Kwemera igeno ry’Imana:

Igisobanuro cyo kwemera igeno ry’Imana:

Kwemera igeno ry’Imana: Ni uguhamya kuzuye ko buri icyiza cyose na buri kibi cyose kikugeraho kiba ari itegeko ry’Imana n’igeno ryayo, ukanemera ko Imana ikora icyo ishaka, nta kintu gishobora kubaho bitari mu bushake bwayo, ukemera ko nta kintu gishobora kubaho kitari mu bushake bw’Imana, kandi ko nta kintu kiba ku isi kitari mu igeno ry’Imana, nta n’ikibaho kitari mu butegetsi bwayo, no kubera iyo mpamvu Imana yategetse abagaragu bayo iranababuza ariko ibaha uburenganzira bwo gukora ibikorwa byabo, nta gahato ibikorwa byabo bibaho biturutse mu bushobozi bwabo kuko Imana ariyo yabaremye ikanarema ubushobozi bwabo, iyobora uwo ishaka kubera impuhwe zayo, ikanayobya uwo ishaka kubera ubugenge bwayo ntibazwa ibyo yakoze ariko abantu bo babazwa ibyo bakoze.

Kwemera igeno ry’Imana Nyagasani ni imwe mu nkingi z’ukwemera, nk’uko byaje mu gisubizo cy’intumwa Muhamadi ubwo Jibril yamubazaga kubyerekeye ukwemera, yaravuze ati “Ni ukwemera Imana n’abamalayika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka, ukanemera igeno ry’ibibi n’ibyiza ko bituruka ku Imana” Yakiriwe na Muslim: 8.

Ni ibiki bikubiye mu kwemera igeno ry’Imana:

Kwemera igeno ry’Imana bikubiyemo ibintu bine:

Nta kintu na kimwe kiri kuri iyi si kitari mubyo Imana yagennye.

  • Kwemera ko Imana yamenye buri kintu mu buryo rusange n’uburyo burambuye, ukemera ko Imana yamenye ibiremwa byayo mbere yuko ibirema inamenya amafunguro yabyo n’ibihe byabyo byo gupfa inamenya amagambo yabo n’ibikorwa byabo ndetse imenya utwo bazakora twose inamenya ibyo bazakora mu ibanga n’ibyo bazakora ku mugaragaro, kandi yamenye muri bo uzajya mu ijuru n’uzajya mu muriro. Imana yaravuze iti “Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari we. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi” Surat Al Hashir: 22.
  • Kwemera ko Imana yanditse ibyo byose k’urubaho rurinzwe hashingiwe k’ubumenyi bwayo. Na gihamya ni ijambo ry’Imana rigira riti “Nta kibi cyagera ku isi cyangwa ngo kibabeho kitanditse mu gitabo (kirinzwe) mbere y’uko kiba. Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye” Surat Al Hadid: 22. N’ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Imana yanditse amageno y’ibiremwa mbere yuko irema ibirere n’isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu” Yakiriwe na Muslim: 2653.
  • Kwemera ugushaka kw’Imana gukora kutagira ikigusubizayo, ibintu byose bibaho bibaho mu gushaka kw’Imana n’ububasha bwayo, ibyo Imana yashatse byabayeho, n’ibyo itashatse ntibyabayeho. Imana yaravuze iti “Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse” Surat Tak’wir: 29.
  • Kwemera ko Imana Nyagasani ariyo yashyizeho ibiriho byose, ko kandi ariyo umuremyi wenyine, ko ibindi byose bitari yo ari ibiremwa byayo ukanemera ko Imana ifite ubushobozi kuri buri kintu. Imana Nyagasani yaravuze iti “Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye” Surat Al Fur’qan: 2.

Umuntu afite uguhitamo mubyo akora akanagira ubushobozi bwo gukora ibikorwa bye ndetse n’ubushake bwo kubikora:

Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, twebwe twayoboye umuntu inzira, inzira;abishatse (yahitamo kwemera) agashimira cyangwa agahakana” Surat Al Insanu: 3.

Kwemera igeno ry’Imana ntibikuraho kuba umuntu afite ubushake mu bikorwa bye akora ndetse n’amahitamo, akanagira ubushobozi bwo kubikora, kuko amategeko y’idini ndetse n’ibigaragara bihamya ibyo.

Amategeko y’idini, Imana yaravuze m’ubushake bw’umuntu iti “Uwo munsi ni ukuri (uzaza nta gushidikanya). Bityo, ubishaka yakwiteganyiriza kwa Nyagasani we aho azashyikira” Surat Nabau: 39.

Imana kandi kubyerekeye ubushobozi bw’umuntu bwo gukora ibikorwa bye yaravuze iti “Allah nta we ategeka icyo adashoboye. (Umuntu) ahemberwa ibyo yakoze akanahanirwa ibyo yakoze” Surat Al Baqarat: 286.

Naho ibiriho bihamya ko umuntu afite ubwisanzure mubyo akora, ni uko buri wese azi neza ko afite ubushobozi n’ubushake bimufasha gukora icyo ashatse cyangwa kukireka, umuntu ubwe akaba abasha gutandukanya ibyo yakoze kubushake bwe nko kugenda ndetse n’ibiba bitari mu bushake bwe nko gusitara ukagwa, ariko ubushake bw’umuntu n’ubushobozi bwe bibaho bishingiye k’ubushake bw’Imana n’ubushobozi bwayo, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kuri wawundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse” “Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse” Surat A Tak’wir: 28-29. Imana ihamya ubushake bw’umuntu inahamya ko ubwo bushake bwinjira mu b’ubushake bw’Imana, kuko isi yose ni iy’Imana nta kintu kiri mu mutungo w’Imana itazi kandi itashatse ko kibaho.

Umuntu aramutse aguhohoteye agatwara umutungo wawe akanakubuza amahoro, avuga ko abikoze kubera ko Imana yabimugeneye, urwo rwitwazo ntabwo rwakwakirwa kuri we icyo gihe arabihanirwa kuko aba yabikoze yabihisemo ndetse no k’ubushake bwe.

Urwitwazo rw’igeno:

Ubushobozi bw’umuntu no guhitamo kwe nibyo bishingiraho kurebwa n’amategeko kwe amutegeka cyangwa amubuza, bityo uwakoze neza agahemberwa kuba yarahisemo inzira y’ubuyoboke n’ukoze nabi agahanwa kubera guhitamo kwe inzira y’ubuyobe.

Imana Nyagasani ntabwo yigeze idutegeka ibyo tudashoboye, ntabwo rero yemera ko umuntu areka amasengesho yitwaje igeno ry’Imana.

Hanyuma umuntu mbere yo gukora amakosa ntabwo aba azi ibyo Imana izi kuri we ndetse n’ibyo yamugeneye? Imana yamuhaye ububasha n’amahitamo, inamusobanurira inzira z’ibyiza ndetse n’izi ibibi, aramutse akoze amakosa icyo gihe niwe uba wahisemo ibyaha akanabirutisha kumvira Imana bityo akaba agomba kwihanganira ibihano by’icyo cyaha.

Inyungu zo kwemera igeno ry’Imana:

Inyungu zo kwemera igeno ry’Imana zirahambaye mu buzima bw’umuntu muri zo:

  1. Igeno ni kimwe mu bintu bishishikariza umuntu gukora no gushakisha mubyo Imana ikunda muri ubu buzima bwo ku isi.

  2. Abemera bategekwa gushyiraho impamvu zabageza kucyo bashaka bakaniringira Imana Nyagasani, ariko bakemera ko izo mpamvu zonyine zidatanga umusaruro bitari k’ubushake bw’Imana kuko Imana ariyo yaremye izo mpamvu, kandi niyo irema ibiva muri izo mpamvu. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Jya ushishikazwa n’ibigufitiye akamaro wishingikirize Imana kandi ntugacike intege, nihagira ikibi kikubaho ntuzavuge ngo iyo nza kugira ntya na gutya byari kuba gutya, ariko ujye uvuga uti: Imana yaragennye ikora ibyo ishatse, kuko imvugo ngo “Iyo nza” ifungura ibikorwa bya Shitani” Yakiriwe na Muslim: 2664.

  3. Umuntu agomba kumenya ikigero cye, ntiyibone cyangwa ngo yirate kuko atashobora kumenya ibyagenwe, ntiyanamenya ikizaba mu gihe kizaza, no kubera iyo mpamvu umuntu agomba kwemera ubushobozi bwe buke no gukenera Nyagasani we iteka.

  4. Umuntu iyo agezweho n’ikiza arirata akanibona yagerwaho n’ikibi agata umutwe akanagira agahinda, nta n’icyarinda umuntu kwirata no kwibona igihe agezweho n’ikiza, ndetse n’agahinda n’umubabaro igihe yagezweho n’ikibi usibye kwemera igeno, akemera ko ibyabaye byazanwe n’amageno kandi Imana yari ibizi.

  5. Ko kandi ishyari rirangiza ibibi, umwemera ntabwo yagirira umuntu ishyari k’ubyo Imana yamuhaye mu byiza, kuko Imana ariyo yabimuhaye iranabimugenera, kandi umuntu azi neza ko igihe agiriye umuntu ishyari icyo gihe aba arwanyije igeno ry’Imana n’itegeko ryayo. Kwemera igeno bishyira mu mutima ubutwari bwo guhangana n’ibintu bikomeye, bikanamushyiramo umwete kuko aba azi neza ko ibihe byo gupfa n’amafunguro byagenwe akanemera ko ntacyagera k’umuntu usibye icyo Imana yamwandikiye.

  6. Kwemera igeno bishyira mu mutima w’umwemera ukuri k’ukwemera gutandukanye, igihe cyose akaba yishingikiriza Imana, akanayiringira ariko ashyiraho n’impamvu zamugeza kucyo ashaka, kandi igihe cyose akaba akeneye Nyagasani we ibyo byose abikuramo gushikama. Kwemera igeno bishyira mu mutima ituze, umwemera akamenya ko ibyamubayeho ntakuntu byari kumuhusha n’ibyamuhushije nta kuntu byari kumubaho.