Islam ni idini ibumbiye hamwe impande zose z’ubuzima:

Islam ntabwo ari igizwe n’igice cya Roho gusa umuyislamu akorera mu misigiti gusa asaba ubusabe anasali gusa.

Nta nubwo Islam ari ibitekerezo n’imyizerere gusa abayoboke bayo bemera.

Nk’uko na none Islam atari gahunda y’ubukungu yuzuye gusa.

Nta nubwo Islam ari imisingi n’ibitekerezo byo kubaka gahunda y’abantu muri rusange gusa.

Nta nubwo Islam ari urushorerane rw’imico n’imyifatire mu gukorana n’abandi gusa.

Ariko Islam ni gahunda yuzuye y’ubuzima mu ngeri zabwo zose, Islam rero ihuriyemo ibyo byose byavuzwe ndetse n’ibindi.

Islam yujuje ku bayislamu iyo nema iranishimira kuri twe iyi dini yuzuye, nk’uko yabivuze igira iti “Uyu munsi mbujurije idini ryanyu n’inema zanjye kuri mwe ndazikwije kandi nishimiye ko Islam iba idini ryanyu” Surat Maidat: 3.

Ubwo umwe mu ababangikanyamana yakerensaga umwe mu basangirangendo b’intumwa Muhamadi witwaga Salimanul Farisiy avuga ati: Mgenzi wanyu (ashaka kuvuga intumwa y’Imana) abigisha ibintu byose, kugeza ubwo anabigisha uburyo bwo kwihagarika no kwituma? Uwo musangirangendo aramusubiza ati: Nibyo arabitwigisha, nuko amubwira amategeko y’idini n’uko umuntu agomba kwitara muri ibyo” Yakiriwe na Muslim: 262.

Ariko Islam ni gahunda yuzuye y’ubuzima mu ngeri zabwo zose.