Imikoranire yawe kubyerekeye imitungo.

Imana yategetse gukora no gushakisha ku isi kubera gushaka amafunguro, iranabishishikariza, ibyo bikaba bigaragarira mu bintu bikurikira:

  • Imana kandi yabujije abantu gusabiriza abandi amafaranga mu gihe umuntu afite ubushobozi bwo gukora no gushakira, kuko bituma umuntu atakaza agaciro ku Mana no ku bantu. Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ntabwo umuntu azakomeza gusabiriza kugeza ubwo azahura n’Imana nta nyama afite mu buranga bwe” Yakiriwe na Bukhariy: 1405. Na Muslim: 1040.

Na none intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzagerwaho n’amapfa maze ikibazo cye akagitura abantu, ntibazamurangiriza ikibazo, naho uzagitura Imana izamugira umukire” Yakiriwe na Ah’mad: 3869. Na Abu Dauda: 1645.

Buri gikorwa cyose cyemewe kiba ari icy’agaciro nta nenge kiba gifite.

  • Buri mwuga wose n’ubukorikori bwose no buri Service yose ndetse n’ishoramari ibyo byose ni ibikorwa bifite agaciro bitagira inenge igihe cyose byemewe n’amategeko y’idini, bivugwa ko intumwa n’abahanuzi bose bakoraga imyuga y’abantu babo bakoraga yemewe, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Ntabwo Imana yohereje intumwa itararagiye ihene” Yakiriwe na Bukhariy: 2143. Intumwa y’Imana Zakariya yari umubaji” Yakiriwe na Muslim: 2379. Uko ni nako intumwa zindi zakoraga bene iyo mirimo.
  • Kandi umuntu utunganyije umugambi we mubyo ashaka gukora ashaka kwifasha no gutunga umuryango we anabarinda gusaba abantu, no kugirira akamaro abatishoboye, uwo abona ibihembo by’ako kazi ke ndetse n’imbaraga ze.

Icy’ibanze mu mikoranire:

Icy’ibanze mu mikoranire y’umutungo mu bucuruzi no gukodesha n’ibindi abantu bakoranamo kandi bakenera: Ni uko biziruye kandi byemewe usibye ibyarobanuwe mo mu ibyaziririjwe kubwabyo cyangwa mu nzira yo gukora.

Ibiziririjwe ubwabyo:

Ni ibintu byaziririjwe Imana yabujije ubwabyo, ibyo ntibyemewe kubicuruza ugura cyangwa ugurisha ndetse no kubikodesha, cyangwa kubibyaza umusaruro no kubikwirakwiza mu bantu.

Ingero z’ibyo Islam yaziririje ubwabyo:

  • Imbwa n’ingurube.
  • Inyamaswa zipfishije cyangwa rumwe mu ngingo zayo.
  • Inzoga ndetse n’ibinyobwa byose birimo alcoro.
  • Ibiyobyabwenge na buri kintu cyose gishobora kugirira nabi ubuzima.
  • Ibintu byifashishwa mu kwamamaza ubukozi bw’ibibi mu bantu nka za Cassete, imbuga nkoranyambaga, n’ibinyamakuru byemewe.
  • Ibishushanyo bisengwa mu mwanya w’Imana.

Ibyaziririjwe kubicuruza:

Ni umutungo uziruye mu ntangiriro ariko ukaza kwinjiramo ibiwuziririza kubera ibyo ukoreshejwe, bishobora kugira ingaruka mbi k’umuntu ku giti cye no k’ubayislamu muri rusange, bigatuma uwo mutungo uziririzwa kubera iyo mpamvu, impamvu zishobora gutuma imikoranire iziririzwa ni izi zikurikira:

Kurya Riba, kugurisha ibyo udatunze cyangwa ibitazwi, amahugu, urusimbi n’akamari.

Tugiye kubisobanura mu buryo bukurikira: