Inkingi za Islam ni eshanu

Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Islam yubatse ku nkingi eshanu: Guhamya ko nta yindi Mana ibaho itari Allah, ukanahamya ko Muhamadi ari intumwa y’Imana, guhozaho amasengesho, gutanga Zakat, gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) no gusiba ukwezi kwa Ramadhan” Yakiriwe na Bukhariy: 8.

Izi nkingi uko ari eshanu niwo musingi w’idini n’imambo zayo zihambaye, turaza kuzisobanura mu masomo ari imbere.

Inkingi ya mbere muri zo ni ukwemera no guharira Imana amasengesho, rikaba ari isomo rikurikira rifite umutwe w’amagambo ugira uti (Ukwemera kwawe).

Nyuma yaho harakurikira isomo ryigisha ku iswala, ariyo masengesho ahambaye kandi yubahitse, intumwa Muhamadi yaravuze ati “N’inkingi (z’idini) ni iswala” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2749. Bisobanuye ko inkingi z’idini ya Islam yubakiyeho bikaba bisobanura ko nta buyislamu waba ufite zidahari ni Iswala.

Ariko iswala kugira ngo yakirwe hari ibigomba kubanza kubahirizwa n’umuyislamu, aribyo kwisukura, no kubera iyo mpamvu isomo ryitwa (Ukwemera kwawe) rirakurikirwa n’isomo ryitwa (Ukwisukura kwawe), hanyuma rikurikirwe n’isomo rigira riti (Isengesho ryawe) gutyo gutyo.

Inkingi za Islam:

1   2
Guhamya ko nta yindi Mana ikwiye gusengwa mu kuri usibye Allah wenyine. Guhozaho amasengesho.
3   4   5
Gutanga Zakat (amaturo). Gusiba ukwezi kwa Ramadhan. Gukora umutambagiro mutagatifu (Hija).