Umwanda mukuru no koga:

Ibitera koga:

Ni ibintu iyo umuyislamu abikoze agomba koga mbere y’uko akora isengesho ndetse no gukora Twawafu, akaba abarwa mbere yo koga ko afite umwanda mukuru.

Birahagije mu koga kw’itegeko gukwiza amazi umubiri wose.

  1. Gusohora intanga  kucyo aricyo cyose habayeho kuryoherwa, mu gihe icyo aricyo cyose yaba ari maso cyangwa asinziriye. Amasohora: Ni amazi y’umweru atemba akomeye asohorwa no kuba umuntu agejeje ubushake n’uburyohe ku rwego rwo hejuru.
  2. Gukora imibonano mpuza bitsina: Ni ukwinjiza ubwambure bw’umugabo mu bw’umugore, kabone n’iyo utarangiza ngo usohore intanga, birahagije kandi ko ugomba koga kwinjiza mo umutwe w’ubwambure gusa. Imana yaravuze iti “Nimuba mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga) mujye mwisukura (mwiyuhagira umubiri wose)” Surat Maidat: 6.
  3. Gusohoka kw’amaraso y’imihango n’ibisanza: :
    • Imihango: Ni amaraso asanzwe asohoka mu mugore buri kwezi, akamara iminsi irindwi ishobora kwiyongera cyangwa kugabanyuka bitewe n’imiterere y’umugore. .
    • Ibisanza: Ni amaraso asohoka mu mugore nyuma yo kubyara, akamara iminsi runaka. .

Umugore uri mu mihango n’ibisanza yoroherezwa mu gihe babirimo, ntategetswe gusenga no gusiba, akaba ategetswe kwishyura igisibo ariko ntiyishyure isengesho mu gihe yasubiranye isuku, ntabwo byemewe kandi ku bagabo babo gukorana nabo imibonano mpuza bitsina muri ibyo bihe, ariko biremewe kubishimishaho bitari imibonano, ni ngombwa kuribo nyuma y’uko amaraso arangira koga.

Imana yaravuze iti “Bityo mujye mwitarura abagore mu gihe cy’imihango, ntimuzabegere (ntimuzakorane na bo imibonano) kugeza igihe imihango ihagarariye. Imihango nihagarara bakisukura, muzabonane na bo nkuko Allah yabategetse” Surat Al Baqarat: 222.

Ni gute umuyislamu yisukura yikuraho ijanaba cyangwa umwanda mukuru?

Birahagije k’umuyislamu kugira umugambi wo kwisukura maze akoza umubiri we wose n’amazi.

  • Ariko kwisukura mu buryo bwuzuye, ni uko umuntu agomba gusitanji hanyuma agatawaza yarangiza agakwiza amazi umubiri we wose, ibyo nibyo bifite ibihembo byinshi, kuko bihuje n’umugenzo w’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
  • Iyo umuyislamu yoze ijanaba ibyo biba bihagije singombwa ko atawaza, ariko ibyiza ni ukoga bijyanye no gutawaza nk’uko ariwo mugenzo w’intumwa Muhamadi.

Gusiga amazi ku masogisi:

Mu byiza bya Islam ni uko umuyislamu ashobora gusiga ku masogisi ye n’ibiganza bitose cyangwa agasiga inkweto ze zikwiye ikirenge cyose, mu mwanya wo koza ibirenge mugutawaza, ariko agomba kuyasigaho yayambaye amaze gutawaza, ibyo akabikora mu gihe kitarenze amasaha 24 k’umuntu utari k’urugendo n’amasaha 72 k’umuntu uri k’urugendo.

Naho mu koga ijanaba ni ngombwa ko umuntu yoza n’ibirenge bye uko byagenda kose.

Umuntu wananiwe gukoresha amazi:

Umuyislamu igihe yananiwe gukoresha amazi mu gutawaza cyangwa koga kubera uburwayi cyangwa kuba yabuze amazi cyangwa amazi ahari akaba ari makeya yo kunywa gusa: biremewe ko yakora Tayamamu akoresheje umucanga kugeza igihe amazi abonekeye cyangwa se igihe abashirije kuyakoresha.

Uko Tayamamu ikorwa:

Umuntu agomba gukubita mu mucanga ibiganza bye inshuro imwe, hanyuma agahanagura mu buranga bwe, yarangiza agahanagura hejuru y’ikiganza cye cy’iburyo akoresheje ikiganza cy’ibumoso akanahanagura ikiganza cye cy’ibumoso akoresheje icy’iburyo.