INTEGO YO KUBAHO KWACU

Abenshi mu banya bitekerezo n’abantu bubwenge buciriritse bahitamo gusubiza ikibazo cy’ingenzi mu buzima bwacu:

Kuki twebwe turiho?

Ni iyihe ntego mu kubaho kwacu?

Qor’an yashyize ahagaragara intego yo kubaho k’umuntu muri ubu buzima mu buryo bugaragara kandi busobanutse igira iti “Nta kindi twaremeye amajini n’abantu usibye kugira ngo bansenge” Surat A Dhariyat: 56. Bityo rero gusenga niyo ntego yo kubaho kwacu kuri iyi isi naho ibindi bitari ibyo n’ibyuzuza.

Ariko amasengesho mu gisobanuro cya Islam ntabwo ari ukwiyegurira Imana ureka ibijyanye n’ubuzima bw’isi n’umunezero wabwo, ahubwo gusenga bikubiyemo Gusari, gusiba, gutanga amaturo buri gikorwa cy’umuntu n’amagambo ye n’ubuvumbuzi bwe n’imibanire ye, ndetse n’imikino ye no kwishimisha kwe, ibyo byose iyo bigendanye n’umugambi mwiza, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze ati “Kuri buri rugingo rw’umwe muri mwe hatangwa ituro” Yakiriwe na Muslam: 1006. Bisobanuye ko umuyislamu ahabwa ibihembo no mukwishimisha kwe hamwe n’umugore we.

No kubera iyo mpamvu amasengesho hamwe no kuba ariyo ntego yo kubaho k’ubuzima: Niyo buzima nyakuri, umuyislamu kuba yirirwa mu masengesho anyuranye, nk’uko Imana yavuze igira iti “Vuga uti “Mu by’ukuri,amasengesho yanjye, ibitambo byanjye, kubaho kwanjye no gupfa kwanjye bigengwa na Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose” Surat An’am: 162.