Inkingi z’ukwemera esheshatu:

Igisobanuro cyo kwemera Imana Nyagasani:

Ni ukwemera guhamye ko Imana iriho no gushimangira ibikorwa byayo n’ubumana bwayo ndetse n’amazina n’ibisingizo byayo.

Tugiye kuvuga kuri ibi bintu uko ari bine mu buryo burambuye muri ubu buryo:

  1. Kwemera ko Imana iriho:

Kamere y’Imana:

Kwemera ko Imana iriho ni ikintu cya kamere mu muntu kidakeneye gihamya, ni nayo mpamvu abantu benshi mu myemerere itandukanye bemera ukubaho kw’Imana.

Twebwe mu mitima yacu twemera ko Imana ibaho tukanayihungiraho mu ngorane tukabyemera k’ubwa kamere yacu yemera, ndetse n’idini Imana yaremanye buri muntu n’ubwo abantu bamwe na bamwe bagerageza kuyizimya no kuyiganza.

Dore twebwe kenshi twumva kandi tubona abasaba basubizwa n’abatakamba bemererwa ndetse n’abageze k’ubwaburembe basubizwa ibyo byose harimo gihamya zigaragara zo kubaho kw’Imana Nyagasani.

Gihamya zo kubaho kw’Imana ziragaragara cyane k’uburyo utazibara ngo uziheture, muri zo:

اUmuntu ubwe ni kimwe mu bihamya bihambaye bigaragaza ko Imana iriho kuri wawundi utekereza akanibaza ku inema Imana yamuhaye y’ubwenge n’ibice by’umubiri n’umubiri ufite gahunda yuzuye, nk’uko Imana yavuze igira iti “No ku isi hari ibimenyetso (bigaragaza ububaho kw’Imana) ndetse no kuri mwe ubwanyu, ese ubu ntimubona”

  • Birazwi kuri buri muntu ko ikiriho cyose kigomba kugira uwagishyizeho, n’ibi biremwa byinshi rero tubona igihe cyose ni ngombwa kuba bifite uwabiremye, ariwe Imana Nyagasani kuko bidashoboka kuba habaho ibiremwa bitagira uwabiremye, nk’uko bidashoboka kuba ubwabyo byariremye kuko nta kintu cyakwirema ubwacyo. Nk’uko Imana ibivuga igira iti“Ese bibwira ko baremwe ntawe ubaremye, cyangwa ni bo biremye?” Surat Twuri: 35. Igisobanuro cy’iyi Ayat ni uko abantu bataremwe ntawe ubaremye, kandi ko ataribo biremye ubwabo, bigasobanuka rero ko uwabaremye ari Imana Nyagasani.
  • Mu by’ukuri, gahunda y’iyi si, ikirere cyayo ubutaka bwayo, inyenyeri zayo, ibiti byayo, bigaragaza mu buryo budasubirwaho ko iyi Si uwayiremye ari umwe ariwe Imana Nyagasani. Imana iti “Ibyo ni ibikorwa na Allah, we watunganyije buri kintu” Surat Namulu: 88. Izi nyenyeri zigendera kuri gahunda ihamye itanyurana, buri nyenyeri ikaba igendera mu mwanya wayo idashobora kurenga. Imana yaravuze iti “Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo” Surat Yasin:40.
  1. Kwemera ibikorwa by’Imana:

Igisobanuro cyo kwemera ibikorwa by’Imana Nyagasani:

Ni ukwemera guhamye ko Imana Nyagasani ariwe murezi wa buri kintu akaba ari nawe mugenga wa buri kintu n’umuremyi wacyo unagiha amafunguro, ukanemera ko Imana ariyo itanga ubuzima n’urupfu, utanga ibyiza ndetse n’ibibi, niwe ugenga buri kintu, ibyiza byose biri mu kuboko kwe kandi niwe ushoboye byose, ntawe abangikanye nawe kuri ibyo.

Akaba aribyo guharira Imana ibikorwa byayo byose, bikaba bisaba ko yemera:

Ko Imana yonyine ariyo muremyi w’ibiri ku isi byose nta wundi muremyi utari yo, nkuko Imana yabivuze igira iti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na we muhagararizi wa buri kintu” Surat Zumara: 62.

Ibyo umuntu abasha gukora ni ukugerageza guhindura imiterere y’ikintu kigasa ukundi cyangwa guteranya ibintu bikavamo ikintu n’ibindi nkabyo ntabwo ari ukurema nta nubwo ari ukuzana ikintu kitari kiriho nta nubwo ari ukuzura nyuma y’urupfu.

Imana niyo iha amafunguro ibiremwa byose, nta wundi utanga amafunguro utari yo, Imana yaravuze iti “Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro” Surat Hudu: 6. No kwemera ko Imana ariyo mugenga wa buri kintu, nta wundi mugenga w’ibintu byose mu by’ukuri utari yo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Imana niyo mutware w’ibirere n’isi ndetse n’ibibirimo” Surat Maidat: 120.

No kwemera ko Imana ariyo iyobora ibintu byose nk’uko yabivuze igira iti “Iyoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi” Surat Sajidat: 5. Naho umuntu kuba yayobora gahunda ze z’ubuzima no kuzipanga neza, ibyo bigendana n’ubushobozi bwe ndetse m’ubyo atunze, kandi ubwo buyobozi bwe hari igihe bushobora gutungana ndetse hari n’igihe bushobora kudatungana, ariko ubuyobozi bw’Imana ni ubwa buri kintu nta kintu na kimwe kivamo cyangwa cyigomeka k’ubuyobozi bwayo. Nk’uko Imana ibivuga igira iti “Mu by’ukuri, kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose” Surat Al A’araf: 54.

Ababangikanyamana b’abarabu bo ku gihe cy’intumwa Muhamadi bemeraga ibikorwa by’Imana:

Abahakanyi bo ku gihe cy’intumwa bemeraga ko Imana ariyo muremyi, umwami, umutegetsi ariko ibyo byonyine ntabwo byabinjije muri Islam, nk’uko Imana yabivuze igira iti “N’iyo ubabajije uti ninde waremye ibirere n’isi baravuga bati ni Imana” Surat Luq’man: 25.

Kuko uwemera ko Imana ariyo murezi w’ibiremwa byose, ko ariyo yabiremye ikaba ariyo ibigenga ndetse n’umurezi wabyo k’ubw’inema zayo: Uwo ni ngombwa ko aharira Imana ibikorwa by’amasengesho kandi akabikorera Imana yonyine itagira uwo ibangikanye nawe.

Byumvikana bite ko umuntu wemera ko Imana ariyo yaremye byose ikaba ariyo itegeka isi yose, itanga ubuzima n’urupfu, hanyuma akagira igikorwa cy’amasengesho akorera utari Imana? Aya niyo mahugu mabi ahambaye ndetse n’icyaha gikomeye, ni muri urwo rwego Luq’man yabwiye umuhungu we amugira inama ati “Mwana wanjye, ntuzabangikanye Imana kuko ibangikanyamana ari amahugu ahambaye” Surat Luq’man: 13.

Ni igihe intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabazaga kubyerekeye icyaha gihambaye ku Mana yaravuze ati “Ni ukubangikanya Imana n’ikindi kintu kandi ariyo yakuremye” Yakiriwe na Bukhariy: 4207 na Muslim: 86.

Kwemera ibikorwa by’Imana bituma imitima ugira ituze:

Kwemera ibikorwa by’Imana bituma imitima ugira ituze:

Umuntu namenya neza ko nta muntu numwe ushobora kwigomeka mu bushobozi bw’Imana, kuko Imana Nyagasani ariyo mugenga wabo ibakoresha uko ishaka bigendanye n’ubugenge bwayo, Imana ikaba ariyo muremyi wabo bose, n’ibitari Imana byose nibintu byakozwe bikennye byose bikeneye umuremyi wabyo, kuko byose biri mu maboko ye, nta wundi muremyi utari yo, nta n’utanga amafunguro utari yo, ntawe uyobora isi utari yo yonyine, nta kintu kinyeganyeza cyangwa igituza bitari mu bushake bwayo: Ibyo bituma umutima we urushaho gukenera Imana imwe rukumbi no kuyisaba no kuyikenera no kuyishingikiriza mu bibazo byose by’ubuzima bwe, no gukora ndetse no kwihangana mu gukorana n’ibihindagurika byose by’ubuzima mu buryo butuje kandi buhamye, kuko niba umuntu yakoze ibisabwa kugira ngo agere kucyo ashaka mu bijyanye n’ubuzima bwe, agomba gusaba Imana kugira ngo agere kubyo ashaka kuko aba yakoze ibyo asabwa, icyo gihe umutima we uratuza ukareka kurarikira iby’abandi, mu by’ukuri ibintu byose biri mu maboko y’Imana irema ibyo ishaka kandi yatoranyije.  

  1. Kwemera ubumana bw’Imana:

Kuba Imana ari imwe no kuyisenga nibyo bisobanuro nyabyo bya La ilaha ila llahu.

Igisobanuro cyo kwemera ubumana bw’Imana Nyagasani:

Ni ukwemera guhamye ko Imana Nyagasani yonyine ariyo akwiye guharirwa ibikorwa byose by’amasengesho, ibigaragara n’ibitagaragara, Imana ikaba yihariye ibikorwa byose by’amasengesho nko gusaba, gutinya, kwiringira, kwiyambaza, amasengesho, gutanga amaturo, gusiba nta ugomba gusengwa mu kuri usibye Imana Nyagasani, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi Mana ibaho itari yo Nyirimpuhwe Nyirimbabazi” Surat Al Baqarat: 163.

Imana ivuga ko nta yindi Mana itari Allah wenyine, bisobanuye ko usengwa ari umwe ntibikwiye rero gushyiraho ibindi bigirwamana, ntawe usengwa utari yo.

Agaciro ko kwemera ubumana bw’Imana Nyagasani:

Agaciro ko kwemera ubumana bw’Imana Nyagasani kagaragarira mu mpande nyinshi:

  1. Ni uko ariyo ntandaro yo kurema abantu n’amajini, nta kindi baremewe usibye gusenga Imana yonyine itagira uwo ibangikanye nawe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi nta kindi twaremeye amajini n’abantu usibye kugirango bansenge” Surat A Dhariyat: 56.
  2. Ni nayo mpamvu Imana yohereje intumwa ndetse inamanura ibitabo, impamvu yabyo ni uguhamya ko Imana ariyo igomba gusengwa by’ukuri, no guhakana ibindi bisengwa bitari Imana, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Rwose twohereje muri buri tsinda ry’abantu intumwa (kugira ngo zibigishe ngo) nimusenge Imana kandi mwirinde ibigirwamana” Surat Nahalu: 36.
  3. Ni uko ariryo tegeko rya mbere umuntu yategetswe, nk’uko byaje mu magambo intumwa Muhamadi yabwiye Muadha mwene Jabal ubwo yamutumaga muri Yemeni, yaramubwiye ati “Mu by’ukuri, ugiye mu bantu bahawe igitabo, icyo uzabanza kubahamagarira ni uguhamya ko nta yindi Mana ibaho usibye Allah” Yakiriwe na Bukhariy: 1389 na Muslim: 19. Bisobanuye ngo ubahamagarire guharira Imana ibikorwa byose by’amasengesho.
  4. Ni uko kwemera ubumana bw’Imana aribyo gisobanuro cy’ijambo La ilaha ila llahu. Ijambo Ilahu: risobanuye usengwa, ntawe usengwa mu kuri usibye Allah, nta nubwo tugomba kugira igikorwa cy’amasengesho utari Imana.
  5. Ni uko kwemera ubumana bw’Imana niwo musaruro weruye wo kwemera ko Imana niyo Umuremyi, umwami ndetse n’umugenga.

Ibadat bisobanura iki?

Ibadat: Ni izina rikusanyije buri kintu cyose Imana ikunda kandi yishimira cyaba amagambo cyangwa ibikorwa Imana yategetse ikanabishishikariza abantu byaba ibikorwa bigaragara nk’iswala na Zakat na Hija, cyangwa ibikorwa bitagaragara nko gukunda Imana n’intumwa yayo no gutinya Imana no kuyiringira no kuyiyambaza, n’ibindi.

 

Ibadat iboneka mu ngeri zose z’ubuzima:

Ibikorwa byose iyo biri kumwe n’umugambi mwiza bifatwa nkaho ari amasengesho umuntu arabihemberwa.

Ibadat ni ijambo rikusanyije ibikorwa byose by’umwemera igihe cyose abikoze agamije kwiyegereza Imana, ntabwo rero Ibadat muri Islam igarukira ku migenzo izwi nk’iswala, igisibo n’ibindi, ahubwo Ibadat ni buri gikorwa gifite akamaro kiri kumwe n’umugambi mwiza kandi kimamijwemo ibyiza igikorwa nk’icyo gihinduka Ibadat umuntu aragihemberwa, umuyislamu aramutse ariye cyangwa akanywa cyangwa akaryama agamije kugarura imbaraga zo kugandukira Imana, icyo gikorwa ragihemberwa. No muri urwo rwego umuyislamu ubuzima bwe bwose abubaho kubera Imana, arya kugira ngo agire imbaraga zo kugandukira Imana, icyo gihe rero ibyo kurya bye biba bibaye Ibadat, umuyislamu kurongora kugira ngo yirinde ibyo Imana yaziririje, icyo gihe kurongora biba bibaye Ibadat, ibyo ni nko gucuruza no gukora ugamije gushaka umutungo nabyo ni Ibadat, no kwiga ukagira ubumenyi n’impamyabushobozi no gukora ubushakashatsi n’ubuvumbuzi nabyo ni Ibadat, n’umugore kwita ku mugabo we n’abana be n’urugo rwe ni Ibadat, ni nkuko buri ngeri zose z’ubuzima n’ibikorwa byabwo bifite akamaro igihe cyose bijyanye n’umugambi mwiza ndetse n’ubushake bwiza.

Ibadat niyo mpamvu y’ukurema:

Imana yaravuze iti “Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bansenge” “Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira” “Mu by’ukuri, Allah ni we Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye Bihebuje” Surat A Dhariyat: 56- 58.

Imana ivuga ko impamvu yo kurema amajini n’abantu ni ukugirango basenge Imana, Imana ni umukungu ntikeneye amasengesho yabyo, ariko ibiremwa nibyo bikeneye gusenga Imana kuko bikeneye Imana Nyagasani.

Umuntu aramutse yirengagije iyo ntego atebera mu gukunda isi nta kwibuka impamvu yatumye ashyirwaho, icyo gihe ahita aba ikiremwa kidafite agaciro kidatandukanye n’ibindi kuri iyi si, inyamaswa zirarya zikidagadura nazo n’ubwo ku munsi w’imperuka zitazabarurirwa ibyo zakoze, bitandukanye n’umuntu, Imana yaravuze iti “Ariko babandi bahakanye, binezeza (kuri iyi si by’igihe gito), maze bakarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); nyamara umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo” Surat Muhamad: 12.

Inkingi za Ibadat:

Kugira ngo Ibadat itungane kandi yemerwe ni ngombwa ko igikorwa cya Ibada ugikora kubera Imana kandi kikaba gikozwe nk’uko intumwa Muhamadi yagikoze.

Mu by’ukuri, Ibadat Imana yategetse ihagaze ku nkingi ebyiri zingenzi:

Inkingi ya mbere: Ni ukwibombarika kuzuye no gutinya:

Inkingi ya kabiri: Gukunda Imana Nyagasani kuzuye.

Ibadat Imana yategetse abagaragu bayo ni ngombwa kugira ukwibombarika no gutinya Imana mu buryo bwuzuye bikajyana n’urukundo rwuzuye no kwifuza ibihembo by’Imana no gutinya ibihano byayo.

No kubera iyo mpamvu urukundo rutajyanirana no gutinya ndetse no kwibombarika –nko gukunda ibiryo n’amazi- ibyo ntabwo byitwa Ibadat ndetse no gutinya bitarimo urukundo –nko gutinya inyamaswa y’inkazi, n’umuyobozi w’umunyamahugu- ibyo ntabwo byitwa Ibadat ariko iyo gutinya n’urukundo bihuriye ku gikorwa icyo gikorwa cyitwa Ibadat, kandi Ibadat ntawundi ikorerwa usibye Imana yonyine.

Ibigomba kubahirizwa kugira ngo Ibadat ibeho:

Kugira ngo Ibadat itungane kandi yemerwe igomba kuba yujuje ibintu bibiri:

Kuba ihuje kandi ijyanye n’imigenzo y’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Ni ukuba iyo Ibadat ikorewe Imana yonyine, itagira uwo ibangikanye nawe.

Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’umugiraneza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira” Surat Al Baqarat: 112.

N’ibisobanuro cy’ijambo (kwiyegurira Allah): Ni ugushimangira Tawuhidi maze amasengesho ye yose akayakora kubera Imana.

N’ibisobanuro cy’ijambo (akaba n’umugiraneza): Ni ukurikira amategeko y’Imana ndetse n’imigenzo yazanywe n’intumwa Muhamadi.

Kuba igikorwa kijyanye kandi gihuje n’imigenzo y’intumwa Muhamadi, ibyo niyo Ibadat nyayo nk’iswala, gusiba, gusingiza Imana, naho ibindi bikorwa byinjira muri Ibadat mu buryo rusange nk’imico n’ibikorwa umuntu akorana umugambi mwiza kugira ngo abone ibihembo by’Imana, nk’umuntu gukora sport kugira ngo agire imbaraga zo kugandukira Imana no gukora ubucuruzi kugira ngo abashe gutunga ab’iwe, ibyo ntibisaba gukurikiza intumwa Muhamadi birahagije gusa kutanyuranya n’amategeko y’idini no kwirinda kugwa mu ibyaziririjwe.

Ibangikanyamana

  • Ibangikanyamana ryonona ukwemera ko Imana ari imwe, niba ukwemera ubumana bw’Imana Nyagasani, no kuyiharira amasengesho ari ikintu cya ngombwa kandi gihambaye, birumvikana ko ibangikanya nacyo ari icyaha gikuru ku Mana Nyagasani, ni nacyo cyaha cyonyine Imana itababarira, usibye igihe umuntu yicujije. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka” Surat Nisau: 48. Ni igihe intumwa Muhamadi yabazwaga kubyerekeye icyaha gihambaye ku Mana, yaravuze ati “Ni ukuba wabangikanya Imana kandi ariyo yakuremye” Yakiriwe na Bukhariy: 4207. Na Muslim: 86.
  • Ni ibangikanyamana ryonona ibyiza umuntu yakoze rikanabigira impfabusa, nk’uko Imana ibivuga igira iti “N’iyo baramuka babangikanyije Imana ibikorwa byabo bakoze byari kuba impfabusa” Surat: Al An’am: 88. Kandi ibangikanyamana rituma nyiraryo azaba mu muriro ubuziraherezo, Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, ubangikanyije Imana, Imana iziririza kuri we ijuru maze ikicaro cye kikazaba umuriro” Surat Al Maidat: 72.

Ibangikanyamana ririmo ibice bibiri: Irikuru ni iritoya:

  1. Ibangikanyamana rikuru: Ariryo kuba umuntu yakorera utari Imana kimwe mu bikorwa by’amasengesho, buri jambo cyangwa buri gikorwa Imana ikunda kugikorera Imana ni ugushimangira Tawuhidi, no kugikorera utari Imana ni ubuhakanyi.

Urugero rw’iri bangikanyamana: Ni umuntu kuba yasaba ikitari Imana ko cyamukiza uburwayi, cyangwa kikamutuburira amafunguro, no kwiringira utari Imana cyangwa akubamira ikitari Imana. Imana yaravuze iti “Nyagasani wanyu yaravuze ati: nimunsabe nzabikiriza” Surat: Ghafir: 60.

Na none Imana yaravuze iti “Kandi ku Mana ariho abemera bazajya biringira” Surat: Al Maidat: 23.

Na none Imana yaravuze iti “Mujye mwubamira Imana kandi muyigandukire” Surat: Najim: 62.

Ibyo bikorwa byose ubikoreye ikitari Imana uwo aba ari umubangikanyamana w’umuhakanyi.

  1. Ibangikanyamana ritoya: Ariryo buri jambo cyangwa buri gikorwa gishobora kugeza nyiracyo ku ibangikanya rikuru kikaba n’inzira yo kurigwamo.

Urugero rwaryo: Umuntu kugenda ingendo idasanzwe ngo bamurebe, kuba ashobora gutinda mu iswala ngo bamurebe, gusoma Qor’an mu ijwi riranguruye cyangwa gusingiza Imana mu ijwi riranguruye kugira ngo abantu bamwumve bamushime, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze agira ati “Mu by’ukuri, icyo ntinya cyane kuri mwe, ni ibangikanyamana ritoya, baramubaza bati: ibangikanya ritoya ni iriye yewe ntumwa y’Imana? Aravuga ati: Ni ugukora ugamije ko bakureba” Yakiriwe na Ahmad: 23630.

Ariko iyo atagize agamijemo ugusenga, akagikora ari ukugira ngo abantu bamubone gusa, iyo bitaba ibyo akaba atari gusari cyangwa gusiba, ibi nibyo bikorwa by’indyarya, bikaba ari n’ibangikanyamana rikuru rikura umuntu muri Islam.

Ese kugira icyo usaba umuntu bibarirwa mu ibangikanya?

Islam yaje kubohora ubwenge bw’umuntu ibukuramo ibifutamye n’ibinyoma no kumubohora we ubwe ntacire bugufi ibitari Imana Nyagasani.

Ntabyo byemewe kugira icyo usaba umuntu wapfuye cyangwa ibidafite ubwenge ku byikubita imbere no kubyibombarikaho, ibyo byose bikaba ari amafuti kandi ari ibangikanyamana.

Naho kugira icyo usaba umuntu muzima uhari ibintu afitiye ubushobozi ngo avufashe cyangwa akurokore kurohama, no kumusaba ko yamusabira ku Imana, ibyo biremewe.

Ese gusaba ibidafite ubwenge n’abapfuye?
Nibyo:
Ibyo ni ibangikanyamana binyuranye na Islam  ndetse no kwemera kuko ibidafite ubwenge ndetse n’abapfuye ntabwo bishobora kumva ubusabe ndetse ntibyanabusubiza, kubikorera utari Imana ni ibangikanya, ku gihe cy’intumwa Muhamadi ibangikanyamana ry’abarabu ryari ugusaba ibidafite ubwenge n’abapfuye.
Ntabwo aribyo:
Ugusaba umuntu muzima wumva amagambo yawe n’ubusabe bwawe. Ese afite ubushobozi bwo kugusubiza, nko kuba wamusaba kugufasha mubyo afite kandi ashoboye.
Nibyo
 Ubu busabe ni bwiza kandi nta kibazo kirimo kuko ari kimwe mu bice by’imikoranire n’abantu na gahunda yabo ya buri munsi.
Ntabwo aribyo
Mu by’ukuri, gusaba umuntu muzima ibyo adafitiye ubushobozi kandi adatunze nko kuba umuntu wabuze urubyaro yasaba umuntu kumuha urubyaro rwiza, ibi ni ibangikanyamana rikuru binyuranye na Islam kuko ari ugusaba ikitari Imana.