Agaciro k’imico myiza muri Islam

  1. Imico myiza iri mubyatumye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) atumwa ku bantu:

Imana yaravuze iti “Ni we wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, inabeze” Surat Al Jumuat: 2. Imana iragaragaza inema zayo ku bemera ko yaboherereje intumwa yayo kugira ngo ibigishe Qor’an kandi ineze imitima yabo iyikuraho ibangikanya n’imico itari myiza n’imigenzo yose mibi, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri, natumwe kuzuza imico myiza” Yakiriwe na Bayihaqiy: 21301. Imwe mu mpamvu zikomeye zatumwe intumwa Muhamadi atumwa ni ukuzamura imico myiza ku muntu ku giti cye no ku bayislamu muri rusange.

  1. Imico myiza ni igice gikomeye cyo kwemera:

Kuzuza imico myiza ni kimwe mu by’ingenzi byatumye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Imana imutuma..

Intumwa Muhamadi ubwo yabazwaga ati: Ninde mwemera uruta abandi? Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ni ubarusha imico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1162. Na Abu Dauda: 4682.

Imana yise ukwemera igikorwa cyiza, yaravuze iti “Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengerazuba (musenga); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi” Surat Al Baqarat: 177. Ibikorwa byiza ni izina rikusanyije amako yose y’ibyiza harimo n’imico myiza, amagambo ndetse n’ibikorwa, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ibikorwa byiza, ni ukurangwa n’imico myiza” Yakiriwe na Muslim: 2553.

Ibyo bigaragarira neza mu ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Ukwemera kugizwe n’ibice birenga mirongo itandatu, ikiri ku isonga ni ukuvuga ijambo La ilaha ila llahu, igisozereza ibindi ni ugukura igisitaza mu nzira, no kugira isoni ni igice mu bigize ukwemera” Yakiriwe na Muslim: 35.

  1. Mu by’ukuri, imico myiza ifitanye isano na buri bwoko bwose bw’amasengesho:

Nta nahamwe uzasanga Imana yarategetse isengesho usibye ko yagaragaje impamvu yaryo mu buryo bw’imico cyangwa ingaruka zaryo ku muntu n’abayislamu muri rusange, ingero kuri ibyo ni nyinshi muri zo:

Iswala Imana yaravuze iti “Jya uhozaho iswala, mu by’ukuri, iswala ibuza gukora ibibi n’ibiteye isoni” Surat Al Ankabut: 45.

Gutanga Zakat: “Fata mu mitungo amaturo, ubasukure kandi ubeze kubera yo” Surat Tawubat: 103. Hamwe n’uko izaka ubwayo ari ukugirira neza abantu no gukemura ibibazo byabo, ariko inasukura roho ikanayeza iyikuraho imico mibi.

Igisibo “Mwategetswe gusiba nk’uko byategetswe ababayeho mbere yanyu kugira ngo mubashe gutinya Imana” Surat Al Baqarat: 183. Ikigambiriwe muri yo ni ugitinya Imana ukora ibyo yagutegetse wirinda ibyo yakubujije, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze iti “Utazareka kuvuga ibinyoma no kubikoresha, Imana ntikeneye kuba yareka ibiribwa bye n’ibinyobwa bye” Yakiriwe na Bukhariy: 1804. Uwo igisibo cye kitagira ingaruka ku mutima we no ku mico ye n’abantu uwo ntaba yageze ku ntego y’igisibo.

  1. Ibyiza bihambaye n’ibihembo bikomeye Imana yateganyirije uzarangwa n’imico myiza:

Ingero z’ibyo ni nyinshi muri Qor’an na Hadith, muri zo:

  • Ni uko imico myiza aricyo kintu kizaremereza umunzani w’ibyiza ku munsi w’imperuka:

Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Nta kintu kizashyirwa ku munzani kikagira uburemere kurusha imico myiza, kandi urangwa n’imico myiza izamuzamura mu nzego z’abajyaga basiba ndetse n’abanyamasengesho” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2003.

  • Imico myiza ni imwe mu mpamvu zikomeye zo kwinjira mu ijuru.

Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ikintu kizinjiza abantu benshi mu ijuru, ni ugutinya Imana n’imico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2004. Na Ibun Majah: 4246.

  • Kuba umuntu uzarangwa n’imico myiza azaba ari hafi y’intumwa Muhamadi ku munsi w’imperuka:

Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, abantu nkunda cyane n’abazaba bari mu byicaro byo hafi yanjye ku munsi w’imperuka, ni ababarusha imico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2018.

  • Uzarangwa n’imico myiza urwego rwe ruzaba ari urwo hejuru mu ijuru, bitewe n’isezerano ry’intumwa Muhamadi yashimangiye:

Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Njyewe ndi umwishingizi, k’umuntu uzareka impaka za ngo turwane n’ubwo yaba ari mu kuri, kuzinjira mu inzu yo hasi mu ijuru, kandi ndi umwishingizi w’umuntu uzareka kubeshya n’ubwo yaba akina, kuzinjira mu nzu yo hagati mu ijuru, ndi umwishingizi kandi w’umuntu uzarangwa n’imico myiza kuzinjira mu nzu yo hejuru mu ijuru” Yakiriwe na Abu Daudi: 4800.

Imico myiza ni kimwe mu bikorwa bihambaye ku Mana kandi bita umuntu ituze n’umunezero.

Agaciro k’imico myiza muri Islam

Imico myiza muri Islam ifite byinshi yihariye bigaragara muri Islam gusa, aribyo:

  1. Imico myiza ntabwo ari umwihariko w’abantu runaka.

Imana yaremye abantu batandukanye mu miterere, amabara ndetse n’indimi zitandukanye, ariko k’umunzani w’Imana abo bantu barareshya nta tandukaniro ry’umwe k’uwundi usibye ukwemera arusha abandi no gutinya Imana, nk’uko Imana yabivuze igira iti  “Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri, ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha gutinya (Allah)” Surat Al Hujrat: 13.

Imico myiza ivangura umuyislamu mu bandi bantu, nta tandukaniro hagati y’umukire n’umukene cyangwa uwo hejuru n’uwo hasi, cyangwa uwera n’uwirabura, cyangwa umwarabu n’utari we.

Kurangwa n’imico myiza mu abatari abayislam:

Imana Nyagasani yategetse kurangwa n’imico myiza ku bantu bose, kutabogama, kugira neza, impuhwe ni imico y’umuyislamu igomba kumuranga mu magambo ye yaba ari kumwe n’umuyislamu mugenzi we cyangwa utari umuyislamu, agomba kugerageza kugira iyo mico myiza inzira yo guhamagarira abatari abayislamu kuyoboka iri dini rihambaye.

Imana yaravuze iti “Allah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri, Allah akunda abatabera” Surat Al Mum’tahinat: 8.

Mu by’ukuri, Imana yaziririje kuri twe kugira abahakanyi inshuti magara no gukunda ubuhakanyi bwabo barimo n’ibangikanya,  Imana yaravuze iti“Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti magara ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira (abandi) kubamenesha. Ariko abazabagira inshuti magara ni bo byigomeke” Surat Al Mum’tahinat: 9.

Umuyislamu agomba gukorana n’abandi mu mico myiza, uko baba batandukanye kose ndetse n’amadini yabo yose.

  1.  Imana myiza si umwihariko k’umuntu gusa.

Kugira imico myiza ku inyamaswa:

Intumwa Muhamadi yatubwiye inkuru y’umugore winjiye mu muriro kubera injangwe yafungiranye ahantu ikaza kwicwa n’inzara, nk’uko k’urundi ruhande yatubwiye inkuru y’umugabo Imana yababariye ibyaha kubera guha imbwa yari yarembejwe n’inyota amazi yo kunywa, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umugore yinjiye mu muriro kubera injangwa, yarayiziritse ntiyayiha icyo kurya ntiyanayireka ngo ijye kwishakira amafunguro ku isi” Yakiriwe na Bukhariy: 3140. Na Muslim: 2619.

Intumwa Muhamadi nanone yaravuze ati “Mu gihe umuntu yari mu nzira agenda, yaje kumva inyota imurembeje, nuko abona iriba ajyamo anywa amazi, arangije avamo abona imbwa yahagira irimo kurya itaka kubera inyota aravuga ati: Iyi mbwa inyota iyigeze aho nanjye yari ingeze, nuko amanuka mu iriba avomera mu rukweto rwe amazi asuka amazi mu kanwa k’imbwa kugeza ubwo ishize inyota, Imana iramushimira imubabarira ibyaha” baravuga bati: Yewe ntumwa y’Imana, ese no ku nyamaswa tuzibonaho ibihembo? Aravuga ati “Buri kintu cyose gifite ubugingo hari ibihembo” Yakiriwe na Bukhariy: 5663. Na Muslim: 2244.

Kurangwa n’imico myiza mu kubungabunga ibidukikije:

Islam ishishikariza kubungabunga ibidukikije

Imana yadutegetse kubaka isi bisobanuye gukora no kuyiteza imbere no kuyibyaza umusaruro no kuyubaka ariko tunabungabunga inema, Imana yanabujije konona isi no gusesagura mu biyiriho, uko konona kwaba gukorewe umuntu, inyamaswa cyangwa ibimera, icyo ni igikorwa Islam yanga, n’Imana Nyagasani ntabwo ikunda ubwononnyi mu ngeri zose z’ubuzima, Imana yaravuze iti “Kandi Imana ntikunda ubwononnyi” Surat Al Baqarat: 205.

Uko kwita ku biri ku isi byageze aho intumwa Muhamadi agira inama abayislamu yo gukora ibyiza kabone niyo byaba mu bihe bitoroshye no ku munota wa nyuma, yaravuze ati “Imperuka iramutse ibaye, umwe muri mwe afite urugemwe mu ntoki ze yaragiye gutera, nabasha kurutera imperuka itaraba azarutere” Yakiriwe na Ahmad: 12981.

  1. Kurangwa n’imico myiza mu ngeri zose z’ubuzima:

Umuryango:

Islam ishimangira agaciro k’imico myiza mu muryango mu bantu bose bawugize, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umwiza muri mwe, ni ubanira neza ab’iwe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 3895.

  • Intumwa Muhamadi ariwe kiremwa kiza kurusha ibindi, yakoraga imirimo yo mu rugo agafasha ab’iwe mu bitoya n’ibinini, nk’uko umugore we Aisha abivuga agira ati “Intumwa Muhamadi yajyaga akora imirimo y’ab’iwe” Yakiriwe na Bukhariy: 5048.
  • Intumwa Muhamadi yajyaga akina na ab’iwe, Aisha yaravuze ati “Nasohokanye n’intumwa Muhamadi muri zimwe mu ngendo ze muri icyo gihe nari nanutse ntabyubushye, maze abwira abantu ati “Mujye imbere, nuko baratambuka bajya imbere maze arambwira ati: ngwino dusiganwe, nuko ndamusiga, aranyihorera hanyuma nza kubyibuha naribagiwe, nsohokana nawe mu ngendo ze, maze abwira abantu ati: ni mutambuke mwihute, maze arambwira ati: Ngwino dusiganwe, maze aransiga maze araseka avuga ati: Nkwishyuye cya gihe wansigaga” Yakiriwe na Ahmad: 26277.

Ibicuruzwa:

Hari igihe umuntu yagira gukunda umutungo bikarenga urugero akagwa mubyaziririjwe, Islam yaje ishimangira uburyo bwo kuganza ibyo bintu hakoreshejwe imico myiza, muri ubu buryo:

  • Islam yabujije kurengera no guhuguza ku minzani, inasezeranya ukoze ibyo ibihano bikaze, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo,  Babandi igihe bapimiwe (n’abandi) bantu, basaba kuzurizwa ibipimo,  Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye” Surat Al Mutwafifina: 1-3.
  • Islam kandi ishishikariza kurangwa n’impuhwe ndetse no koraha mu kugura no kugurisha, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze igira iti “Imana igirira impuhwe umuntu ugira impuhwe igihe agurisha n’igihe agura ndetse n’igihe yishyuza” Yakiriwe na Bukhariy: 1970.

Ubukorikori:

Islam ishimangira ko abanyabukorikori bagomba kurangwa n’imico myinshi myiza muriyo:

  • Gutunganya umurimo, no gusohora ikintu kiza, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Imana ikunda ko umwe muri mwe nakora ikintu agitunganya” Yakiriwe na Abu Yaala: 4386. Na Al Bayihaqiy: 5313.
  • Islam kandi yategetse kubahiriza igihe abantu baba barasezeranye, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ibiranga indyarya ni bitatu: avugamo “N’iyo atanze isezerano ntaryubahiriza” Yakiriwe na Bukhariy: 33.
  1. Kurangwa n’imico myiza mu bihe byose:

Muri Islam ntihabamo aho idakwiye kugaragara, umuyislamu ategekwa gukurikiza amategeko y’idini no kugendera ku mico myiza ndetse no mu bihe by’intambara n’ibikaze kurushaho. Kugera ku intego ariko unyuze mu nzira mbi, ntibikuraho icyaha.

No kubera iyo mpamvu Islam yashyizeho imisingi igenga umuyislamu ikanatungana imikorere ye no mu bihe by’ubugome n’intambara, kugira ngo ibintu bidakorwa hashingiye ku marangamutima y’uburakari no kwikunda no gutwarwa n’inzika ndetse n’imijinya.

Imwe mu mico ya Kislamu mu ntambara:

  1. Islam yategetse kutabogama no gushyira mu gaciro ku banzi bawe, ibuza kubahuguza no kurengera kuri bo: Nk’uko Imana Nyagasani yavuze igira iti “Urwango mufitiye abantu ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye gutinya Allah” Surat Al Maidat: 8. Bisobanuye ngo urwango mwanga abanzi banyu ntirugatume murengera ngo mubahuguze, ahubwo mujye muhora mugira ubutabera mu magambo yanyu n’ibikorwa byanyu.
  2. Islam yabujije gukorera umwanzi wawe ubuhemu: Ubuhemu ni ikizira n’ubwo byaba ku mwanzi wawe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, Imana ntikunda abahemuka”  Surat Al Anfal: 58.
  3. Islam yabujije iyicarubozo no gushinyagurira imibiri: Kirazira gushinyagurira imirambo, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Kandi ntimuzashinyagurire imirambo” Yakiriwe na Muslim: 1731.
  4. Islam yabujije kwica abaturage batari mu mirwano inabuza gukora ubwononnyi ku isi no kwangiza ibidukikije: Abubakar Swidiqi umuyobozi w’abayislamu akaba ari nawe musangirangendo uruta abandi, yagiriye inama Usama mwene Zayidi, ubwo yamwoherezaga ayoboye igitero cyari kigiye Shami ati “….Ntimuzice abana bato, abasaza bakuze, abagore, ntimuzateme ibiti by’itende ntimuzanabitwike, ntimuzateme igiti cy’imbuto, ntimuzabage intama, cyangwa inka cyangwa indogobe mutagamije kubirya, mushobora kuzanyura ku bantu bibereye mu nsengero muzabareke bikomereze ibyo barimo” Ibun Asakira: 2/50.