Islam niyo dini yo hagati no hagati

Islam ni idini yo hagati no hagati, ntabwo igira koroshya cyane cyangwa gukabya cyangwa gutsimbarara, ibyo bikaba bigaragarira mu mategeko yose y’idini ndetse no mu masengesho yayo.

No kubera iyo mpamvu haje igishimangira ibyo giturutse ku Mana kibwira intumwa yayo no kubasangirangendo bayo n’abemera ko bazaba hagati no hagati nibacungana n’ibintu bibiri:

Kubuza gukabya no kurengera

Kugira igihagararo ku idini, no kubahiriza ibirango by’Imana mu mitima yabo.

Imana yaravuze iti “Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri, we ni Ubona bihebuje ibyo mukora” Surat Hudu: 112.

Bisobanuye ngo komeza wibande ku kugira igihagararo ku kuri kandi ubigiremo umwete nta gukabya no kurengera cyangwa kubyishyiramo bitakurimo.

Ubwo intumwa Muhamadi yigishaga abasangirangendo be kimwe mu bikorwa bya Hija yababujije gukabya, anabasobanurira ko gukabya byaye impamvu yo kurimbura abantu babayeho mbere yabo, yaravuze ati “Muramenye mwirinde gukabya kuko ababayeho mbere yanyu barimbuwe no gukabya mu idini” Yakiriwe na Ibun Majah: 3029.

No kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Mujye mukora ibikorwa mushoboye” Yakiriwe na Bukhariy: 1100.

Intumwa Muhamadi yasobanuye neza ubutumwa yazanye agaragaza ko butaje gutegeka umuntu gukora ibyo adashoboye, avuga ko bwaje kwigisha buzana n’ubugenge no korohereza abantu, yaravuze ati “Mu by’ukuri, Imana ntabwo yantumye gutegeka abantu ibyo badashoboye nta nubwo yantumye kubashyiraho amananiza, ariko yantumye kuba umwarimu no kuborohereza” Yakiriwe na Muslim: 1478.