أINEMA IHAMBAYE MU BUZIMA

Imana Nyagasani yahundagaje ku muntu inema zitagira umubare, buri muntu wese muri twe yirirwa yigaragura mu nema z’Imana n’ingabire zayo, Imana niyo yaduhaye inema yo kumva no kubona mugihe izo nema Imana yazimye benshi mu bantu, Imana iduha inema y’ubwenge n’ubuzima bwiza, imitungo ndetse n’urubyaro ndetse inadutegurira isi, izuba ryayo ikirere cyayo ubutaka bwayo ndetse n’ibiremwa byose byayo, Imana yaravuze iti “Muramutse mubaruye inema z’Imana ntimwazirangiza” Surat Nahali: 18.

Ariko izo nema zose zirangirana n’ubuzima bwacu bugufiye…Naho inema imwe rukumbi itanga umunezero n’umutuzo ku isi no ikanakomeza no ku mperuka ni inema yo kuyoboka Islam, ikaba ariyo nema ikomeye Imana yahaye umuntu.

kubera No iyo mpamvu Imana yiyitirira iyo nema kubera kuyiha icyubahiro kiruta izindi nema, Imana yaravuze iti “Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu n’inema zanjye kuri mwe ndazikwije kandi nishimiye ko Islam yaba ariyo dini ryanyu” Surat Al Maidat: 3.

Mbega inema ihambaye ku muntu kuba Imana yaramukuye mu mwijima ikamushyira mu mucyo ikanamuyobora idini Imana yamuhitiyeho kugira ngo yuzuze inshingano zatumye aremwa arizo gusenga Imana maze akabona umunezero ku isi no ku mperuka akazabona ibihembo byiza.

Mbega inema n’ingabire ihambaye kuri twe kuba Imana yaraduhisemo kugira ngo tube umuryango mwiza wazaniwe abantu kugira ngo twikorere inshingano z’ijambo La ilaha ila llahu, iri jambo rikaba ariryo Imana yoherereje intumwa n’abahanuzi bose (Imana ibahe amahoro).

Ubwo abantu bamwe b’injiji bakekaga ko ubuyislamu bwagize agaciro kubera ko babwinjiyemo bagatangira no kubyiratana ku intumwa Muhamadi, Imana yababwiye ko agaciro n’inema byose ari iby’Imana kuba yaraborohereje ukuyoboka iri dini, Imana iravuga iti “Barakuratira ko babaye Abayislamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti “Mwikwibwira ko ubuyisilamu bwanyu (ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni we wabagiriye Ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri”. Surat Al Hujurat: 17.

Inema z’Imana Nyagasani ni nyinshi, ariko hamwe n’ibyo inema rukumbi Imana yavuze yaduhundagajeho ni inema y’Ubuyislamu no kuyoboka kuyisenga yonyine.

Ariko iyo nema ikeneye ko ishimirwa Imana kugira ngo ihameho, nk’uko Imana yabivuze iti “Nimuramuka mushimiye nzabongerera” Surat Ibrahim: 7.

Ni gute gushimira iyo nema byakorwa?

Gushimira iyo nema bibaho ku bintu bibiri:

Kumenyekanisha Islam no guhamagarira abantu kuyiyoboka hakoreshejwe ubugenge no kwihangana.

Gushikama ku idini no kwihanganira ingorane uhuriyemo nazo..