Agaciro k’umuryango muri Islam
Islam mukwita k’umuryango bigaragarira mu bintu bikurikira
- Islam yashimangiye ihame ryo gushaka no kubaka umuryango, ubeshwaho n’imirimo kandi igaragaza ko gushaka ari umwe mu migenzo y’intumwa n’abahanuzi, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze agira ati “Ariko njyewe ndasiba nkanasiburuka, ngasenga nkanaryama, kandi nkarongora abagore, bityo utazita ku migenzo yanjye uwo ntari kumwe nanjye” Yakiriwe na Bukhariy: 4776. Na Muslim: 1401.
- Qor’an yagaragaje ko mu nema zihambaye no mu bimenyetso biranga ubushobozi bw’Imana, ari ukuba Imana yararemye umutuzo, urukundo, impuhwe n’ubusabane hagati y’umugabo n’umugore we, Imana yaravuze iti “No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo [Hawa (Eva) yakomotse mu rubavu rwa Adamu], kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu” Surat Rumu: 21.
- Islam kandi yategetse koroshya umuhango wo gushyingira no gufasha ushaka kurongora, kugira ngo abashe kwirinda ibibi, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze igira iti “Abantu batatu ni ngombwa ko Imana ibafasha” avugamo “Ushaka kurongora agamije kwiyubaha” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1655.
- Islam yategetse abasore muri cya gihe amaraso yabo aba ashyushye kandi bafite imbaraga ko bagomba gushaka, kubera ko harimo umutuzo kuri bo, no kubonera umuti ubushyuhe buhambaye n’ubushake baba bafite biciye mu mategeko y’idini.
- Islam yahaye buri wese mubagize umuryango icyubahiro cyuzuye, yaba igitsina gabo cyangwa igitsina gore:
Islam iha umugabo n’umugore inshingano zihambaye mu kurera abana babo, imvugo yaturutse kuri Abdullahi mwene Umari (Imana imwishimire) avuga ko yumvise intumwa Muhamadi ivuga iti “Mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragiye, Imana ni umushumba kandi azabazwa ibyo yaragiye, umugabo ni umushumba w’abiwe kandi azabazwa abo yaragiye, n’umugore ni umushumba mu rugo rwe akazabazwa ibyo yaragiye, n’umukozi ni umushumba mu mari za shebuja akazabazwa ibyo yaragiye” Yakiriwe na Bukhariy: 853. Na Muslim: 1829.
- Islam yitaye cyane gushimangiye ireme ryo kubaha no guha agaciro ababyeyi b’abagabo n’abagore, no kubumvira no kubitaho kugeza bapfuye:
Uko umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa yakura kose, ni ngombwa kubaha ababyeyi be no kubagirira neza, kuko kubagirira neza byaje bikurikiranye no kugandukira Imana, inabuza kurengera mu magambo cyangwa mu ibikorwa, nubwo byaba ari ukugaragaza ijambo cyangwa ijwi rigaragaza kubinuba, Imana yaravuze iti “Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye gusenga uretse we wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro” Surat Is’rau: 23.
- Islam yategetse kurinda uburenganzira bw’abana abahungu n’abakobwa no kugira uburinganize muri bo mu kubagerera ibintu ndetse n’ibindi byose bigaragara.
- Islam kandi yategetse umuyislamu kunga umuryango, bisobanuye kugirana umubano no kugirira neza abavandimwe be abakomoka k’uruhande rwa se n’urwa nyina:
Nk’abavandimwe be n’abashiki be ba se wabo n’abana babo, ba nyirarume naba nyirasenge n’abana babo, ibyo bikaba bifatwa nkaho ari ukwiyegereza Imana guhambaye no kuyumvira, Islam yabujije guca umubano n’umuryango ndetse no kuwugirira nabi, igaragaza ko gukora ibyo ari ugukora icyaha gikuru, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Umuntu waciye umuryango ntabwo azinjira mu ijuru” Yakiriwe na Bukhariy: 5638. Na Muslim: 2556.
Agaciro k’umugore muri Islam
Islam yubashye umugore inamubohora mu bucakara bw’umugabo, inahagarika kumufata nk’igicuruzwa cy’agaciro gake kitagira icyubahiro, zimwe mu ngero zerekena icyubahiro cy’umugore muri Islam:
- Islam yahaye umugore ukuri kwe mu izungura imugenera umugabane mu buryo bw’ubutabera kandi bwubahitse, kuko hari aho anganya n’umugabo, ahandi igeno rye rigatandukana n’iry’umugabo, hashingiwe kukuba ariwe wegereye uwapfuye cyane ndetse n’inshingano afite.
- Islam yaringanije umugore n’umugabo mu bintu byinshi bitandukanye muri byo, harimo imikoranire yose ijyanye n’iby’umutungo, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Abagore ni abavandimwe b’abagabo” Yakiriwe na Abu Dauda: 236.
- Islam yahaye umugore uburenganzira bwo kwihitiramo umugabo, inamuha inshingano zikomeye mu kurera abana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “N’umugore ni umushumba mu rugo rw’umugabo we kandi azabazwa ibyo yaragiye” Yakiriwe na Bukhariy: 853. Na Muslim: 1829.
- ،Islam yarekeye umugore izina rye n’icyubahiro cyo kwitirirwa Ise umubyara ntabwo amara kurongorwa ngo kwitirirwa umubyeyi we birangire ahubwo ahora yitirirwa ababyeyi be n’umuryango we.
- Islam yategetse umugabo kwita k’umugore no kumuha ibyo akeneye byose nta kumucyurira igihe ari mubo ashinzwe nk’umugorewe cyangwa nyina cyangwa umukobwa we..
- Islam kandi yashimangiye agaciro ko gufasha umugore utishoboye udafite umufasha n’iyo yaba atari mu muryango wawe, inashishikariza kugerageza kumufasha, ibyo Islam yabigize igikorwa cyiza ku Mana, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Uzagerageza gufasha umupfakazi n’utishoboye, uwo aba ameze nk’urwana mu nzira y’Imana, cyangwa ukora ibihagararo by’ijoro atananirwa n’usiba igihe cyose adasiburuka” Yakiriwe na Bukhariy: 5661. Na Muslim: 2982.
Abagore Islam yashimangiye kwitabwaho
Nyina w’umuntu: Imvugo yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati “Umuntu yaje ku intumwa y’Imana maze aravuga ati: Yewe ntumwa y’Imana ninde muntu nkwiriye kugirira neza? Intumwa iravuga iti “Nyoko”, aravuga ati: Hanyuma ninde ukurikiraho? Aravuga ati “Nyoko” aramubaza ati: hanyuma n’inde ukurikira ho? Aravuga ati “Nyoko” aramubaza ati: hanyuma n’inde ukurikiraho? Ati “Iso” Yakiriwe na Bukhariy: 5626. Na Muslim: 2548.
Umukobwa wawe: Imvugo yakiriwe na Uqubat mwene Amiri yaravuze ati “Numvise intumwa Muhamadi avuga ati: Uzaba afite abakobwa batatu akihanganira kubarera akabagaburira akabambika mu bushobozi bwe, bazamubera ingabo y’umuriro ku munsi w’imperuka” Yakiriwe na Ibun Majah: 3669.
Umugore wawe: Imvugo yaturutse kuri Aisha yaravuze ati Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umwiza muri mwe ni ugirira neza ab’iwe, kandi nanjye mbarusha kugirira neza ab’iwanjye” Yakiriwe na Tir’midhiy: 3895.
Isano iri hagati y’umugabo n’umugore mu mategeko y’idini ni isano yo kuzuzanya, buri wese akaziba icyuho cy’undi mukubaka umuryango wa kislamu.
Nta bushyamirane bugomba kuba hagati y’ibitsina byombi:
Igitekerezo cy’ubushyamirane hagati y’umugabo n’umugore cyatumye abagabo bashyikiriza abagore ubuyobozi nk’uko bimeze mu bihugu bimwe bigifite ubujiji, cyangwa se umugore kwigomeka akivumbura ku mico ye yari isanzwe imuranga ndetse na kamere ye ndemano nk’uko bimeze mu bindi bihugu biri kure y’amategeko y’Imana.
Ibyo byose ntibyari kubaho iyo abantu bataza kuba bari kure y’amategeko y’Imana yuje ubushishozi, aho Imana igira iti “Kandi ntimukifuze ibyo Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze” Surat Nisau: 32. Buri mwihariko we n’inshingano ze n’agaciro ke buri wese akora ibishoboka k’ubwi ngabire z’Imana no kwishimirwa nayo, amategeko y’idini ntabwo yaje gukurikirana abagabo kimwe n’uko ataje gukurikirana abagore ahubwo yaje kugenzura umuntu ndetse n’umuryango wa kislamu muri rusange.
Muri gahunda za Islam ntihabamo intambara n’ubushyamirane hagati y’ibitsina byombi, nta mpamvu yo kurushanirwa ibyubahiro by’isi, nta kiza kiri mugusuzugura umugore nta n’icyiza kiri mugusuzugura umugabo nta n’icyiza kiri mugutesha agaciro umwe muri bo, no gukurikirana inenge ze.
Ibyo byose ntacyo bimaze k’uruhande rumwe, no kudasobanukirwa Islam n’inshingano nyazo z’ibitsina byombi mu rundi ruhande, bityo buri wese ajye asaba Imana ibyiza.