Ni gute natawaza?
Ugutawaza no kwisukura ni bimwe mu bikorwa byiza kandi bikomeye, Imana ihanagurira umuntu ibyaha kubera gutawaza, igihe cyose umuntu yereje Imana umugambi agamije ibihembo ku Mana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Igihe umuyislamu atawaje, akoza uburanga bwe, ibyaha yarebesheje amaso ye bimanukana n’amazi, yakoza amaboko ye, ibyaha yakoresheje amaboko bimanukana n’amazi, yakoza amaguru ye ibyaha bakoze agendesheje amaguru ye bimanukana n’amazi kugeza ubwo asigara yera nta cyaha” Yakiriwe na Muslim: 244.
-
Ni gute natawaza nkikuraho umwanda mutoya?
-
Avuga ati (BISMILAHI).
-
Ni byiza koza ibiganza n’amazi inshuro eshatu.
-
Akunyuguza mu kanwa, bisobanuye gushyira amazi mu kanwa akayazunguza mo yarangiza akayacira, ni byiza kubikora gatatu ariko iby’itegeko ni inshuro imwe.
-
Akanoza mu mazuru,akoresheje gushoreza amazi no kuyapfuna, ni byiza ko amazi ayageza kure usibye igihe byaba bimutera ingaruka, kandi ni byiza ko abikora gatatu ariko itegeko ni inshuro imwe.
-
Akoza uburanga bwe, guhera aho imisatsi itangiriye kugeza munsi y’akananwa no guhera ku gutwi kugeza k’ukundi, amatwi yo ntabwo yinjira mu koza uburanga, ni byiza koza mu maso inshuro eshatu ariko itegeko ni inshuro imwe.
-
Akoza amaboko ye guhera ku ntoki kugeza mu nkokora (ukabanza iburyo hanyuma ibumoso) inkokora zombie zibarirwa mu koza amaboko, ni ngombwa koza amaboko gatatu ariko itegeko ni inshuro imwe.
-
Agahanagura mu mutwe, atoheje intoki n’amazi agahanagura mu mutwe we ahereye mu ntangiriro z’umutwe kugeza ku mpera zawo ahenda kwegera ijosi, ni byiza ko agarura intoki ze ku ntangiriro z’umutwe nanone, ni byiza ko ibyo abikora gatatu nko ku bindi bihimba.
-
Agahanagura mu matwi, yinjiza intoki ze za mukubitarukoko mu matwi, ibikumwe bigahanagura ku matwi.
-
Akoza ibirenge bye kugeza ku tubumbankore ibyo akabikora inshuro eshatu (ukabanza iburyo hanyuma ibumoso) itegeko ni ukoza inshuro imwe gusa, ariko iyo yambaye amasogisi biremewe guhanagura ho hubahirijwe (Reba page: 77).