Ibyangombwa bitanu:

Imana yategetse kubungabunga ubuzima bw’abantu n’ubwo byaba bisaba gukora ikiziririjwe.

Ni inyungu zikomeye za ngombwa ku muntu kugira ngo abeho ubuzima bwiza, buri mategeko y’idini yazanye ibyo itegeka bigomba kurindwa n’ibyo ibuza binyuranye nabyo.

Islam yazanye kubungabunga ibyo bintu bitanu no kubyitaho kugira ngo umuyislamu abe kuri iyi isi atekanye kandi atuje abashe gukorera isi ye neza ndetse n’ubuzima bwe bwa nyuma.

Kandi umuryango wa kislamu ubaho nk’umuryango umwe ufatanye nk’inyubako imwe kandi yuzuzanya nk’umubiri w’umuntu iyo urugingo rumwe rubabaye undi mubiri ugira umuriro n’uburibwe kuwubungabunga rero bisaba ibintu bibiri:

Kuwurinda kugabanyuka no kugira ikibazo

Kuwubaka no kuwubungabunga.

  1. Idini

Idini ni ikintu gihambaye ari nacyo Imana yaturemeye, inohereza intumwa kugirango ziyihamagarire abantu no kuyibungabunga, nk’uko Imana yavuze igira iti “Rwose twohereje muri buri muryango intumwa, kugira ngo (yigishe abantu) gusenga Imana kandi birinde ibigirwamana” Surat Nahalu: 36.

Islam yitaye cyane ku kubungabunga Idini no kuyitunganya iyirinda ibyayangiza byose bikayitesha umucyo wayo, byaba ibangikanya cyangwa ibihimbano n’ibyaha ndetse n’ibyaziririjwe.

  1. Umubiri: :

Imana yategetse kubungabunga ubuzima bw’umuntu nubwo byasaba gukora icyaziririjwe, kuko iyo ukoze icyaziririjwe mu gihe ugeze kubwa burembe urababarirwa, nk’uko Imana Nyagasani yavuze igira iti “Ariko uzasumbirizwa (akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurenza urugero, nta cyaha kuri we” Surat Al Baqarat: 173.

Imana ibuza kwica umuntu no kumugirira nabi, igira iti “Kandi ntimugashyire ubuzima bwanyu mu kaga” Surat Al Baqarat.

Imana kandi yashyizeho imipaka ntarengwa inagena ibihano bibuza kurengera ubuzima bw’abantu mu buryo butarimo ukuri, idini iyo ariyo yose umuntu yaba arimo. Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye mwategetswe guhora ku bishwe” Surat Al Baqarat: 178.

  1. Ubwenge:

Islam yaraje ibuza ibintu byose bishobora konona ubwenge, kuko ari inema ihambaye Imana yaduhaye, ari nabwo butuma umuntu yubahwa kandi bukamutandukanya n’ibindi biremwa akaba ari nabwo buzatuma umuntu abazwa akanabarurirwa ibyo yakoze ku isi no ku mperuka.

Ni no kubera iyo mpamvu Imana yaziririje inzoga n’ibiyobyabwenge mu moko yabyo yose atandukanye, ibigira umwanda wo mu bikorwa bya Shitani. Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke” Surat Al Maidat: 90.

  1. Inkomoko y’igisekuru:

Kubungabunga icyubahiro n’igisekuru ni kimwe mu bintu bihambaye cyatumye habaho amategeko y’idini.

Ibyo bigaragarira mu kuba Islam yarashimangiye ikanita cyane ku kubungabunga igisekuru cy’inkomoka ikanita k’ukubaho kw’umuryango ariwo urererwamo urubyiruko rutozwa ibintu bihambaye, muri amwe mu  mategeko muri yo: 

  • Kuba Islam ishishikariza kurongora kandi ikaba yarabyoroheje inabuza kurengera mu guhenda ibijyanye no kurongora. Imana yaravuze iti Kandi mujye mushyingira ingaragu muri mwe” Surat Nur: 32.
  • Kandi Islam yaziririje imibanire yose ishingiye ku byaha inafunga inzira zose zayiganishaho. Imana yaravuze iti “Kandi ntimuzegere ubusambanyi kuko bwo ari igikorwa kibi bukaba n’inzira mbi” Surat Al Is’rau: 32.
  • Islam kandi yabujije gusebya abantu mu gisekuru cyabo no konona icyubahiro cyabo, ibigira icyaha gikuru, inasezeranya uzagikora ibihano runaka ku isi hiyongereyeho n’ibyo azahura nabyo ku mperuka.
  • Islam yanategetse kubungabunga icyubahiro cy’umugabo n’umugore, igira umuntu wishwe aharanira icyubahiro cye n’icyu muryango we ko ari upfiriye mu nzira y’Imana (Reba page ya 170).
  1. Umutungo

Islam yategetse kubungabunga umutungo no gukora hagamijwe gushakisha amafunguro, Islam izirura gukorana no kugurana ibintu ndetse no gucuruza.

No mu rwego rwo kubungabunga umutungo Islam yaziririje Riba (iby’ikirenga), kwiba, kurimanganya, ubuhemu no kurya umutungo w’abantu mu buryo butari ukuri ishyiraho ibihano kandi Qor’an isezeranya uzakora ibyo ibihano bibabaza (Reba page ya: 142).