Kwemera umunsi w’imperuka:

Igisobanuro cyo kwemera umunsi w’imperuka:

Ni uguhamya bishimangiye ko Imana Nyagasani izazura mu mva zabo, hanyuma Imana ikanababarurira ikanabahembera ibikorwa byose, kugeza ubwo abazajya mu ijuru barijyamo n’abazajya mu muriro bajye mu mazu yabo.

No kwemera umunsi w’imperuka ni kimwe mu nkingi zo kwemera, ntabwo ukwemera gushobora kwemerwa utemeye umunsi w’imperuka. Imana yaravuze iti “Ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka” Surat Al Baqarat: 177.

Kuki Qor’an yashimangiye Ukwemera umunsi w’imperuka?

Qor’an yashimangiye ukwemera umunsi w’imperuka, inabivuga buri gihe, inashimangira ko umunsi w’imperuka uzabaho ikoresheje uburyo byinshi bw’ururimi rw’icyarabu, ihuza ukwemera umunsi w’imperuka no kwemera Imana ahantu henshi.

Kubera ko kwemera umunsi w’imperuka ari umusaruro wo kwemera Imana n’ubutabera bw’Imana Nyagasani, mukubisobanura twavuga tuti:

Mu by’ukuri, Imana ntabwo yemera amahugu nta nubwo ireka umunyamahugu itamuhaye igihano, cyangwa uwahugujwe itamurenganuye, nta nubwo ireka umugizi wa neza itamuhaye ibihembo, ngo buri wese ahabwe ukuri kwe, natwe muri ubu buzima bw’isi tubona hari umuntu ushobora kubaho ari umunyamahugu agapfa ari umunyamahugu kandi ntahanwe, hakaba n’umuntu ubaho yarahugujwe agapfa yarahugujwe kandi ntahabwe ukuri kwe, kuba Imana itemera amahugu ibyo bisobanuye iki? Bisobanuye ko hari ubundi buzima butari ubu turimo, hazabaho ikindi gihe uwakoze neza azahembwa n’uwakoze nabi azahanwa na buri wese agahabwa ukuri kwe.

Islam iyobora abantu kwirinda umuriro tugirira neza abandi n’ubwo byaba gutanga ituro ringana n’igice cy’itende.

Ni ibiki bikubiye mu kwemera umunsi w’imperuka?

Umuyislamu kwemera umunsi w’imperuka bikubiyemo ibintu byinshi, muri byo:

  1. Kwemera izuka no kuzakoranyirizwa hamwe: Aribyo kuzazura abantu mu mva zabo, no kuzasubiza roho mu mibiri yazo, maze abantu bagahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose, hanyuma bagakoranyirizwa hamwe bambaye ubusa batambaye inkweto nk’uko baremwe mbere.

Kandi kwemera izuka bigomba kujyana n’ibyo Qor’an na Sunat, byagaragaje ndetse n’ibyemera n’ubwenge butunganye kandi buzima, umuntu akemera nta gushidikanya ko Imana izazura abari mu mva roho zigasubira mu mibiri, maze abantu bagahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose.

Imana yaravuze iti “Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri, Muzapfa” “Hanyuma, muzazurwa ku munsi w’imperuka” Surat Al Muuminuna: 15-16.

Ibitabo byose byaturutse mu ijuru byemeranya kuri ibyo, ibyo bijyanye n’ubwenge kuba Imana ishobora gushyiriraho ibiremwa umunsi wo kuzagaruka kuri yo ikabahembera ibyo bategetswe byose binyuze ku ndimi z’intumwa. Imana yaravuze iti “Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu?” Surat  Al Muuminuna: 115.

Zimwe muri gihamya za Qor’an zishimangira izuka:

  • Ni uko mu by’ukuri, Imana yaremye ibiremwa kugira ngo ibigerageze, kandi uwabashije kurema ibiremwa bwa mbere ntiyananirwa kubigarura. Imana yaravuze iti “Ni we waremye ibiremwa bitari biriho hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)” Surat Rumu: 27.

 

  • Ni uko mu by’ukuri, isi iba yarapfuye nta giti kiyiriho maze ikagwaho imvura isi igatangira kunyeganyega izana ubuzima n’ibimera by’ubwoko bwose, ushobora guha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo ashobora kuzura abapfuye. Imana yaravuze iti “Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa” “N’imitende miremire ifite amaseri ahekeranye neza” “Kugira ngo bibe amafunguro. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda” Surat Qaaf: 9-11.
  • Buri wese ufite ubwenge azi neza ko umuntu ushobora ibintu bihambaye kandi bikuru, birumvikana ko ibiri munsi yabyo ari akarusho, Imana Nyagasani yahanze ibirere n’isi, irabyagura kandi ibigira ibintu bihambaye, bikaba n’ikiremwa gitangaje, ni muri urwo rwego Imana ishobora kuzura amagufa yamaze kuba ishingwe. Imana yaravuze iti “Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nkabo? Nibyo koko! Kandi ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje” Surat Yasin: 81.
  1. Kwemera ibarura n’iminzani: Imana izabarurira ibiremwa ku bikorwa byabo bakoze mu buzima bw’isi, abazaba bari mu bantu basenga Imana imwe bumvira Imana n’intumwa yayo ibarura rye rizoroha, naho uzaba ari mu bantu b’ibangikanya b’abanyabyaha uwo ibarura rye rizaba rikomeye.

Ukemera ko ibikorwa by’abantu bizashyirwa ku minzani ihambaye maze ibyiza bigashyira ku gitwe kimwe cy’umunzani naho ibibi bigashyirwa ku kindi gitwe cy’umunzani, uwo ibyiza bye birushije uburemere ibibi bye uwo azaba ari mu bantu bo mu ijuru, naho uwo ibibi bye bizarusha uburemere ibyiza bye, azaba mu bantu bo mu muriro kandi Nyagasani wawe ntahuguza uwo ariwe wese.

Imana yaravuze iti “Ndetse tuzashyira (ahagaragara) iminzani y’ubutabera ku munsi w’imperuka, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa,kabone n’iyo (ibikorwa bye) bizaba bifite uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane, tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura” Surat Al Ambiyau: 47.

  1. Kwemera ijuru n’umuriro: Ijuru ni inzu y’inema zizahoraho, Imana yateguriye abemera n’abatinya Imana, bumvira Imana n’intumwa yayo, harimo amoko y’inema zinyuranye zizabaho ubuzira herezo abantu bifuza kandi amaso yishimira mu bikundwa byose.

Imana mu gukundisha abagaragu bayo kwihutira gukora ibyiza no kwinjira mu ijuru ubugari bwaryo bungana n’ibirere n’isi. Imana iti “Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijururifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abatinya Allah” Surat Al Im’rani: 133.

Naho umuriro: Ni inzu y’ibihano bizahoraho, Imana yateganyirije abahakanyi babandi bahakanye Imana bakanigomeka ku intumwa yayo, harimo ibihano bitandukanye n’ububabare bunyuranye bitigeze bitekerezwa mu bwenge bwa muntu.

Imana mu kuburira abagaragu bayo umuriro wateguriwe abahakanyi, yaravuze iti “Nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo bigizwe n’abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi” Surat Al Baqarat: 24.

Mana Nyagasani turagusaba ijuru n’ibyatwegereza ijuru haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, tunakwikinzeho ngo uturinde umuriro n’ibyawutwegereza mu magambo n’ibikorwa.

  1. Ibihano byo mu mva n’ibyiza byaho: Tugomba kwemera ko urupfu ari ukuri. Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa” Surat Sajidat: 11.

Ibyo ni ibintu biriho bidashidikanywaho, tukaba twemera ko buri wese upfuye cyangwa wishwe ku mpamvu iyo ariyo yose ntacyo bihindura na kimwe. Imana yaravuze iti “Igihe cyabo nikiramuka kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo” Surat Al A’araf: 34.

  • Tukemera ko umuntu wese upfuye imperuka ye iba yageze, akaba yimukiye mu buzima bwa nyuma.
  • Hari Hadith nyinshi zimpamo zaturutse ku intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) zemeza ibihano byo mu mva ku bahakanyi n’abigometse, ndetse n’inema kubemera n’abantu beza ibyo byose tugomba kubyemera gusa tukirinda kuvuga uko bizaba bimeze, kuko ubwenge bw’umuntu budashobora kumenya ukuri kwabyo, kuko ibyo biri mu bintu byihishe nk’ijuru n’umuriro bitari mu bintu bigaragara, ububasha bw’ubwenge bw’umuntu bubasha kugereranya no gutanga itegeko ku kintu buzi ikimeze nkacyo uko ni nako bimeze mu buzima bw’isi.
  • Nk’uko ibintu byo mu mva ari inkuru z’ibyihishe bidashobora kugaragara, iyaba byagaragaraga nta nyungu yo kubyemera yaba ihari, nta n’impamvu yo gutegeka abantu kubyemera nta nubwo abantu bari kujya bahambana, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti “Iyo abantu bataza kujya bahambana nari gusaba Imana ko yabumvisha ibihano byo mu mva jyewe numva” Yakiriwe na Muslim 2868. Na Nasaiy: 2058. Ndetse n’inyamaswa ntizari kuba zumva ibyo bihano.

Inyungu zo kwemera umunsi w’imperuka:

  1. Kwemera umunsi w’imperuka bifite ingaruka zikaze mu kuyobora umuntu no kumutunganya no gutuma yibanda ku bikorwa byiza no gutinya Imana bikanatuma agendera kure kwikunda no gukorera ijisho. No kubera iyo mpamvu akenshi hari ihuriro hagati yo kwemera umunsi w’imperuka no gukora ibikorwa byiza. Imana yaravuze iti“Mu by’ukuri, abita ku misigiti ya Allah ni babandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka” Surat Tawubat: 18. Ndetse n’ijambo ry’Imana rigira riti “Abemera imperuka baracyemera kandi bakita kumasengesho yabo” Surat Al An’am: 92.

  2. Kwemera umunsi w’imperuka, bihwitura umuntu wese wazindajwe n’ubuzima bw’isi n’umunezero wabwo, bikamubuza kumvira Imana no gufatirana igihe kugira ngo yiyegereze Imana mu bikorwa byiza, akerekera ku buzima bugufi akibagirwa ko ubuzima bwanyuma aribwo buzahoraha iteka. Nyuma y’uko Imana ivuze ibigwi by’intumwa muri Qor’an ikanavuga ibikorwa byabo byiza n’impamvu yabateraga gukora ibyo bikorwa byiza, Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka” Surat Swadi: 46. Ko mu by’ukuri, impamvu bakoraga biriya bikorwa byiza ni uko bari bafite umwihariko wo kwibuka imperuka maze uko kuyibuka bikabatera gukora ibyo bikorwa byiza. Ubwo bamwe mubayislamu bigaragara ko bagira ubunebwe mugukurikiza amategeko y’Imana n’intumwa yayo, Imana mukubakebura yaravuze iti “Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye  ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka” Surat Tawubat: 38. Iyo umuntu yemeye umunsi w’imperuka, icyo gihe yemera adashidikanya ko buri nema yose yo ku isi idashobora kugereranywa n’iyo ku mperuka, akanemera ko buri gihano cyose cya hano ku isi – mu nzira y’Imana- kidashobora kugereranywa n’igihano cyo ku mperuka.

  3. Iyo umuntu yemeye umunsi w’imperuka kandi, umutima we uratuza akemera ko buri muntu azabona uruhare rwe, n’iyo hagize ikimucvika mu buzima bw’isi ntabwo yiheba ngo yimanike kubera umubabaro, ahubwo akora ibishoboka ngo mu kwizera ko Imana idashobora kuburizamo ibihembo by’uwakoze neza, nubwo yaba yarahugujwe ikingana n’impeke y’ururo ku munsi w’imperuka azakibona kandi agikeneye cyane, ni gute umuntu wiringiye ko ukuri kwe azagusubizwa uko byagenda kose mu gihe kizaba gihambaye kandi kitoroshye yakwiheba? Ni nagute umuntu uzi neza ko uzamucira urubanza ari umutegetse w’abategetsi bose Imana Nyagasani yagira agahinda?