Kwemera intumwa z’Imana
Kuba abantu bari bakeneye intumwa
Abantu bari bakeneye ubutumwa bukomoka ku Imana bubasobanurira amategeko bunabayobora ku bitunganye, ubutumwa niyo roho y’isi n’urumuri rwayo ndetse n’ubuzima bwayo, nta gutungana kw’isi kwabaho igihe hatariho roho n’ubuzima ndetse n’urumuri.
Niyo mpamvu Imana yise ubutumwa bwayo roho, kandi iyo roho ibuze ubuzima nabwo burabura. Imana yaravuze iti “(Nk’uko twahishuriye intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni nako twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu” Surat Shura: 52.
Ibyo ni ukubera ko ubwenge n’ubwo bubasha gusandukanya ukuri mu kinyoma muri rusange, ariko ntibushobora kumenya ibisobanuro byimbitse bya buri kantu, ntibanashobora kumenya uburyo bakoramo amasengesho bidaturutse mu nzira y’ihishurwa n’ubutumwa.
Nta buryo bwo kubaho neza no gutsinda hano ku isi no ku mperuka, usibye gukurikira inzira y’intumwa, nta n’uburyo bwo kumenya icyiza n’ikibi nyabyo bitanyuze mu nzira zabo, n’uzaramuka yirengagije ubutumwa agerwaho n’imihangayiko ndetse n’ibibazo bingana n’uko yirengagije ubutumwa.
Kwemera intumwa ni imwe mu nkingi zo kwemera:
Kwemera intumwa ni imwe mu nkingi zo kwemera esheshatu, Imana yaravuze iti“Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Buri wese yemeye Allah, abamalayika be, ibitabo byen’intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu ntumwa ze” Surat Al Baqarat: 285.
Iyi Ayat igaragaza ko ari ngombwa kwemera intumwa zose utarobanuye, ntiwemere zimwe mu intumwa ngo uhakane izindi nk’uko abayahudi n’abakirisitu babigenje.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Ni ukwemera Imana n’abamalayika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana” Yakiriwe na Muslim: 8.
Igisobanuro cyo kwemera intumwa z’Imana:
Ni ukwemera guhamye ko Imana yohereje muri buri tsinda ry’abantu intumwa, zibakomoka mo ngo zibahamagarire gusenga Imana imwe rukumbi itagira uwo ibangikanye nayo, ukanemera ko intumwa zose zari abanyakuri, zitinya Imana, abizerwa, bashinzwe kuyobora abantu, ukanemera ko bagejeje ku bantu ibyo batumwe byose ntacyo bahishe cyangwa bahinduye ntacyo bongereye mo nta n’icyo bagabanyije mubyo batumwe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nonese hari ikindi intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?” Surat A Nah’lu: 35.
Ukwemera intumwa z’Imana hakubiyemo ibiki?
- Ni ukwemera ko ubutumwa bwazo ari ukuri, kwaturutse ku Mana, ukanemera ko ubutumwa bwose bwari buhuriye ku guhamagarira abantu gusenga Imana imwe rukumbi itagira uwo ibangikanye nawe, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo intumwa (kugira ngo ibabwire iti) "Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (gusenga) ibigirwamana" Surat A Nah’lu: 36.
Hari igihe amategeko y’umwihariko intumwa zahabwaga yabaga atandukanye mu tuntu dutoya nko kuziririza bimwe no kuzirura ibindi, ibyo byose bikajyana n’ikibereye abo bantu, Imana yaravuze iti “Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira)” Surat Maidat: 48.
- Kwemera intumwa n’abahanuzi bose, tukemera intumwa Imana yavuze amazina nka Muhamadi, Ibrahimu, Mussa, Issa na Nuhu (Imana ibahe amahoro n’imigisha), naho abo tutazi amazina yabo abo tugomba kubemera muri rusange, n’uramutse ahakanye ubutumwa bw’umwe muribo uwo aba ahakanye intumwa zose.
- Kwemeza no guhamya inkuru z’impamo zaturutse ku intumwa ndetse n’ibitangaza byazo biri muri Qor’an na Hadith, nk’inkuru y’uruzi gusadukamo ibice bibiri kuri Mussa.
- Kugendera ku mategeko y’intumwa yadutumweho, ari nayo ntumwa iruta izindi ikaba ari nayo yazisozereje Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).
Bimwe mu bigwi by’intumwa:
- Ni ukwemera ko intumwa zari abantu, n’itandukaniro ryazo n’abandi bantu ni uko Imana by’umwihariko yazihishuriraga ikanaziha ubutumwa, Imana yaravuze iti “Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) batari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa” Surat Al Ambiyau: 7.
No kwemera ko intumwa nta kintu na kimwe kijyanye n’ubumana bari bafite, gusa ko bari abantu baremwe mu buryo bwuzuye kandi bugaragara, nk’uko bari bafite imico myiza kurusha abandi, barushaga abantu bose igisekuru cyiza bakagira ubwenge butunganye n’ururimi rusobanura neza kururyo ibyo byabashobozaga kugeza ubutumwa kubo batumweho.
Imana yagennye ko intumwa ziba ari abantu kugira ngo abayobozi n’akarorero kabo kabe kabaturukamo, no kubera iyo mpamvu gukurikira intumwa no kuzigana ni ibintu biri mu bushobozi bw’abantu.
- Imana yahaye ubutumwa intumwa by’umwihariko, inabaha guhishurirwa bonyine, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, njye ndi umuntu nkamwe. Nahishuriwe ko Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah)” Surat Al Kah’fi: 110.
Ntabwo kuba intumwa n’ubutumwa ari ikintu umuntu ahabwa kubera umutima mwiza cyangwa ubwenge afite, ahubwo ni ugutoranwa n’Imana gusa, Imana yahisemo intumwa izitoranya mu bandi, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Imana izi neza aho yerekeza ubutumwa bwayo” Surat Al An’am: 124.
- Kwemera ko intumwa z’Imana bari barinzwe kubyerekeye ubutumwa bahawe buturutse ku Mana, ntibashobora kwibeshya mu kugeza ku bantu ubutumwa bahishuriwe n’Imana.
- Kwemera ko bari abanyakuri mubyo bavugaga n’ibyo bakoraga, Imana yaravuze iti “Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri” Surat Yasin: 52
- Kwemera ko intumwa zari zifite ukwihangana, bahamagariye abantu idini ry’Imana babaha inkuru nziza banababurira, muri iyo nzira bagezweho n’ibibazo bikomeye, barabyihanganira muri iyo nzira yo kwamamaza izina ry’Imana. Imana yaravuze iti “Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) nk’uko intumwa zari zifite umuhate zihanganye” Surat Al Ah’qaf: 35.
Ibitangaza by’intumwa:
Imana Nyagasani yateye inkunga intumwa zoyo iziha ibihamya bitandukanye bigaragaza ukuri kwazo no kuba koko ari intumwa z’Imana, no muri ibyo bitangaza n’ibimenyetso bigaragara bitari mu bushobozi bw’ibiremwa Imana yabibahaye kugira ngo bishimangire ukuri kw’izo ntumwa no guhamya ubutumwa bwazo.
Icyo ibitangaza bisobanuye: Ni ibintu binyuranye n’ibisanzwe Imana igaragariza mu maboko y’intumwa n’abahanuzi mu buryo ikiremwa muntu kitashobora kuzana ibimeze nkabyo.
Muri ibyo bitangaza twavuga:
- Guhindura inkoni ya Mussa inzoka.
- Yesu kugira inama abantu be ibyo bagomba kurya n’ibyo bagomba guhunika mu mazu yabo.
- Ukwezi gucikamo ibice bibiri bikozwe n’intumwa Muhamadi.
Uburyo umuyislamu agomba kwemera Issa:
- Ni ukwemera ko Issa ari umwe mu ntumwa zikomeye akaba abarirwa no mu ntumwa zagize umuhate kandi zihanganye (Ulul Azim) arizo: Muhamadi, Ibrahimu, Nuhu, Mussa na Issa (amahoro y’Imana abe kuri zo). Imana yaravuze iti “(Unibuke) ubwo twahaga abahanuzi isezerano rikomeye, ndetse nawe (Muhamadi), Nuhu, Ibrahimu, Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twabahaye isezerano rikomeye cyane” Surat Al Ah’zab: 7.
- No kwemera ko Issa, yari umuntu Imana yagiriye Ubuntu ikamutuma ku abayislaheri ikanamuha ibitangaza, nta kintu na kimwe cy’ubumana yari afite. Imana yaravuze iti “(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli” Surat Zukh’ruf: 59. No kwemera ko Issa atigeze ategeka abantu be ko bamugira Imana we na nyina mu mwanya w’Imana Nyagasani, ahubwo Issa yababwiye ibyo Imana yamutegetse, “Ngo nimusenge Imana Nyagasani wanjye ariwe Nyagasani wanyu” Surat Maidat: 117.
- No kwemera ko Issa, yari mwene Mariyam, kandi nyina Mariyan akaba yari umugore wiyubashye w’umunyakuri utinya Imana usenga cyane, ukemera ko yatwite Issa nta mugabo abonanye nawe ahubwo ari k’ubw’ubushobozi bw’Imana, bityo ukuremwa kwe bikaba ari igitangaza kizahoraho nk’uko Adamu yaremwe nta Ise na nyina afite. Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, urugero rwa Isa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwaAdamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati "Ba!" Ubwo abaho” Surat Al Im’ran: 59.
- No kwemera hagati ye n’intumwa Muhamadi nta yindi ntumwa yanyuzemo, kandi ko Issa yahanuye intumwa yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Imana yaravuze iti “Unibuke ubwo Issa mwene Mariyamu yavugaga ati “Yemwe bene Isiraheli! Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Allah yaboherejweho, nshimangira ibyambanjirije byo muri Tawurati, kandi nkanatanga inkuru nziza y’intumwa izaza nyuma yanjye. Izina ryayo rizaba ari Ahmad (ari we Muhamadi).” Nuko ubwo yabazaniraga ibitangaza, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara!” Surat Swaf: 6.
- Twemera ibitangaza Imana yagaragarije mu maboko ya Issa, nko kuvura ibibembe, guhumura impumyi, kuzura abapfuye, kubwira abantu ibyo bagomba kurya n’ibyo bagomba guhunika mu mazu yabo, ibyo byose akaba yarabikoraga k’ububasha bw’Imana, ibyo Imana yabigize ibitangaza bigaragara byerekena ukuri k’ubutumwa bwe.
- Ntabwo ukwemera k’umuntu uwo ariwe wese gushobora kuzura atabanje kwemera ko Issa ari umugaragu w’Imana akaba n’intumwa yayo, kandi ko ari kure cyane nta naho ahuriye n’ibyo abayahudi bamuvuzeho nk’uko Imana yabimwejejeho. Nk’uko natwe tugomba kwitarura imyemerere y’abakirisitu bayobye inzira kubyerekeye Issa mwene Mariyam, bakaba baramugize we na nyina Imana ebyiri mu mwanya w’Imana Nyagasani. Bamwe muri bo baravuze bati: Issa ni uwa gatatu mu butatu butagatifu, Imana iri kure cyane y’ibyo bavuga.
- Kwemera ko Issa atishwe kandi atabambwe, ahubwo ko Imana yamuzamuye mu ijuru ubwo abayahudi bashakaga kumwica, maze Imana igaha undi ishusho imeze nk’iye bakaba ariwe bica bakanamubamba bibaza ko ari Issa bishe. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “No k’ubw’imvugo yabo igira iti "Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah". Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri, babandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa nawe). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe” “Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza” “Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe. Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo” Surat Nisau: 157- 159.
Imana yaramurinze kandi imuzamura iwayo mu ijuru, no mu bihe bya nyuma azamanuka aze ku isi ategekeshe amategeko y’intumwa Muhamadi, hanyuma azapfire ku isi ahambwe mu butaka hanyuma azazuke nk’uko abantu bose bazazuka. Imana yaravuze iti “Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni nacyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni nacyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa)” Surat Twaha: 55.
Kwemera intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha):
- Twemera ko intumwa Muhamadi ari umugaragu w’Imana akaba n’intumwa yayo, akaba ari Shebuja w’abayeho mbere n’ababayeho nyuma, akaba ariwe wasozereje intumwa n’abahanuzi, nta ntumwa izaza nyuma ye, yagejejeho abantu ubutumwa, anabashyitsaho indagizo agira inama abayislamu anarwana mu nzira y’Imana ukuri ko kuyirwana.
- Tugomba kwemera ukuri kw’ibyo yatubwiye, kandi tukamwumvira mubyo ategeka tukanagendera kure ibyo yabujije, kandi tugomba gusenga Imana dukurikije imigenzo ye kandi ko ariwe tugomba gukurikiza wenyine. Imana yaravuze iti “Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa ya Allah (Muhamadi), ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah Kenshi” Surat Al Ah’zab: 21.
- Tugomba gushyira imbere urukundo dukunda intumwa Muhamadi urwo dukunda ababyeyi, abana ndetse n’abantu bose, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Ntabwo umwe muri mwe azaba umwemera nyakuri, atankunze kurusha umubyeyi we n’umwana we ndetse n’abantu bose muri rusange” Yakiriwe na Bukhariy: 15 na Muslim: 44. Kandi gukunda intumwa Muhamadi by’ukuri, ni ugukurikira imigenzo ye no kuyoboka umuyoboro we kandi ibyo ntibyashoboka utamwumviye. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Kandi umurimo w’Intumwa ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa” Surat Nur: 54.
- Tugomba kwemera ibyo intumwa Muhamadi yazanye kandi tugakurikiza Sunat ze, umuyoboro we tukawubaha kandi tukawuha agaciro gahambaye. Imana yaravuze iti “Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe” Surat Nisau: 65.
- Ni ngombwa rero ko twirinda kunyuranya n’amategeko y’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kuko kunyuranya n’amategeko ye bitera ibigeragezo n’ubuyobe ndetse n’ibihano bibabaza, Imana yaravuze iti “Bityo, abigomeka ku mategeko yayo (Intumwa) bajye bitwararika batazavaho bakagerwaho n’ikigeragezo cyangwa bakagerwaho n’ibihano bibabaza” Surat Nur: 63.
Ibyo ubutumwa bw’intumwa Muhamadi bwihariye:
Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi bufite ibyo bwihariye bitaranze ubutumwa bwabubanjirije, ibyo bintu bwari bwihariye rero muri byo twavuga:
- Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi, bwasozereje ubutumwa bwose bwabubanjirije, Imana yaravuze iti “Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ariwe wese muri mwe, ahubwo ni intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose” Surat Al Ahzab: 40.
- Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi, bwahanaguye ubutumwa bwose bwabubanjirije, ntabwo Imana izemerera uwariwe wese kuyoboka indi dini nyuma yo gutumwa kw’intumwa Muhamadi atayobotse intumwa Muhamadi, nta muntu uzagera mu nema yo kwinjira mu ijuru atanyuze mu nzira y’intumwa Muhamadi, intumwa Muhamadi yari intumwa nziza, n’abantu be nibo bantu beza kuruta abandi, amategeko ye niyo mategeko yuzuye. Imana yaravuze iti “Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo” Surat Al Im’ran: 85. Ni ntumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Ndahiye k’uwo umutima wa Muhamadi uri mu ntoki ze, nta muntu uzumva ibyanjye muri uyu muryango (Umat) yaba umuyahudi cyangwa umukirisitu, hanyuma agapfa atabashije kwemera ibyo nazanye, uwo azajya mu muriro” Yakiriwe na Muslim: 153. Na Ahmad: 8609.
- Ubutumwa bw’intumwa Muhamadi, ni rusange ku bantu bose no ku majini: Imana ivuga kubyerekeye amajini yaravuze iti “Yemwe bagenzi bacu! Nimwumvire intumwa ya Allah (ibyo ibahamagarira), kandi munayemere. (Allah) azababarira” Surat Al Ah’qaf: 31. Na none Imana yaravuze iti “Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi” Surat Sabai: 28. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Nasumbishijwe izindi ntumwa ku bintu bitandatu: Nahawe kuvuga make asobanura byinshi, nahawe instinzi kubera ubwoba, naziruriwe iminyago, nagiriwe ubutaka bwose kuba bufite isuku kandi bushobora gusengerwaho, natumwe ku bantu bose, kandi nasozereje intumwa” Yakiriwe na Bukhariy: 2815. Na Muslim: 523.
Inyungu zo kwemera intumwa:
Ukwemera intumwa bifite inyungu zihambaye, muri zo:
-
Bituma tumenya impuhwe z’Imana Nyagasani no kuba yaritaye ku bagaragu bayo, ubwo yoherezaga intumwa muri bo kugira ngo zibayobore inzira nziza, ngo banabasobanurire uburyo bagomba gusenga Imana, kuko ubwenge bw’umuntu budashobora kumenya ibyo, Imana kubyerekeye intumwa Muhamadi yaravuze iti “Nta kindi twakoherereje usibye kuba umugisha ku bantu bose” Surat Al Ambiyau: 107.
-
Bituma tubasha gushimira Imana kubera iyo nema ikomeye.
-
Bituma dushobora gukunda intumwa tukanaziha agaciro no kuzivuga imyato izikwiye, kuko bagandukiye Imana banageza ku bantu ubutumwa bwayo kandi banagira inama abagaragu bayo.
-
Bituma tubasha gukurikira ubutumwa bwazanywe n’intumwa buturutse ku Mana, aribwo gusenga Imana imwe itagira uwo ibangikanye nawe, no kubishyira mu bikorwa, bigatuma abemera babasha kugera ku byiza no kuyoboka ndetse n’umunezero ku isi no ku mperuka. Imana yaravuze iti “Uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe” “Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri, azagira ubuzima bw’inzitanendetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi” Surat Twaha: 123-124.