Ukuri kw’ababyeyi bombi

Kugirira neza ababyeyi bombi, ni kimwe mu bikorwa byiza kandi gifite ibihembo byinshi ku Mana Nyagasani, Imana yegeranyije ukuyigandukira no kuyisenga yonyine hamwe no kugirira neza ababyeyi bombi.

Inagira uko kubagirira neza imwe mu mpamvu zikomeye zo kwinjira mu ijuru, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umubyeyi ni umuryango wo hagati w’ijuru, nushaka rero uzawugushe cyanwa uwubungabunge” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1900.

  • Ingaruka zo gusuzugura ababyeyi no kubagirira nabi:

Mu byaha bikuru amategeko yose y’idini yemeranyije kubibuza no kubiburira, harimo: Kugirira nabi ababyeyi bombi, nk’uko intumwa Muhamadi yabwiye abasangirangendo be ati “Ese mbabwire icyaha gikuru kuruta ibindi? Baravuga bati: Nibyo yewe ntumwa y’Imana. Aravuga ati: Kubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi bombi” Yakiriwe na Bukhariy: 5918.

  • Kumvira ababyeyi mu ibitari ukwigomeka ku Mana:

Ni ngombwa kumvira ababyeyi mubyo bagutegeka byose, usibye gusa igihe bagutegetse kwigomeka ku Mana icyo gihe ntugomba kubumvira muri ibyo, kuko ntabwo byemewe kumvira ikiremwa mu gusuzugura uwakiremye, Imana yaravuze iti “Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire” Surat Al Ankabut: 8.

  • Kugirira neza ababyeyi cyane cyane igihe bageze muza bukuru:

Imana yaravuze iti “Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye gusenga uretse we wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro” Surat Al Is’rau: 23.

Imana iratubwira ko yategetse umuntu kumvira ababyeyi be no kwirinda kubabwira nabi no kubinuba cyane cyane igihe bageze muzabuku batagifite imbaraga nubwo byaba kwinuba utavuze.

  • Ababyeyi bombi igihe ari abahakanyi:

Ni ngombwa ko umuyislamu agirira neza ababyeyi be bombi kandi akabumvira nubwo baba ari abahakanyi, Imana yaravuze iti “Ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi” Surat Luqman: 15.

Ukuri kw’abana

  • Gutoranya umugore mwiza kugira ngo azabe umubyeyi mwiza, iyo ikaba ari impano nziza umugabo aha abana be.
  • Kwita abana amazina meza, kuko izina riba ikirango kiranga umwana.
  • Kurera neza abana no kubatoza amahame y’idini no kuyabakundisha, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragiye, umuyobozi w’abantu ni umushumba kandi azabazwa ibyo yaragiye, n’umugabo ni umushumba w’abi we kandi azababazwa, n’umugore ni umushumba w’urugo rw’umugabo we n’abana be kandi azababazwa, mumenye ko mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragiye” Yakiriwe na Bukhariy: 2416. Na Muslim: 1829.

 Ababyeyi icyo babanza ni ukurera abana bahereye ku bintu byibanze kandi bya ngombwa, bagahera kukubigisha iyobokamana ry’ukuri rizira ibangikanya n’ibihimbano, hagakurikiraho ibikorwa by’amasengesho nk’iswala, hanyuma bakabigisha banabatoza imico n’imyitwarire myiza, ibi byose ni ukubera kwiteganyiriza ibikorwa ku Mana.

  • Gutunga abana: Umugabo ategetswe gutunga abana be abahungu n’abakobwa, ntabwo byemewe kureka izo nshingano cyangwa kutazuzuza, ahubwo agomba kuzikora neza uko bigomba hakurikijwe ubushobozi bwe, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Birahagije umuntu kubona ibyaha kudahahira abo ashinzwe” Yakiriwe na Abu Dauda: 1692. Intumwa Muhamadi kubyerekeye kwita no kurera umwana w’umukobwa yaravuze iti “Umuntu uzab3rtsaakabagirira neza, bazamubera ingabo y’umuriro” Yakiriwe na Bukhariy: 5649. Na Muslim: 2629.
  • Kugira uburinganire mu bana, aba bahungu n’aba bakobwa, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze igira iti “Mujye mutinya Imana kandi mugire uburinganize mu bana banyu” Yakiriwe na Bukhariy: 2447. Na Muslim: 1623. Ntibyemewe kurutisha abakobwa abahungu nk’uko bitemewe kurutisha abahungu abakobwa, kuko bitera ibibazo byinshi.