Igisobanuro cy’ubuhamya bubiri n’ibigendana nabwo
Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri nkanahamya ko Muhamadi ari intumwa yayo.
Kuki nta yindi Mana ibaho itari Allah?
- Nuko ririya jambo ari icya mbere umuyislamu agomba, ushaka kwinjira muri Islam ni ngombwa kuri we kuryemera no kuryatura.
- Kuko urivuze aryemera kandi ibyo byose akabikora agamije kwishimirwa n’Imana, rizaba intandaro yo kurokoka kwe umuriro, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Imana yaziririje ku muriro umuntu wese wavuze La ilaha ila llahu, akabivuga agamije kwishimirwa n’Imana” Yakiriwe na Bukhariy: 415.
- No kuba umuntu upfuye yavuze iri jambo kandi aryemera uwo aba ari uwo mu ijuru, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabivuze agira ati “Uzapfa azi neza ko nta yindi Mana ibaho itari Allah, yinjira mu ijuru” Yakiriwe na Ahmad: 464.
- No kubera iyo mpamvu kumenya ijambo La ilaha ila llah ni kimwe mu byangombwa kandi by’ingenzi.
Igisobanuro cy’ijambo La ilaha ila llah:
Bisobanuye ngo ntawe ukwiye gusengwa mu kuri usibye Imana imwe rukumbi, bikaba ari uguhakana ubumana ku bitari Allah no gubushimangira bwose kuri Allah umwe rukumbi, utagira uwo abangikanye nawe.
N’ijambo Ilahu: risobanuye, usengwa umuntu asenze ikintu aba akigize imana mu mwanya w’Imana, kandi ibyo byose ntibyemewe usibye gusa Imana imwe ariyo Nyagasani w’ibiremwa byose.
Allah wenyine Nyirubutagatifu niwe ukwiye gusengwa nta wundi uwo niwe imitima isenga kubera urukundo no kumukuza no kwicisha bugufi kuri we bijyanye no kumutinya no kumwiringira, no kumusaba nta wundi usabwa usibye Imana nta witabazwa usibye Imana kandi nta muntu ugomba gusengwa utari Imana nta ubaga atabaze kubera kwiyegereza Imana, bityo ni ngombwa kwereza Imana amasengesho, nk’uko Imana ibivuga igira iti “Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ugusenga Allah bamwiyegurira” Surat Al Bayinat: 5.
N’umuntu usenze Imana ayiyegurira ahamya ibisobanuro bya La ilaha ila llahu azagira ubuzima byiza n’umunezero ntabwo imitima yagira ituze no kugubwa neza usibye igihe ihariye Imana amasengesho, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Umuntu uzakora ibikorwa byiza yaba ari igitsina gabo cyangwa igitsina gore akaba ari umwemera tuzamubeshaho ubuzima bwiza” Surat Nahalu: 97.
Inkingi z’ijambo La ilaha ila llahu:
Iri jambo rihambaye rifite inkingi ebyiri, bikaba ari ngombwa kuzimenya kugira ngo ibisobanuro byaryo byumvikane ndetse n’ibijyana naryo bisobanuke:
Inkingi ya mbere: La ilaha: bisobanuye guhakana ikorwa ry’amasengesho ku utari Imana Nyagasani no gutesha agaciro ibangikanya kandi bikaba ari ngombwa guhakana buri kintu cyose gisengwa kutari Allah, cyaba ari umuntu cyangwa inyamaswa, igishushanyo inyenyeri n’ibindi.
Inkingi ya kabiri: Ila llahu: bisobanuye guhamya amasengesho ku Mana yonyine, no guharira Imana Nyagasani ibikorwa byose by’amasengesho nk’iswala, ubusabe no kwiringira.
Ibikorwa byose by’amasengesho, bikorerwa Imana yonyine itagira uwo ibangikanye nayo, n’ugize igikorwa muri ibyo akorera utari Imana uwo aba ari umuhakanyi.
Nkuko Imana yabivuze igira iti “N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri, abahakanyi ntibazatsinda” Surat Al Muuminuna: 117. Igisobanuro cy’ijambo La ilaha ila llahu n’inkingi zaryo byaje mu ijambo ry’Imana rigira riti “Bityo uzahakana ibigirwamana maze akemera Imana, uwo azaba afashe ku mugozi ukomeye” Surat Al Baqarat: 256.
Mu ijambo ry’Imana rigira riti “Uzahakana ibigirwamana” icyo nicyo gisobanuro cy’inkingi ya mbere (La ilaha), naho ijambo ryayo rigira riti “Maze akemera Imana”, icyo nacyo n’igisobanuro cy’inkingi ya kabiri (Ila llahu).
Guhamya ko Muhamadi ari intumwa y’Imana.
Kumenya intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
Ukuvuka kwe:
Yavukiye mu mujyi wa Makka mu mwaka wa 570 kuva Yesu avutse, avuka ari impfubyi kuri se, hanyuma aza gupfusha nyina akiri muto, ajya kurererwa kwa sekuru Abdul Mutwalib amaze gupfa ajya kurererwa kwa se wabo Abu Twalib ari naho yakuriye.
Ubuzima bwe n’uko yabyirutse:
Intumwa Muhamadi yabaye mu bwoko bw’aba kurayishi imyaka mirongo ine mbere y’uko aba intumwa (570 – 610) muri icyo gihe cyose yari urugero rw’imico myiza atangwaho urugero mu gutungana no kuba imbonera, muri icyo gihe izina rye yarazwiho muri abo bantu ryari (Umunyakuri w’Umwizerwa) akaba yararagiraga ihene hanyuma aza gukora akazi ko gucuruza. Intumwa Muhamadi mbere y’ubutumwa yasengaga Imana ashingiye ku idini ya Ibrahim akanga cyane gusenga ibigirwamana n’ibishushanyo.
Ubutumwa bwe:
Nyuma yuko intumwa Muhamadi yujuje imyaka 40 muri icyo gihe yajyaga kwiherera mu buvumo bwa Hirau bwari mu musozi wa Nur (umwe mu misozi yegereye Makka) nuko azirwa n’ihishurwa riturutse ku Mana, maze Qor’an itangira kumumanukira, iyabanje kumumanukira ikaba ari ijambo ry’Imana rigira riti “Soma ku izina rya Nyagasani wawe we waremye), kugira ngo atangaze ko kuva mu ntangiriro y’ubu butumwa hatangiye igihe gishyashya cy’ubumenyi no gusoma n’umucyo n’umuyoboro ku bantu, hanyuma Qor’an yarakurikiranye mu kumanuka mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu.
Gutangira ivugabutumwa:
Intumwa Muhamadi yatangiye ivuga butumwa ryo kwamamaza idini ry’Imana mu ibanga imyaka itatu hanyuma atangaza idini ku mugaragaro imyaka icumi muri icyo gihe cyose intumwa n’abasangirangendo bayo bahuye n’itotezwa no guhuguzwa byakorwaga n’abakurayishi, nuko ageza ubutumwa ku moko yazaga gukora Hija, abantu ba Madinah bemera kuyoboka Islam maze abayislamu batangira kwimukira yo gake gake.
Kwimuka kw’intumwa Muhamadi:
Intumwa Muhamadi yimukiye Madinah mu mwaka wa 622 yitwaga Yathirib muri icyo gihe, akaba yari afite imyaka 53, nyuma y’uko abayobozi b’abakurayishi bamukoreye umugambi mubisha wo kurwanya ivugabutumwa rye no gushaka kumwica, ahaba imyaka icumi ahamagarira abantu kuyoboka Islam, no kubategeka gusenga, gutanga amaturo ndetse nandi mategeko.
Kwamamaza Islam:
Intumwa Muhamadi yatangije umusingi w’iterambere rya kislamu mu mujyi wa Madinah nyuma yuko yimukiye yo mu myaka ya (622 – 632), ashimangira umuryango wa kislamu akuraho irondakoko akwirakwiza ubumenyi anashimangira inkingi z’ubutabera no gutungana n’ubuvandimwe ndetse no gufatanya anashyiraho gahunda, ariko amwe mu moko yagerageje gushaka gukuraho Islam maze habaho intambara nyinshi n’ibikorwa binyuranye ariko Imana iha instinzi Islam n’intumwa yayo, hanyuma abantu bayoboka Islam ari benshi Islam igera Makka no mu mijyi myinshi inagera ku moko menshi yo mu kigobe cy’abarabu bayiyoboka babishaka kubera kunyurwa nta gahato mu kuyoboka idini.
Gupfa kw’intumwa Muhamadi:
Mu kwezi kwa Swafari mu mwaka wa 11 kuva intumwa yimukiye Madinah nyuma yuko intumwa igejejeho abantu ubutumwa uko bwa kabaye Imana imaze gukwiza inema zayo ku bantu mu kuzuza idini ryayo, intumwa Muhamadi yafashwe n’uburwayi bumumerera nabi nuko apfa ku manywa yo kuwa mbere mu kwezi kwa gatatu kw’icyarabu (Rabiul awal) mu mwaka wa 11H aribyo bihwanye na Tariki ya 8/6/632. Apfa yujuje imyaka 63, maze ahambwa mu nzu ya Aisha iruhande rw’umusigiti w’intumwa Muhamadi.
Izina ry’intumwa yacu: |
Yitwaga Muhamadi mwene Abdullah mwene Abdul Mutwalib mwene Hashim w’umukurayishi. Akaba ariwe warushaga abarabu bose igisekuru cyiza (amahoro y’Imana abe kuri we) |
Muhamadi yari intumwa ku bantu bose: |
Imana yatumye Muhamadi ku bantu bose mu bwoko bwabo bwose no mu miterere yabo inyuranye maze Imana itegeka abantu bose kumwumvira. Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi uti) Yemwe bantu njyewe ndi intumwa y’Imana kuri mwebwe mwese” Surat Al A’araf: 158. |
Qor’an yaramumanukiye: |
Imana yahishuriye intumwa Muhamadi igitabo gihambaye Qor’an itagira amakemwa muri yo. |
Kuba intumwa Muhamadi ariwe wasozereje intumwa n’abahanuzi: |
Imana yohereje intumwa Muhamadi kugira ngo abe umusozo w’intumwa n’abahanuzi, nta ntumwa izaza nyuma ye, Imana iravuga iti “Ariko (Muhamadi) ni intumwa y’Imana n’uwasozereje abahanuzi” Surat Al Ah’zab: 40. |
Igisobanuro cy’ubuhamya bw’uko Muhamadi ari intumwa y’Imana:
Bisobanuye kwemeza ibyo yavuze no gukurikiza amategeko ye hirindwa ibyo yabujije, no kuba tugomba gusenga Imana mu buryo intumwa yadutegetse ndetse yanatwigishije.
Ni ibiki bikubiye mu kwemera ko Muhamadi ari intumwa y’Imana?
- Kwemera ibyo intumwa Muhamadi yavuze mu ngeri zitandukanye, harimo:
- Ubumenyi bw’ibyihishe, umunsi w’imperuka, ijuru n’ibyiza byaryo n’umuriro n’ibihano byawo.
- Ibizabaho ku munsi w’imperuka n’ibimenyetso byawo bizabaho mu bihe bya nyuma.
- Inkuru z’ababayeho mbere ndetse n’ibyabayeho hagati y’intumwa n’abantu babo.
- Kubahiriza amategeko ye no kwirinda ibyo yabujije, ibyo bikaba bikubiyemo ibi bikurikira:
- Ni ugukurikiza ibyo yadutegetse twemera ko atavuga amarangamutima ye, ko ibyo avuga byose ari ihishurirwa ahabwa n’Imana. Imana yaravuze iti “Uzumvira intumwa uwo azaba yumviye Imana” Surat Nisau: 80.
- No kwirinda ibyo yabujije mu byaziririjwe, mu mico mibi n’imigenzereze ifite ingaruka mbi, twemera ko Imana yatubujije biriya yaziririje kubera impamvu Imana yashatse, ndetse no kubera inyungu kabone n’iyo twaba tutabasha kuzimenya rimwe na rimwe.
- Tugomba kugira icyizere ko kubahiriza amategeko y’intumwa Muhamadi no kwirinda ibyo yabujije bitugiraho ingaruka nziza n’umunezero ku isi no ku mperuka, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nimwumvire Imana n’intumwa kugira ngo mubashe kugirirwa impuhwe” Surat Al Imaran: 132.
- Ukwemera kwacu ni uko unyuranyije n’amategeko y’intumwa Muhamadi uwo azagira ibihano bibabaza, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza” Surat Nur: 63.
- Nti tugomba gusenga Imana mu buryo budakurikije ibyo intumwa Muhamadi yategetse, ibyo bikaba bikubiyemo ibintu byinshi bya ngombwa gushimangirwa:
- Gukurikiza intumwa Muhamadi: Imigenzo y’intumwa n’umuyoboro wayo n’imibereho yayo harimo amagambo n’ibikorwa ndetse n’ibyo yabonye akabyemera ibyo byose niko karorero kacu mu buzima bwacu bwose, bituma umuntu yegera cyane Nyagasani we bikazamura urugero rwo gukunda Imana uko urushaho gukurikiza imigenzo y’intumwa Muhamadi n’umuyoboro we. Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi uti) niba koko mukunda Imana nimunkurikire, Imana nayo izabakunda kandi ibababarire ibyaha byanyu, kandi Imana ni Ubabarira ibyaha Umunyempuhwe” Surat Al Im’ran: 31.
- Amategeko yuzuye: Intumwa Muhamadi yagejeje ku bantu idini n’amategeko yuzuye, ntibyemewe rero k’uwo ariwe wese gushyiraho amasengesho intumwa Muhamadi itadushyiriyeho.
- Amategeko y’Imana ajyanye n’ibihe byose ndetse n’ahantu hose: Amategeko y’idini yaje mu gitabo cy’Imana ndetse no muri Sunat z’intumwa Muhamadi anogeye ibihe byose ndetse n’ahantu hose, nta muntu n’umwe uzi inyungu z’ibiremwa kurusha uwabiremye abikomoye mu busa.
- Gukora ibijyanye na Sunat: Birasaba kwemera amasengesho yose, no kwereza Imana umugambi no kuba amasengesho yose agomba kuba ajyanye n’amategeko intumwa Muhamadi yashyizeho. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Bityo, uwiringiye kuzahura na Nyagasani we, ajye akora ibikorwa byiza, kandi ntazagire ikindi asenga akibangikanyije na Nyagasani we”. Surat Al Kah’fu: 110. Ijambo (Swaliha) risobanuye kuba igikorwa ari ukuri kandi gihuje n’imigenzo y’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
- Kuziririza guhimba mu idini: Umuntu uzahimba igikorwa cyangwa amasengesho kitari mu migenzo y’intumwa Muhamadi akaba ashaka gutenga Imana binyuze muri icyo gikorwa, nk’umuntu gusenga isengesho mu buryo butashyizweho n’amategeko, uwo muntu aba anyuranyije n’ibyo intumwa yategetse kandi icyo gikorwa gituma abona icyaha, kandi icyo gikorwa cye kiba ari impfabusa. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza” Surat Nuur: 63.