Ni gute namenya amategeko y’idini:

Ibyo wemerewe: Ni ngombwa ko umuyislamu mushya agirana itumanaho na Centre ya Kislamu iri hafi ye, kugira ngo abashe gusoma ibitabo ndetse anajye ku mbuga za interinet zizewe.

Umuntu yafashwe n’uburwayi maze agashaka kubwivuza, icyo gihe ashakisha abaganga b’abahanga kugira ngo bamuvure neza kandi ntabwo atesha agaciro ikintu icyo aricyo cyose muganga yamubwiye, kuko ubuzima bwe buba buhenze kandi bufite agaciro gahambaye kuri we.

Nyamara idini ry’umuntu nicyo kintu gifite agaciro gahambaye aba afite, ni ngombwa rero gushyiraho umwete mu kumenya idini rye akanihatira kubaza abamenyi bizewe icyo atazi.

Gusoma kwawe iki gitabo ni intambwe ikuganisha mu nzira nziza, nkuko Imana yabivuze igira iti “Mujye mubaza abafite ubumenyi niba mwe mudasobanukiwe” Surat Nahalu: 43. Ni ngombwa kuri wowe gukurikira ibindi bintu igihe ugize ikikunanira unyuze muri za Centre za Kislamu n’imisigiti iri hafi yawe ukaba ushobora kumenya aho ayo ma Centre n’imisigiti biherereye na numero zabyo ukoresheje uru rubuga rwa interinet

 www.islamicfinder.org

Nk’uko ari ngombwa kuri wowe kujya ku mbuga za Interinet zizewe zisobanura neza Idini arizo:

newmuslimguide.com

www.guide-muslim.com