuri” Yakiriwe na Muslim: 2607.
- Islam yagize umuntu urahira mu binyoma ataka ibicuruzwa bye kugira ngo bigurwe, ko aba akoze icyaha gikomeye, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Abantu batatu ntabwo Imana izabavugisha ku munsi w’imperuka, nta nubwo izabareba, ntizabezaho ibyaha kandi bazagira ibihano bibabaza, avugamo umuntu umuntu ugurisha ibicuruzwa bye arahira ibinyoma” Yakiriwe na Muslim: 106.
Gutunganya no kunoza umurimo:
Ni ngombwa rero k’umuyislamu wese w’umunyabukorikori cyangwa umukozi ko yagira ihame kunoza no gutunganya umurimo we neza akabigira ikirango adatezukaho.
- Imana Nyagasani yanditse ineza kuri buri kintu, inategeka ineza mu bijyanye n’ubuzima, ndetse no mu bintu bigaragara mbere na mbere ko bigoye gukoramo ineza, nko guhiga, kubaga, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Mu by’ukuri Imana yanditse ineza kuri buri kintu, bityo nimugira icyo mwica mujye mukica neza, nimunabaga mubage neza, kandi ushaka kubaga ajye atyaza icyuma cye kandi ntababaze icyo abaga” Yakiriwe na Muslim: 1955.
- Intumwa Muhamadi yagiye gushyingura umuntu, maze akajya yereka abasangirangendo uburyo batunganya mwana ndani no gushyingura neza, maze arahindukira arababwira ati “Ariko ibi ntacyo bimarira uwapfuye nta nicyo byamutwara, ariko Imana ikunda ko umuntu nakora umurimo awutunganya” Yakiriwe na Bayihaqiy mu bice bigize ukwemera: 5315. No muyindi mvugo: “Imana ikunda ko umwe muri mwe najya akora ikintu yagitunganya” Yakiriwe na Abu Yaala: 4386. Indi mico wayireba kuri page: 185.