Kurya Riba

Riba: Ni inyongera yaziririjwe n’amategeko y’idini, kubera amahugu arimo ndetse n’ingaruka mbi zirimo.

Riba irimo amoko menshi, ariko ayazwi cyane ndetse n’ayarushije andi kuziririzwa ni aya: Kurya Riba ku inguzanyo. Aribyo kongera umutungo ku gishoro bitanyuze mu buryo bw’ubucuruzi hagati y’abantu babiri, iyo Riba ibaka irimo amoko abiri:

Buri mwenda wose na buri nguzanyo yose bizanira nyirabyo inyungu biba ari Riba.

  • Riba y’inguzanyo:

Aribyo kongera amafaranga ku nguzanyo mu gihe igihe cyo kwishyura kigeze uwishyura ntabashe kwishyura.

Urugero rwayo: Umuntu witwa Saidi aramutse asabye Khalid umwenda w’amadolari (1000), akamusezeranya ko azayamwishyura nyuma y’ukwezi, maze igihe cyo kwishyura kikagera, ukwezi kukarangira Saidi atarabona ubushobozi bwo kwishyura, maze Khalid akamubwira ati: Nuyishyura ubu nta nyongera uri bwongereho cyangwa uzayishyure nyuma y’ukundi kwezi wishyure amadolari (1100), yaba atabishoboye nyuma y’amezi abiri akazishyura amadolari (1200), gutyo gutyo. 

  • Riba y’umwenda:

Ikaba ari umuntu gusaba undi muntu cyangwa Bank amafaranga runaka k’uburyo azayishyura yongeyeho n’inyungu bakumvikana ho nka 5% buri mwaka ashobora kuba makeya kuri ayo cyangwa akaba menshi.

Urugero: Umuntu ashobora kuba ashaka kugura inzu ifite agaciro k’ibihumbi ijana ariko akaba adafite amafaranga ahagije, akajya kuri Bank agasaba yo umwenda w’ibihumbi ijana kugira ngo abashe kugura iyo nzu, akaba azishyura Bank amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu, mu byiciro by’amezi mu gihe cy’imyaka itanu.

Riba: Ni ikizira ikaba no mu byaha bikuru, igihe cyose inguzanyo izishyuranwa n’inyungu, yaba inguzanyo y’ubucuruzi cyangwa yo kugura ibintu bya ngombwa nko kugura inzu, ikibanza cyangwa gukoresha mu bintu bisanzwe bitari ibya ngombwa cyane.

Naho kugura ibicuruzwa mu byiciro ukabigura ku giciro kiri hejuru y’icyabyo, ibyo ntabwo ari Riba.

Urugero ni umuntu kugura Machine y’amadolari 1000 cash cyangwa akayigura 1200 mu byiciro, buri kwezi mu gihe cy’umwaka buri kwezi yishyura ny’iri iduka amadolari 100.

Itegeko rya Riba

Riba ni ikizira cyane, yaziririjwe mu buryo bweruye na Ayat za Qor’an na Hadith z’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ikaba ari kimwe mu byaha bikuru, nta munyabyaha n’umwe Imana yigeze itangariza intambara usibye umuntu urya Riba ndetse n’ukorana nayo, kandi kuziririza Riba byaje mu mategeko y’amadini yose yaturutse mu ijuru yabayeho mbere ntabwo yaziririjwe muri Islam gusa, ariko ayo mategeko yaje guhindagurwa no kwigomekwaho, nk’uko byagendekeye andi. Imana mugusobanura impamvu yahannye ikanarakarira abahawe igitabo yaravuze iti “No kurya Riba kwabo kandi barayibujijwe” Surat Nisau: 161.

Ibihano bya Riba:

  1.  Gukora mu buryo bwa Riba, bishora umuntu mu ntambara we n’Imana ndetse n’intumwa yayo, bityo akaba umwanzi w’Imana n’intumwa yayo. Imana yaravuze iti “Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuza ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe” Surat Al Baqarat: 279. Iyo ntambara ifite ingaruka zayo k’umutima w’umuntu no ku mubiri we, n’ingorane zigera ku bantu muri iki gihe ziba zikomotse kuri iyo ntambara yatangajwe k’uwo ariwe wese waciye ukubiri n’amategeko y’Imana maze akarya Riba cyangwa akayishyigikira, ingaruka z’iyo ntambara zizaba zifashe gute ku mperuka?.
  2. Urya Riba ndetse n’ukorana nayo, aba yaravumwe n’Imana kandi yarirukanywe mu mpuhwe zayo, we ndetse n’umufasha kugera kuri Riba, Hadith yaturutse kuri Jaberi yaravuze ati “Intumwa Muhamadi yavumye urya Riba, n’uwihagararira, n’uwandika amasezerano yayo ndetse n’abahamya bayo” aravuga ati “Bose ni kimwe” Yakiriwe na Muslim: 1598.
  3. Umuntu urya Riba azazuka ku munsi w’imperuka ari mu ishusho isa nabi, nk’umuntu azungaguzwa n’ibisazi, nk’uko Imana yabivuze igira iti“Babandi barya Riba bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani” Surat Al Baqarat: 275.
  4. Umutungo wa Riba n’ubwo waba ari mwinshi, nta mugisha uwubamo, nyirawo nta mutuzo agira nta n’umunezero agira, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Allah yambura umugisha umutungo urimo Riba, agatubura amaturo” Surat Al Baqarat: 276.

Ingaruka mbi za Riba ku muntu ku giti cye no k’ubayislamu muri rusange:

Islam yashyize imbaraga mu kwamagana Riba kubera ingaruka mbi ziyirimo zishobora gusenya umuntu ku giti cye ndetse n’abayislamu muri rusange, muri zo:

  1. Konona uburyo bwo kagabagabanya umutungo no kubaho kw’itandukaniro rihambaye hagati y’abakize n’abakennye.

Riba ituma umutungo wiharirwa n’agatsiko k’abantu bakeya mu bantu, ugasanga abantu benshi utabageraho, kandi ibyo ni inenge mu gukwirakwiza umutungo, ugasanga agatsiko k’abantu bakeya niko kagize ubukungu buhambaye abandi basigaye bakaba abakene nyakujya, iyo abantu babayeho gutyo nibwo usanga mu bantu huzuyemo inzangano n’ubugizi bwa nabi.

  1. Kumenyera gusesagura ntihabeho umuco wo kuzigama:

Koroshya inguzanyo zifite inyungu, byafashije benshi gusesagura bareka umuco wo kuzigama, kuko yizeye ko azabona umuguriza nabishaka, ntabashe kubara mu gihe arimo ngo anateganyirize igihe kizaza, agakomeza akagira ubwononnyi mu bintu bidakenewe cyane k’uburyo amadeni amwuzuraho akaba umutwaro kuri we maze ubuzima bukaba inzitane kuri we, akabaho ubuzima bwe bwose aremerewe n’amadeni n’iyo myenda.  

  1. Riba ituma abakire badashora imari mu bifitiye akamaro igihugu:

Ny’iri umutungo ukorera muri gahunda za Riba, abona uburyo bwo kubona umutungo runaka muri Riba, ibyo bikaba byamubuza gushora umutungo we mu mishanga y’inganda, ubuhinzi, ubucuruzi n’ubwo bwaba bufite inyungu nyinshi ku bantu muri rusange, kuko aba yibaza ko iyo mishinga irimo ingorane nyinshi kandi ikaba ikeneye imbaraga no gukora.

  1. Riba ituma umutungo ukurwamo umugisha w’Imana bityo igatuma ubukungu burindimuka:

Buri gihomba no gushirirwa kwa zimwe muri Company cyangwa abantu, usanga byaratewe no kwiroha muri Riba yaziririjwe ikaba ari imwe mu mapmvu zibitera nkuko Imana yabivuze, ibyo bitandukanye no gutanga swadaqa no kugirira neza abantu, kuko ibyo bituma umutungo ugira umugisha bikanawongera. Imana yaravuze iti                   “Allah yambura umugisha umutungo urimo Riba, agatubura amaturo” Surat Al Baqarat: 276.

Riba niyo ntandaro yo kurindimuka k’umutungo ndetse n’ubukungu.

Ni irihe tegeko ry’umuntu ubaye umuyislamu afite amasezerano ya Riba?

Igihe umuntu yinjiye Islam afite amasezerano ya Riba, hari u buryo bubiri:

  1. Kuba ariwe ubwe wakira izo nyungu za Riba (Urya Riba), icyo gihe yakira igishoro cye, inyungu zirengaho akazireka, igihe amaze kwinjira Islam. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuza ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe” Surat Al Baqarat: 279.
  2. Niba ariwe ugomba kuzishyura izo nyongera, nabwo harimo uburyo bubiri:
  • Aramutse ashoboye gusesa ayo masezerano akayavamo nta ngaruka nyinshi zimugezeho, ibyo biba ari ngombwa kuri we.
  • Naho adashoboye gusesa ayo masezerano, usibye kugerwaho n’ingaruka zikomeye, icyo gihe yuzuza ayo masezerano akagambirira kutazabisubira na rimwe. Imana yaravuze iti “Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo,ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo” Surat Al Baqarat: 275.
Ese wowe waba uri mubatanga inguzanyo z’inyungu (Urya Riba)?
Nibyo
Ni itegeko rero kuri wowe kugumana igishoro cyawe ukareka inyongera.
Oya
 Niba uri mubatanga inyongera za Riba, ese waba ushobora gusesa ayo masezerano nta ngaruka nini zikubayeho?
Nibyo
Ni ngombwa kuri wowe gusesa ayo masezerano niba ubishoboye kandi nta ngaruka zikugezeho.
Oya
 Niba udashoboye gusesa ayo masezerano cyangwa kuyasesa bikaba byakuzanira ingaruka nyinshi, uzuzuze ayo masezerano ariko ugambirire kutazasubira muri ibyo mu gihe kizaza.