ISLAM NI IDINI MPUZA MAHANGA

Idini rya Islam ryaje ari impuhwe n’umuyoboro ku bantu bose mu mico itandukanye no mu moko atandukanye n’imigenzo itandukanye n’ibihugu bitandukanye, nk’uko Imana Nyagasani yabivuze igira iti “Nta kindi twakoherereje usibye kuba impuhwe ku bantu bose” Surat Al Ambiyau: 107.

No kubera iyo mpamvu Islam yubaha imico yose y’abantu ndetse n’imigenzo yabo ntabwo umuyislamu mushya asabwa guhindura imico ye usibye gusa inyuranye n’amategeko y’idini, itandukanye n’amategeko y’idini rero igomba guhindurwa hagakurikizwa ijyanye ni idini gusa, kuko Imana niyo yategetse iranabuza niyo Umumenyi uhambaye n’ibijyanye no kwemera Imana kwacu ni ugukurikiza amategeko y’idini.

Bisobanuke ko imigenzo yose y’abayislamu idafite aho ihuriye na Islam n’amategeko yayo ntabwo umuyislamu mushya asabwa kuyikurikiza cyangwa kuyigenderaho kuko ibyo ari imico y’abantu n’imikoranire yabo yemewe..

Ahantu aho ariho hose ku isi ni aho gusengera Imana:

Islam rero ifata ko ku butaka hose hemewe kuhaba no kuhasengera Imana nta gihugu na kimwe cyangwa ahantu na hamwe umuyislamu ategetswe kwimukira kugira ngo abeho, igisabwa ni ukuba ubasha gusenga Imana gusa.

Nta nubwo umuyislamu asabwa kwimuka no kujya ahandi usibye gusa igihe yabujije gusenga Imana icyo gihe aba asabwa kwimukira aho ari bubashe gusenga Imana, nk’uko Imana ibivuga igira iti “Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa gusenga Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri, isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari njye musenga njyenyine” Surat Al Ankabut: 56.