Gushaka abagore barenze umwe
Ubusanzwe muri Islam ni uko umugabo arongora umugore umwe, maze bakubaka umuryango wunze ubumwe kandi ukundanye, ariko Islam yemeye kuba umuntu yashaka abagore barenze umwe –nk’uko biri mu madini yose yabayeho- kubera ubugenge bwinshi n’inyungu zitandukanye zigaruka k’umuntu ku giti cye no ku bayislamu muri rusange, ariko hamwe nuko Islam yemeye kurongora abarenze umwe yabishyiriyeho amabwiriza, ndetse yanagize condition ko umugabo atagomba kurongora agamije kumvisha no guhuguza umugore wa mbere ko agomba gukomeza kubahiriza ukuri kwe, muri ayo mabwiriza twavuga:
- Kugira uburinganize hagati y’abagore:
Ni ngombwa kugira uburinganize hagati y’abagore mu bintu bifatika kandi bigaragara, nko guhaha, mu buryamo, n’ibindi, umugabo utashobora kugira uburinganize hagati y’abagore be, kuri we kurongora abarenze umwe biba biziririje, kubera ijambo ry’Imana rigira riti “Nimuba mutinya kutazagira uburinganize (mubyo mubaha) muzarongore umwe” Surat Nisau: 3. Umugabo utagize uburinganize aba akoze igikorwa kibi n’icyaha gikomeye, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze igira iti “Umugabo uzaba afite abagore babiri, hanyuma akaboganira kuri umwe, ku munsi w’imperuka azaza ahengamye urubavu” Yakiriwe na Abu Dauda: 2133.
Ariko kugira uburinganize mu rukundo ntago byo ari itegeko, kuko umugabo atabishobora, akaba ari nacyo kigamijwe mu ijambo ry’Imana rigira riti “Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika” Surat Nisau: 129.
- Umugabo agomba kuba afite ubushobozi bwo gutunga abagore:
Umugabo urongoye abagore barenze umwe, ni ngombwa ko aba afite ubushobozi bwo gutunga abo bagore kuko kugira ubushobozi ari kimwe mu bisabwa mu kurongora n’umugore wa mbere, ubwo rero kubugira mu kurongora uwa kabiri byo ni ngombwa cyane.
- Umugabo ntagomba kurongora abarenze bane:
Icyo nicyo gipimo cyo hejuru mu kurongora abarenze umwe muri Islam, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira uburinganire hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa” Surat Nisau: 3. Kandi umugabo winjiye idini ya Islam akaba atunze abagore barenga bane, ni ngombwa ko ahitamo bane gusa abandi akabasezerera.
- Kirazira gufatanya abagore runaka kubera kubungabunga ubuvandimwe bwabo ntibwononekare, abo ni aba:
- Kirazira umugabo gufatanya umugore n’umuvandimwe we.
- Kirazira umugabo gufatanya umugore na nyina wabo.
- Kirazira umugabo gufatanya umugore na nyirasenge.
Ubutane
Islam kandi ishishikariza abashakanye ko isezerano bagiranye ryo gushyingiranwa rya iry’iteka, kandi ko uko gushakana kwahoraho, k’uburyo urupfu arirwo rwabatanya, Imana nayo yise isezerano ryo gushyingirwa isezerano rikaze, ntibyemewe rero muri Islam kugena igihe iryo sezerano rizarangirira.
Ariko Islam mugushiraho ayo mabwiriza, inateganya ko iyashyiriraho abantu bari ku isi, bafite ibibaranga n’imiterere inyuranye ya kimuntu, kubera iyo mpamvu yagennye uburyo bwo kuva muri iryo sezerano, igihe kubana bitagikunze, inzira zose zikaba zifunze, n’uburyo bwose bw’ubwiyunge bukaba bwarananiranye, muri icyo gihe bagomba gukorana mugushyira mu gaciro hagati y’umugabo n’umugore, kuko ni kenshi hagati y’umugabo n’umugore habamo impamvu zo kwangana n’ibibazo, bituma gutanga ubutane biba ngombwa, ikaba ari nayo nzira yo kugera ku amahoro n’umutekano w’umuryango, kuko isezerano ryo gushyingiranwa bagiranye ritakibasha kugera ku ntego yaryo, bityo gutandukana kwabo bikaba aricyo kibi gitoya cyabaho kuruta gukomeza kubana.
No kubera iyo mpamvu Islam yaziruye ubutane nk’inzira yo kuva mu bihe nk’ibi, k’uburyo buri wese yakwishakira undi ubuzima bugakomeza, hari igihe ashobora kubona kuri uwo icyo yabuze kuwa mbere, bityo ijambo ry’Imana rikaba rigeze ku ntego yaryo “Ariko nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Ushishoza” Surat Nisau: 130.
Ariko Islam yashyiriyeho ubutane amategeko n’amabwiriza ayigenga, muriyo:
- Ubusanzwe ubutane butangwa n’umugabo ntabwo ari umugore.
- Birashoboka kandi ko iyo umugore atakibashije kubana n’umugabo we ariko umugabo akaba atemera kumuha ubutane, ko uwo mugore yabusaba kwa Qadhi, akaba yabatanya mu gihe impamvu umugore atanga zumvikana.
- Biremewe ko umugore ashobora kugaruka ku mugabo we nyuma y’ubutane bwa kabiri, ariko iyo yamuhaye ubutane bwa gatatu, icyo gihe ntabwo uwo mugabo aba yemerewe kongera kumurongora, kereka abanje kurongorwa n’undi mugabo mu buryo bwuzuye.