Kurongora muri Islam
Kurongora ni bumwe mu buryo bw’imibanire Islam yashimangiye inabukundisha abantu, inabugira umwe mu migenzo y’intumwa n’abahanuzi (Reba page: 170).
Islam yibanze cyane mugusobanura amategeko yo kurongora n’imigenzo yako inagaragaza ukuri kwa buri wese mubashakanye, kubasha kubungabunga iyo mibanire igakomeza kandi umuryango ukabaho neza ukabasha gukomokamo abana mu buryo butuje kandi buhagaze neza ku idini y’Imana uteye imbere mu ngeri zose z’ubuzima.
Ayo mategeko ni aya akurikira:
Islam yashyizeho ibigomba kubahirizwa n’ibyangombwa kuri buri wese umugore n’umugabo kugira ngo gushyingirana bibeho aribyo:
Ibyo Islam yashyizeho bigomba kubanza kubahirizwa ku mugore:
- Kuba umugore ari umuyislamu cyangwa umwe mubahawe igitabo (umuyahudi cyangwa umukirisitu) akaba yemera koko idini ye, ariko Islam ishishikariza gutoranya umuyislamukazi urangwa n’idini, kuko azaba nyina w’abana n’umurezi w’abana bawe kandi akaba umuntu wo kukunganira mu gukora ibyiza no gutungana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzatoranye ufite idini kugira ngo utunganirwe” Yakiriwe na Bukhariy: 4802. Na Muslim: 1466.
- Umugore agomba kuba yiyubashye, kuko kirazira kurongora umugore uzwiho ubukozi bw’ibibi n’ubusambanyi, Imana yaravuze iti “Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemerakazi n’abiyubashye muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu” Surat Al Maidat: 5.
- Umugore ntagomba kuba ari umwe mubaziririjwe kuri uwo mugabo, k’uburyo bw’iteka, nkuko twabisobanuye (Reba page: 172), kandi umugabo ntagomba gufatanya mu kurongora hagati y’umugore n’umuvandimwe we cyangwa na Nyirasenge ndetse na Nyina wabo.
Ibyo Islam yashyizeho bigomba kubanza kubahirizwa k’umugabo ushaka kurongora:
Umugabo agomba kuba ari umuyislamu, kuko Islam yaziririje gushyingira umugore w’umuyislamu umuhakanyi yaba uwahawe igitabo cyangwa undi, Islam ishimangira ko umugabo wujuje ibintu bibiri agomba kwemerwa:
- Umugabo agomba kuba ahagaze neza ku idini.
- Umugabo kandi agomba kurangwa n’imico myiza.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umuntu naza kubarambagizamo umugeni mugashima idini rye n’imico ye muzamushyingire” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1084. Na Ibun Majah: 1967.
Ukuri k’umugore n’umugabo
Imana yategetse buri mugore wese na buri mugabo wese bashyingiranywe ukuri, kandi inazishishikariza buri wese wifuza kubungabunga imibanire y’abashakanye, buri wese rero mubashakanye biramureba yaba umugore cyangwa umugabo, kandi buri wese ntagomba gusaba undi ibyo adafitiye ubushobozi, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nabo (abo bagore) bafite uburenganzira ku bagabo babo nk’ubwo abagabo babafiteho ku neza” Surat Al Baqarat: 228.
Ukuri k’umugore:
- 1. Umugore agomba kwitabwaho no guhabwa aho aba:
- Ni ngomba rero k’umugabo kwita k’umugore we amuha ibyo kurya n’ibyo kunywa no kumwambika, kandi umugabo asabwa gushakira umugore we aho atura heza n’ubwo uwo mugore yaba ari umukungu.
- Ikigero cy’ibyo umugabo asabwa gutanga: Ibyo umugabo asabwa gutanga ku neza bigomba kujyana n’ibyo yinjiza nta gusesagura no kunusura, nk’uko Imana yabivuze igira iti “(Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe)” Surat A Twalaq: 7.
- Uko gutanga umutungo kandi bigomba kuba bitajyana n’amagambo mabi no gutesha agaciro, mbese nk’uko Imana yabivuze ko bigomba kuba ku neza, kuko atari ubuntu umugabo aba agiriye umugore ahubwo ari ukuri kwe agomba kumuha ku neza.
- Umugabo gutanga umutungo ku mugore ndetse n’abiwe muri Islam bifite ibihembo bihambaye, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umuyislamu iyo atanze umutungo we ku bantu be yiringiye ibihembo ku Mana, uwo mutungo uba ari ituro kuri we” Yakiriwe na Bukhariy: 5036. Na Muslim: 1002. Na none intumwa Muhamadi yaravuze ati “Kandi ntuzatanga umutungo ugamijemo kwishimirwa n’Imana, usibyeko uzawuhemberwa ndetse n’itongi ushyira mu kanywa k’umugore wawe” Yakiriwe na Bukhariy: 56. Na Muslim: 1628. N’uzanga gutanga umutungo we k’umugore we cyangwa agatanga udahagije, kandi afite ubushobozi uwo aba akoze icyaha gihambaye, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Birahagije umuntu kuba umunyamakosa kudatunga abo ashinzwe” Yakiriwe na Abu Dauda: 1692.
- Kubana neza:
Ikigamijwe mu kubana neza: Ni ukurangwa n’imico myiza, no koroherana, amagambo meza, kwihanganirana ku makosa kuko umuntu atabura amakosa, Imana yaravuze iti “Kandi mujye mubana na bo neza. Nimubanga, hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo imigisha myinshi” Surat Nisau: 19.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umwemera wujuje ukwemera ni urusha abandi imico myiza, kandi indakemwa muri mwe ni ababa indakemwa ku bagore babo mu mico myiza” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1162.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri, umwemera wujuje ukwemera ni urusha abandi imico myiza n’uworohera ib’iwe cyane” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2612. Na Ahmad: 24677.
Intumwa Muhamadi kandi yaravuze ati “Umwiza muri mwe ni ubanira neza ab’iwe, kandi nanjye mbarusha kubanira neza ab’iwanjye” Yakiriwe na Tir’midhiy: 3895.
Umwe mu basangirangendo yabajije intumwa Muhamadi agira ati: Yewe ntumwa y’Imana ni ukuhe kuri k’umugore w’umwe muri twe kuri we? Aravuga ati “Ujye umuha ibyo kurya igihe nawe wariye, kandi umwambike igihe wambaye, ntuzamukubite mu buranga, ntukamugirire nabi kandi ntazamwimuke bitari mu nzu” Yakiriwe na Abu Dauda: 2142.
- Kwiyoroshya no kwihanganirana:
Ni ngombwa kumenya imiterere y’umugore itandukanye n’iyu mugabo, no kureba ubuzima kuri buri ruhande, kuko nta muntu numwe utagira amakosa, ni ngombwa kwihangana no kureba ibibazo muburyo byiza, Imana yakebuye abashakanye kurangwa no kureba ibibazo mu buryo bwiza igira iti “Kandi ntimuzibagirwe ibyiza byabaye hagati yanyu” Surat Al Baqarat: 237. N’intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ntabwo umwemera yakwanga umwemerakazi, niba hari umuco atamushimaho hari undi yamushimyeho” Yakiriwe na Muslim: 1469.
Intumwa Muhamadi yashimangiye kwita ku bagore no kubabanira neza agaragaza ko kamere y’umugore ari nziza kandi irangwa n’impuhwe, bitandukanye n’umugabo, kandi ko uko gutandukana ari mu buryo bwo kuzuzanya k’umuryango, ni ngombwa rero ko uko gutandukana kutaba impamvu zo gutana, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Mujye mugira inama abagore, kuko umugore yaremwe mu rubavu rudashobora kugutunganira mu nzira, niba umwishimisha ho umwishimisha ho ariko agoramye, nujya kurugorora uzaruvuna, kandi kuruvuna ni ukumuha italaka” Yakiriwe na Bukhariy: 3153. Na Muslim: 1468.
- Uburyamo:
Ni ngombwa k’umugabo ko agomba kurya ku mugore we, kandi akabikora nibura umunsi umwe mu minsi ine, nk’uko kandi agomba gushyiraho amazamu ku bagore be mu buringanize igihe yarongoye abagore barenze umwe.
- Kurwana ku mugore wawe kuko we aricyo cyubahiro cyawe:
Igihe umugabo arongoye umugore icyo gihe ahinduka icyubahiro cye, ni ngombwa rero kumurwanaho n’ubwo byasaba gutanga ubuzima bwe, kubera ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Uzicwa azira umuryango we, uwo aba aguye mu nzira y’Imana” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1421. Na Abu Dauda: 4772.
- Umugabo ntagomba kumena amabanga y’umugore:
Ntabwo byemewe k’umugabo kuvuga umwihariko w’umugore we n’ibibera hagati yabo abikwiza mu bantu, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, umuntu uzaba ufite agaciro kabi ku Mana, k’umunsi w’imperuka, ni umugabo uryamana n’umugore hanyuma akamena ibanga rye” Yakiriwe na Muslim: 1437.
- Ni byiza kwirengagiza no kubabarira umugore:
Islam yashyizeho ibintu runaka byafasha gukemura ibibazo muri byo:
- Ni ngombwa gukemura ibibazo mu biganiro no kugirana inama no kwigisha kugira ngo ukosore amakosa.
- Biremewe kandi kureka kuvugisha umugore ariko bitarenze iminsi itatu, hanyuma kumwimuka k’uburiri utavuye mu nzu.
- Aisha yaravuze ati “Ntabwo intumwa Muhamadi yigeze akubita umugore cyangwa umucakara, usibye igihe yabaga ari k’urugamba mu nzira y’Imana”
- Kumwigisha no kumugira inama:
Umugabo agomba guha amabwiriza abiwe abategeka anababuza, kandi akihatira ibizabageza mu ijuru bikabarinda umuriro, mu buryo bwo kuborohereza gukora ibyo bategetswe no kubibashishikariza, no kubabuza ibyaziririjwe anabibatinyisha, n’umugore nawe agomba kugira inama umugabo zimuganisha ku byiza akanarera abana abatoza umurere bwiza, Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye nimwirokore kandi murokore n’abantu umuriro” Surat Taharim: 6. Intumwa Muhamadi kandi yaravuze ati “Umugabo ni umushumba mu b’iwe, kandi azabazwa ibyo yaragijwe” Yakiriwe na Bukhariy: 2416. Na Muslim: 1829.
- Kwitwararika ibyo umugore yasabye umugabo mu gihe cyo kubana nawe:
Igihe umugore ahaye umugabo condition yemewe n’amategeko mu gihe cyo gusezerana nawe nko kumutuza mu inzu iteye itya nitya cyangwa kumutunga mu buryo ubu nubu, maze umugabo akabyemera, ni ngombwa ko abyubahiriza, iyo ni muri condition Islam yashimangiye ko zigomba kubahirizwa, kuko isezerano ryo kubana riri mu masezerano akomeye, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Amasezerano mugomba kuzuza ni ayatumye ubwambure bw’abagore banyu buzirurwa kuri mwe” Yakiriwe na Bukhariy: 4856. Na Muslim: 1418.
Ukuri k’umugabo:
- Umugabo agomba kumvirwa ku neza.
Imana yagize umugabo umuhagararizi w’umugore, bisobanuye kuba ariwe ubazwa ibye byose, kumuyobora no kumurera, nk’uko abayobozi bimeze k’ubo bayobora, ibyo ni ukubera umwihariko Imana yahaye umugabo ndetse nibyo Imana yamushinze bijyanye n’imitungo, Imana yaravuze iti “Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera bimwe mu byo Allah yarutishije abandi, no ku bw’ibyo batanga mu mitungo yabo” Surat Nisau: 34.
- Umugore agomba kureka umugabo akishimisha:
Mu burenganzira umugabo afite k’umugore ni ukumureka akishimisha no gukora imibonano, kandi ni byiza ku mugore kwitaka no kwitegura umugabo, iyo umugore yanze kureka ko umugabo we akora imibonano, icyo gihe aba akoze icyaha gikomeye, usibye igihe yaba afite impamvu yemewe n’amategeko, nko kuba ari mu mihango, igisibo cy’itegeko n’uburwayi n’ibindi nk’ibyo.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Igihe umugabo ahamagaye umugore we ku buriri maze akanga, umugabo akarara amurakariye abamalayika babara bamuvuma kugeza mu gitondo” Yakiriwe na Bukhariy: 3065. Na Muslim: 1436.
- Umugore ntagomba kwinjiza mu nzu y’umugabo uwo adashaka mo:
Ni uburenganzira bw’umugabo k’umugore we ko umugore atagomba kwinjiza mu nzu ye uwo adashaka.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ntabwo byemewe k’umugore ko yasiba (igisibo cya suna) umugabo we ahari atabimuhereye uburenganzira, no kugira uwo yinjiza iwe atabimuhereye uburenganzira” Yakiriwe na Bukhariy: 4899.
- Umugore ntagomba gusohoka mu rugo atabiherewe uburenganzira n’umugabo we:
Mu burenganzira umugabo afite k’umugore we ni uko umugore atemerewe kuva mu rugo, umugabo atamuhaye uburenganzira rwaba uruhushya runzi rwo kujya ahantu runaka cyangwa uruhushya rusange rwo kuva mu rugo ajya ku kazi cyangwa mu bindi.
- Umugore ategetswe kwita k’umugabo we:
Umugore ni byiza ko yita k’umugabo we ku neza amutekera n’ibindi byose umugabo aba akeneye mu rugo.