Ibice by’umugore kubyerekeye umugabo

Umugore ugereranyije n’umugabo arimo ibice byinshi:

  1. Umugore ashobora kuba ari umugore w’umugabo:

Biremewe ko umugabo areba umugore we kandi akamwumva nk’uko abishaka, kandi ibyo biremewe k’umugore k’umugabo we, Imana yise umugabo umwambaro w’umugore n’umugore imyita umwambaro y’umugabo, nk’ishusho nziza yo gusabana kw’imitima n’imibiri. Imana yaravuze iti “Bo (abagore) ni imyambaro yanyu, namwe mukaba imyambaro yabo” Surat Al Baqarat: 187. (Reba page: 177).

  1. Umugore ashobora kuba ari uziririjwe k’umugabo:

Ikigamijwe mukuvuga ngo umuziririjweho, ni buri mugore wese umugabo aziririjwe kurongora byaba biziririjwe burundu, abaziririjwe ni aba bakurikira:

1 Ni Nyina w’umuntu umubyara, nyirakuru ubyara ise cyangwa nyina.
2 Umukobwa wawe cyangwa umukobwa w’umwana wawe.
3 Mushiki wawe kwa so na nyoko, cyangwa mushiki wawe kwa so gusa ndetse na mushiki wawe kwa nyoko gusa.
4 Nyogosenge: ariwe mushiki wa so bavugana kwa se na nyina, cyangwa kwa se gusa cyangwa kwa nyina gusa, hinjiramo nanone nyirasenge wa so na nyirasenge wa nyoko.
5 Nkoko wanyu, ariwe umuvandimwe wa nyoko bavukana kwa se na nyina, cyangwa uwo bavukana kwa se gusa cyangwa kwa nyina gusa.
6 Umukobwa w’umuvandimwe wawe muvukana kwa so na nyoko, cyangwa uwo kwa so gusa cyangwa kwa nyoko gusa.
7 Umukobwa wa mushiki wawe muvukana kwa so na nyoko cyangwa kwa so gusa cyangwa kwa nyoko gusa.
8 Nyokobukwe, waba ubana n’umukobwa we cyangwa utabana nawe, nyina aba aziririjwe kuri wowe iteka ryose ndetse na nyina wa nyokobukwe.
9 Umukobwa w’umugore wawe utari umwana wawe.
10 Umugore w’umuhungu wawe, n’umugore w’umuhungu w’umuhungu wawe.
11 Umugore wa so, nk’umugore wa sogokuru wawe.
12 Umugore wakonkeje, uwo akaba ari umugore wakonkeje mu mwaka ibiri ya mbere ukivuka akaba yarakonkeje nibura inshuro eshanu uhaga, Islam yamuhaye agaciro kubera kukonsa.
13 Mushiki wawe mwonse ku ibere rimwe, ariwe umukobwa w’umugore wakonkeje ukiri mutoya nkuko twabibonye, buri sano yose yo konka yaraziririjwe nk’isano y’amaraso, nka nyogosenge na nyoko wanyu n’umukobwa w’umuvandimwe wawe n’umukobwa wa mushiki wawe mwonkanye.
  1. Hari igihe umugore ashobora kuba ntacyo upfana nawe:

Umugore udafitanye isano nawe, ni buri mugore wese utari mubo uziririjwe kurongora, yaba ari uwo mu muryango wawe nk’umukobwa wa se wabo, n’umukobwa wa nyina wabo, cyangwa umukobwa wa nyokorome n’umukobwa wa nyogosenge, n’umugore w’umuvandimwe ndetse n’abantu bo hafi mu muryango, cyangwa akaba atari uwo mu muryango udafite icyo upfana nawe.

Nanubu haracyari za raporo ndetse n’amabarura zikivuga kubyerekeye gufata ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byaziririjwe bigaragara mu miryango hirya no hino kubera kujya kure y’amategeko y’Imana.

Isilam yashyizeho amabwiriza n’amategeko agenga imibanire umuyislamu yagirana n’umugore utamuziririjweho, mu rwego rwo kurinda icyubahiro no gufunga imiryango ya Shitani ku muntu, kuko uwaremye umuntu azi neza ikimubereye, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni we Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)” Surat Al Mulku:14.

Ibigenga imibanire hagati y’umugabo n’umugore badafitanye isano:

  1. Guhumbya amaso:

Guhumbya amaso ntarebe ibyaziririjwe, mu rwego rwo kwifata no kurinda icyubahiro.

Ni ngombwa kuri buri muyislamu kwirinda kureba ubwambare, akanirinda ibyatuma yifuza imibonano, kandi akirinda kureba cyane no gukurikiza amaso abagore mu gihe nta mpamvu.

Imana yategetse ibitsina byombi, guhumbya amaso kuko ariyo nzira yo kwirinda no kubungabunga icyubahiro, nk’uko nanone kurekura amaso bitagira imipaka ariyo nzira y’ubukozi bw’ibibi n’ibyaha, Imana yaravuze iti “(Yewe Muhamadi) bwira abemeramana b’abagabo bajye bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi). Ibyo ni byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, Allahazi neza ibyo bakora” “Unabwire abemeramana b’abagore kujya bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (kwishora mu busambanyi)” Surat Nuur: 30-31.

Haramutse habayeho umuntu kureba bimutunguye, ningombwa ko yihutira gukurayo amaso ye bwangu mubyaziririjwe, guhumbya amaso bikubiyemo no mu bitangaza makuru bitandukanye na internet kirazira kureba ibyatuma umuntu agira ubushake bw’imibonano.

  1. Gukorana hashingiwe k’umuco mwiza:

Islam yashyizeho imisingi igomba kugenga imibanire hagati y’umugore n’umugabo.

Akagerageza kuvugisha umugore no gukorana nawe mu cyubahiro n’umuco mwiza yirinda mu nzira iyo ariyo yose icyatuma agira ubushyuhe no kubera iyo mpamvu:

  • Imana yabujije abagore koroshya imvugo zabo ku bagabo batari ababo yabitegetse mu mvugo yatuye igira iti “Niba mwumvira (Allah), muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye” Surat Al Ah’zab: 32.
  • Imana kandi yabujije ingendo zishobora gukurura abantu no kugaragaza imwe mu mitako, Imana yaravuze iti “Kandi ntibakagende bakubita ibirenge byabo hasi kugira ngo bamenyekanishe imirimbo yabo yihishe” Surat Nuur: 31.
  1. Kuziririza gusohokana no kwiherera:

Kwiherera, bisobanuye umugabo kujyana n’umugore utari uwe ahantu ha bonyine batabonwa n’undi muntu, Islam yaziririje bene uko kwiherera, kuko ari imwe munzira Shitani yinjiriramo kugira ngo iteze ibyaha, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Muramenye ntihakagire umugabo wihererana n’umugore, kuko Shitani iba ari iya gatatu muribo” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2165.

  1. Kwambara Hijabu:

Imana yategetse umugore kwambara Hijabu iretse umugabo kubera ubwiza Imana yamuhaye n’ibishobora gukurura abagabo, ibyo rero iyo abigaragaje biteza ikibazo ku bagabo kuruta uko umugabo yaba ikigeragezo ku mugore.

Imana rero yategetse Hijab kubera impamvu nyinshi muri zo:

  • Kugira ngo umugore abashe kurangiza inshingano ze mu buzima no mu bantu mu ngeri z’ubumenyi n’ibikorwa mu buryo byiza kandi agakomeza kurinda icyubahiro cye no kwifata kwe.
  • Kugabanya impamvu zikurura kandi zishotora kugira ngo umuryango wa kislamu ukomeze ugire isuku mu ruhande rumwe no kubungabunga icyubahiro cy’umugore mu rundi ruhande.
  • Gufasha abagabo bafite umuco wo kureba abagore kugira ngo bagire ukwifata no kwiyubaha bityo bagakorana nawe nk’umuntu ushimishwa nk’ibibashimisha nabo byaba ibijyanye n’ubuhanga n’ubumenyi, ntibakorane nawe nk’umuntu wo guteza ibibazo no gushotora abagabo no kwishimishaho gusa.

Aho Hijabu igamba kuba igeze:

Imana yategetse umugore kwambara akikwiza imbere y’abagabo batari abe, ahagomba kugaragara kuri gusa ni uburanga bwe n’ibiganza bye, Imana yaravuze iti “Kandi ntibakagaragaze imitako yabo usibye isanzwe igaragara muri yo” Surat Nuur: 31.

Kurinda Hijabu y’umugore n’agaciro ke kugira ngo abashe kurangiza inshingano ze mu muryango wa kislamu mu buryo busukuye bw’ikiremwa muntu.

Uko Hijabu yubahisha umuntu igomba kuba imeze:

Biremewe ku mugore kwambara ibyo ashaka amabara yose muri Hijabu ariko ikaba yubahirije ibi bikurikira:

  1. Hijabu igomba kuba ihishe ahagomba kuba hahishe hose.
  2. Igomba kuba ikomeye kandi yagutse, itamwegereye k’uburyo igaragaza ibice by’umubiri.
  3. Ntigomba kuba ibengerana k’uburyo ijisho riyinyuramo rikareba umubiri imbere.