Kwemera amazina y’Imana n’ibisingizo byayo.

Ni ukwemera ibyo Imana yihamijeho ubwayo mu gitabo cyayo ndetse no muri Hadith z’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Imana Nyagasani ifite amazina meza ndetse n’ibisingizo byuzuye, ntigira uwo igereranywa nawe mu mazina yayo n’ibisingizo byayo. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ntawe (Imana) igereranywa nawe kandi yo irumva ikanabona” Surat Shura: 11.

Amwe mu mazina y’Imana Nyagasani:

Imana yaravuze iti “Nyirimpuhwe Nyirimbabazi” Surat Al Fatihat: 3.

Imana yaravuze iti “Kandi yo irumva ikanabona” Surat Shura: 11.

Imana yaravuze iti “Kandi yo ni  Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza” Surat Luquman: 9.

Imana yaravuze iti “Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose” Surat Al Baqarat: 255.

Imana yaravuze iti “Ishimwe ryuzuye n’ikuzo bikwiye Imana” Surat Al Fatihat: 2.

Inyungu zo kwemera amazina y’Imana n’ibisingizo byabo:

  1. Ni ukumenya Imana Nyagasani, uwemeye amazina y’Imana n’ibisingizo byayo arushaho kumenya Imana bigatuma anarushaho kuyemera no kuyigirira icyizere, bityo kuyiharira amasengesho kwe bigakomera, kandi ni ngombwa k’umuntu wamenye amazina y’Imana n’ibisingizo byayo ko umutima we wuzura kuyikuza no kuyikunda no kwibombarika kuri yo.

  2. Gusingiza Imana ukoresheje amazina yayo meza, kandi uko niko gusingiza Imana kwiza, Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye mujye musingiza Imana kenshi” Surat Al Ah’zab: 41.

  3. Gusaba Imana ukoresheje amazina yayo n’ibisingizo byayo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi Imana ifite amazina meza, mujye muyisaba muyifashishije” Surat Al A’araf: 180.

Urwego rwo hejuru rwo kwemera:

Ukwemera kurimo inzego, kandi ukwemera k’umuyislamu kugabanyuka kubera kwirengagiza no gukora ibyaha kwe, kukaniyongera uko ibikorwa bye n’amasengesho ye no gutinya Imana kwe byiyongera.

Urwego rusumba izindi rwo kwemera ni urwo idini yise IHISAN, intumwa Muhamadi ikaba yararusobanuye igira iti “Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko niba utayireba yo irakureba” Yakiriwe na Bukhariy: 50. Na Muslim: 8.

Ugomba kwibuka uguhagarara no kwicara kwawe, umwete wawe n’ubunebwe bwawe mbese ibihe byawe byose, Imana ikureba, bityo ntukwiye gukora ibyaha kandi uziko ikureba, kandi ntugomba kureka ubwoba no kwiheba ngo bikurushe intege kandi uzi neza ko uri kumwe n’Imana, ni gute wakumva ko uri wenyine kandi buri gihe uba uganira n’Imana mu busabe no mu masengesho, ni gute umutima wawe utinyuka kwigomeka ku Mana kandi uzi neza ko Imana izi ibyo ukora wihishe n’ibyo ukora k’umugaragaro, ariko uramutse unyereye gato ugakora ikosa ushobora kwicuza maze Imana ikakubabarira.

Umwe mu musaruro wo kwemera Imana Nyagasani:

  1. Ni uko Imana irinda abemera ibibi byose, ikanabarokora mu ngorane, ikanabarinda imigambi mibisha y’abanzi, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, irinda (ibibi) babandi bemeye” Surat Al Haji: 38.

  2. Ni uko ukwemera ariyo ntandaro yo kugira ubuzima bwiza n’umunezero, Imana yaravuze iti “Uzakora ibyiza mu bantu b’igitsina gabo n’abi igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, tuzamubeshaho ubuzima bwiza” Surat Nahalu: 97.

  3. Ni uko kwemera bisukura roho y’umuntu bikayikuraho ibitari ukuri, n’uwemeye Imana Nyagasani by’ukuri uwo ibikorwa bye byose abiharira Imana yonyine kuko ariyo Nyagasani w’ibiremwa byose, ikaba ari nayo Mana y’ukuri nta yindi Mana ibaho itari yo, uwo muntu ntashobora gutinya ikiremwa icyo aricyo cyose nta nubwo ashobora kugira umuntu yiringira, icyo gihe arabohoka akava mubinyoma n’ibindi byose bidafite aho bishingiye.  

  4. Ingaruka ihambaye yo kwemera: Ni ukubona ukwishimirwa n’Imana Nyagasani, no kuzinjira mu ijuru no gutsindira kuzagororerwa inema zizahoraho no kugira impuhwe zuzuye.

Kwemera abamalayika

Igisobanuro cyo kwemera abamalayika

Ni ukwemera no guhamya ko abamalayika bariho, kandi ari ibiremwa bitagaragara bitari abantu cyangwa amajini, kandi ko bo ari ibiremwa byiza bitinya Imana, basenga Imana ukuri ko kuyisenga, bubahiriza ibyo Imana ibategetse kandi ntibajya bayigomekaho na rimwe.

Imana yaravuze iti “Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe” “Ntacyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye” Surat Al Ambiyau: 26- 27.

No kwemera abamalayika ni imwe mu nkingi esheshatu, Imana yaravuze iti “Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyoyahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Buri wese yemeye Allah, abamalayika be, ibitabo byen’intumwa ze” Surat Al Baqarat: 285.

Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kubyerekeye ukwemera yaravuze iti “Ni ukwemera Imana n’abamalayika bayo, n’ibitabo byayo, n’intumwa zayo, n’umunsi w’imperuka, ukanemera igeno ry’ibyiza n’ibibi” Yakiriwe na Muslim: 8.

Kwemera abamalayika bikubiyemo iki?

  1. Kwemera ko bariho: Ukemera ko abamalayika ari ibiremwa by’Imana biriho koko, Imana yabaremye mu mucyo ibaremera kuyisenga no kuyumvira.
  2. Kwemera abo twamenye amazina yabo barimo: Jibril, ariko nabo tutamenye amazina yabo tugomba kubemera muri rusange.
  3. Kwemera ibsingizo byabo twamenye, muri byo twavuga:

Kwemera ko bo: ari ibiremwa bitagaragara bisenga Imana, bidafite igisingizo na kimwe mu bisingizo by’ubumana, ahubwo bo ni abagaragu b’Imana bayigandukira cyane, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ntibacisha ukubiri n’ibyo Imana ibategetswe ahubwo bakora ibyo bategetswe byose” Surat Tah’rim: 6.

Kwemera ko Imana yabaremye mu mucyo, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Abamalayika baremwe mu mucyo” Yakiriwe na Muslim:2996.

Kwemera ko abamalayika bafite amababa, Imana yatubwiye ko yahaye abamalayika amababa atandukanye mu miterere yabo, Imana yaravuze iti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose” Surat Fatwir: 1.

  1. Kwemera imwe mu mirimo y’abamalayika twamenye bakora Imana yabategetse muri yo twavuga:

Malayika ushinzwe ubutumwa buvuye ku Mana bugana ku intumwa ni Jibril (amahoro abe kuri we).

Malayika ushinzwe gukuramo roho z’abantu, ni Malayika w’urupfu n’abafasha be.

Malayika ushinzwe kubika ibikorwa by’abantu no kubyandika byaba ibyiza cyangwa ibibi, aribo abamalayika beza bandika.

Inyungu yo kwemera abamalayika:

Kwemera abamalayika bifite inyungu zihambaye mu buzima bw’umwemera, muri zo twavuga ibi bikurikira:

  1.  Ni ukumenya ubuhambare bw’Imana n’ubushobozi bwayo, kuko ubuhambare bw’ikiremwa bukomoka k’ubuhambare bw’umuremyi, ibyo byongerera umwemera guha Imana agaciro no kuyikuza, kuba yararemye abamalayika mu mucyo bafite amababa.

  2. Bituma umuntu ashikama ku kumvira Imana Nyagasani, uwemera ko abamalayika bandika ibikorwa bye byose, ibyo bituma umuntu agira ugutinya Imana, ntashobora kuyigomekaho haba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga. 

  3. Kwihanganira kumvira Imana, no kumva ko uri kumwe naho kandi utuje, igihe umwemera yizera ko ari kumwe kuri iyi si ngari n’abamalayika ibihumbi byinshi bakora ibikorwa byiza mu buryo bwiza kandi byuzuye.

  4. Gushimira Imana ku kuba yaritaye ku kiremwa muntu, kuba yaragize abaaliayika abarinzi b’abantu.

Kwemera ibitabo:

Igisobanuro cyo kwemera ibitabo:

Umusafu wandikwa mu buryo bwitondewe hakurikijwe ibipimo byuzuye.

Ni uguhamya byimazeyo ko Imana ifite ibitabo yamanuriye intumwa zayo ngo zibigeze ku bagaragu bayo, no kwemera koi bi bitabo ari amagambo y’Imana yavuze koko mu buryo bukwiye ubuhambare bwayo, no kwemera ko muri ibyo bitabo harimo ukuri n’urumuri n’umuyoboro ku bantu bose hano ku isi ndetse no mubuzima bwanyuma.

Kwemera ibitabo ni imwe mu nkingi zo kwemera, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Yemwe abemeye! Nimwemere Imana n’intumwa yayo n’igitabo yahishuriye intumwa yayo n’ibitabo yahishuye mbere” Surat Nisau: 136.

Imana muri uyu murongo yategetse kuyemera no kwemera intumwa yayo no kwemera igitabo yahishuriye intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aricyo Qor’an, nk’uko yanategetse kwemera ibitabo byahishuwe mbere ya Qor’an.

Intumwa y’Imana Muhamadi avuga ku kwemera yaragize ati “Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi wa nyuma no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana” Yakiriwe na Muslim:8.

Ni ibiki bikubiye mu kwemera ibitabo?

  1. Ni ukwemera ko ibyo bitabo byaturutse ku Mana koko.
  2. Kwemera ko amagambo akubiye muri ibyo bitabo ari ay’Imana Nyagasani.
  3. Kwemera amazina Imana yise ibyo bitabo, nka Qor’an Ntagatifu yahishuriwe intumwa Muhamadi, na Tawurat yahishuriwe intumwa Mussa, na Injili yahishuriwe intumwa Issa (Yesu) amahoro y’Imana abe kuri bo bose.
  4. Kwemeza inkuru z’impamo zaje muri ibyo bitabo.

Ibyo Qor’an yihariye irusha ibindi bitabo:

Mu by’ukuri, Qor’an Ntagatifu ni amagambo y’Imana Nyagasani yahishuriwe intumwa yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), no kubera iyo mpamvu umwemera agomba kubaha iki gitabo, no kugerageza kugendera ku mategeko yayo, no kugisoma tunatekereza ibirimo.

Biraduhagije kuba Qor’an ariwo muyoboro wacu ku isi, ikazaba n’impamvu yo kuzatsinda ku munsi w’imperuka.

Qor’an rero ifite byinshi yihariye irusha ibindi bitabo byaturutse ku Mana muri byo twavuga:

  1. Ni uko Qor’an Ntagatifu ikubiyemo incamake y’amategeko yose y’Imana ikaba yaraje gushimangira ibyaje mu bitabo byayibanjirije, birimo gutegeka abantu gusenga Imana imwe.

Imana yaravuze iti “Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse” Surat Maidat: 48.

Igisobanuro cy’ijambo (Muswadiqan) gishimangira ibitabo byayibanjirije: Ni ukuvuga ko Qor’an ihuza n’ibyaje muri ibyo bitabo byabanje haba mu myemerere ndetse no mu mateka, naho igisobanuro cy’ijambo (Muhayimina alayihi) bisobanuye kuba yizewe kandi ihamya ibitabo byayibanjirije.

  1. Ni ngombwa ku bantu bose mu ndimi zabo zose zitandukanye n’amoko yabo yose gushikama kuri Qor’an no kugendera kubyajemo, batitaye ku gihe yamanukiye ibyo bitandukanye n’ibitabo byabanje kuko byo byaje bigenewe abantu runaka mu gihe cyagenwe. Imana yaravuze iti “Kandi nahishuriwe iyi Qur’an kugira ngo nyikoreshe mbaburira, (mwe) n’abandi Izageraho” Surat Al Aniam: 19.
  2. Mu by’ukuri, Imana Nyagasani yiyemeje kuzarinda Qor’an, k’uburyo idashobora kugerwamo n’ukuboko kugira icyo guhinduramo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, nitwe twahishuye urwibutso (Qor’an) kandi ni natwe tuzarurinda” Surat Hijir: 9. No kubera iyo mpamvu, inkuru zose za Qor’an ni ukuri kudashidikanywaho bikaba ari ngombwa kuzemera.

Twebwe ni iki tugomba gukora kubyerekeranye na Qor’an Ntagatifu?

  • Ni ngombwa kuri twebwe gukunda Qor’an, no kuyubaha tuyiha agaciro gahambaye, kubera ko ari amagambo y’umuremyi akaba ariyo magambo y’ukuri kandi meza.
  • Ni ngombwa kandi kuyisoma tunatekereza ku mirongo yayo n’ama Surat yayo, tugatekereza ku nyigisho za Qor’an n’inkuru zayo, tukaba ariyo dupimiraho ubuzima bwacu kugirango dusobanukirwe ukuri n’ikinyoma.
  • Ni ngombwa kandi gukurikiza amategeko yayo, no kubahiriza amabwiriza yayo n’imico idutoza tukayigira gahunda y’ubuzima bwacu.

Ubwo Aisha (Imana imwishimire) yabazwaga kubyerekeye imico y’intumwa Muhamadi, yaravuze ati “Imico ye yose yari Qor’an” Yakiriwe na Ahmad: 24601 na Muslim: 746.

Igisobanuro cy’iyi Hadith: Ni uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu buzima bwe bwose n’ibikorwa bye byose byari ugushyira mu bikorwa amategeko ya Qor’an, kuko yo ari akarorero keza kuri buri wese muri twe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa ya Allah (Muhamadi), ibyo ni kuri wawundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi” Surat Al Ah’zab: 21.

Ni ikihe gihagararo tugomba kugira kubyerekeye ibitabo byabanjirije Qor’an?

Umuyislamu yemera ko Tawurat yahishuriwe intumwa Mussa na Injili yahishuriwe intumwa Issa, ari ukuri kwaturutse ku Mana, bikubiyemo amategeko n’inyigisho n’amateka birimo umuyoboro n’urumuri ku bantu mu mibereho y’abantu hano ku isi no ku mperuka.

Umuyislamu yemera ko Tawurat n’Ivanjiri byamanutse ku Mana ariko byakorewe ihindagurwa ryinshi, bityo ibyo twemeramo ni ibihuje na Qor’an na hadith.

Ariko Imana Nyagasani yatubwiye muri Qor’an ko abahawe igitabo aribo abayahudi n’abakirisitu bahindaguye ibitabo byabo bongeramo banagabanyamo k’uburyo bitakiri uko Imana yabihishuye.

Tawurat iriho ubu ngubu ntabwo ariyo Tawurat yahishuriwe Mussa kuko abayahudi barayihinduye bagoronzora amenshi mu mategeko yayo. Imana yaravuze iti “Muri babandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo” Surat Nisau: 46.

Ndetse na Injili iriho ubu ntabwo ariyo Injili yahishuriwe Issa, abakirisitu barayihinduye, n’amenshi mu mategeko yayo barayahindura. Imana yarabivuze igira iti “Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati “Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah” kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi” Surat Al Im’ran: 78.

Na none Imana iti “No muri babandi bavuze bati “Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu”, twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora” Surat Maidat: 14.

No kubera iyo mpamvu dusanga icyitwa igitabo gitagatifu kiri mu maboko y’abahawe igitabo cyitwa Tawurat na Injili bikubiyemo imyemerere ipfuye n’inkuru zibinyoma, bityo ntitugomba kwemera izo nkuru ziri muri ibyo bitabo, usibye gusa ibyo Qor’an yemeje cyangwa Sunat z’impamo zahamije, tukanahakana ibyo Qor’an na Sunat byahakanye, ibitari ibyo tugomba kwicecekera ntitubyemeze cyangwa ngo tubihakanye.  

No kubera iyo mpamvu umuyislamu agomba kubaha ibyo bitabo ntabiteshe agaciro cyangwa ngo abisuzugure, kuko bishobora kuba birimo amwe mu magambo y’Imana y’ukuri atarahinduwe.

Inyungu zo kwemera Ibitabo:

Kwemera ibitabo harimo inyungu nyinshi muri zo twavuga:

  1. Kumenya uburyo Imana yitaye ku bagaragu bayo n’impuhwe zayo zuzuye kuri bo, mugutuma muri buri tsinda ry’abantu igitabo kibayobora, kigatuma bagera ku buzima bwiza hano ku isi no ku mperuka.

  2. Kumenya impamvu Imana yashyizeho amategeko, kuko yashyiriyeho buri bantu amategeko aberanye n’imiterere yabo ndetse n’ibihe barimo. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira)” Surat Maidat: 48.

  3. Gushimira Imana kubw’inema zayo mu kumanura ibyo bitabo, kuko ibyo bitabo ari urumuri n’umuyoboro hano ku isi no ku mperuka, no kubera iyo mpamvu ni ngombwa gushimira Imana kubera iyo nema ihambaye.