Kugurisha ibidasobanutse

Ikigamijwe mu kugurisha ibidasobanutse, ni amasezerano arimo ibintu bidasobanutse, ashobora kuzateza impaka hagati y’impande zombi cyangwa hakabamo umwe guhuguza undi.

Ubucuruzi nk’ubwo Islam yarabuziririje hagamijwe gukumira impamvu zateza amakimbirane n’amahugu, bwaraziririjwe nubwo abantu baba babwemeranyijeho, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabujije kugurisha ibidasobanutse” Yakiriwe na Muslim: 1513.

Ingero zo kugurisha ibidasobanutse cyangwa ibitazwi:

  1. Kugurisha imbuto zikiri ku biti, zitari zera ngo zigere igihe cy’isarura, intumwa Muhamadi yarabibujije, kuko zishobora kononekara mbere y’uko zera.
  2. Umuntu kuba yariha amafaranga agura isanduku atazi ibiyirimo, kuko hashobora kubamo ibintu bifite akamaro cyangwa ibidafite akamaro. Urugero rw’ibyo: Ni umuntu kugurisha ibyo adatunze ndetse atanashobora gushyikiriza uwo abigurishije.

Ni ryari kugurisha ibidasobanutse bigira ingaruka?

Kugurisha ibidasobanutse ntabyagira ingaruka mu kuziririza amasezerano yabyo, usibye igihe ari byinshi kandi bikaba ariyo shingiro ry’amasezerano atari umugereka.

Biremewe rero ku muyislamu kuba yagura inzu n’ubwo yaba atazi ibyayubatse, n’amarange ayisize, kuko ibidasobanutse birimo ni bitoya, ikindi ni uko biri mu mugereka w’amasezerano ataribyo shingiro ryayo.

Amahugu no gutwara umutungo w’abandi mu buryo butemewe.

Kurya umutungo w’abandi mu buryo butemewe n’ubwo waba ari mukeye, ni icyaha gihambaye n’ubugizi bwa nabi.

Amahugu ni kimwe mu bikorwa bibi Islam yaburiye abantu kucyirinda, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Amahugu ku munsi w’imperuka azaba umwijima” Yakiriwe na Bukhariy: 2315. Na Muslim: 2579. No gufata umutungo w’abantu bidaciye mu kuri nubwo waba mukeye, ibyo ni kimwe mu byaha bihambaye n’ubukozi bw’ibibi, Imana yasezeranyije uzabikora ibihano bihambaye ku mperuka, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Uzahuguza ubutaka bungana n’intambwe y’ikiganza, azabuhondwa ku mutwe kugera mu isi zirindwi ku munsi w’imperuka” Yakiriwe na Muslim: 1610.  

 

Zimwe mu ngero z’amahugu mu mikoranire:

    1. Gukoresha agahato: Ntibyemewe gushyiraho umuntu agahato mu mikoranire m’uburyo ubwo aribwo bwose, kuko nta masezerano yemewe igihe atarimo ubwumvikane, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha yavuze igira iti “Mu by’ukuri, ubucuruzi bugomba kuba mu bw’umvikane” Yakiriwe na Ibun Majah: 2185.
    2. Kurimanganya no kubeshya abantu: Kugirango ubone uko urya umutungo w’abantu mu mahugu, ni kimwe mu byaha bihambaye, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze iti “Umuntu uturimanganya uwo ntabwo ari muri twe” Yakiriwe na Muslim: 101. Impamvu y’iyi Hadith ni uko intumwa Muhamadi yagiye mu isoko maze ahona umuntu ucuruje ibiribwa, maze yinjizamo ukuboko azamura ibyamaze kwangirika, maze abwira uwo mucuruzi ati: Ibi ni ibiki yewe wa mucuruzi we? Aravuga ati: Ni imvura yabyangije yewe ntumwa y’Imana, intumwa Muhamadi aramubwira ati “Kuki utabishyize hejuru y’ibindi, abantu bakabibona? Hanyuma aramubwira ati: “Umuntu uturimanganya uwo ntabwo ari muri twe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1315.

Intumwa Muhamadi yavumye umuntu utanga ruswa n’uyihabwa.

  1. Kugoronzora amategeko: Kugirango ubashe kurya imitungo y’abantu mu buryo bw’amahugu, kubera ko abantu bamwe bashobora kugira ubucakura bwinshi bwatuma babasha kurya umutungo w’abandi, binyuze mu mategeko n’inkiko, ariko mu by’ukuri  urubanza rw’umucamanza, ntirushobora kugira ikitari ukuri kuba ukuri, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze iti “Mu by’ukuri, njyewe ndi umuntu, hari igihe mwaza kumburanira, maze umwe muri mwe akaba yabasha gusobanura kurusha undi, nkaba naca urubanza nkurikije ibyo numva, bityo uwo nzaha icyo aricyo cyose mu kuri kwa mugenzi we, ntazacyakire kuko nzaba muhaye igice cy’umuriro” Yakiriwe na Bukhariy: 6748. Na Muslim: 1713.  
  2. Ruswa: Ni umuntu kwishura undi amafaranga cyangwa akagira icyo amukorera kugira ngo abashe kubona ukuri kutari ukwe, ibi bikaba ari bumwe m’uburyo bw’amahugu bubi cyane, bikaba ari n’icyaha gikomeye, intumwa Muhamadi yavumye urya ruswa n’uyakira” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1337.

Ntabwo ruswa yamamara mu bantu cyangwa mu gihugu usibye ko yonona gahunda yacyo, ikagishengabaza iterambere ryacyo rigahagarara.

Ni irihe tegeko ry’umuntu winjira muri Islam ariko akaba yarigeze gufata umutungo utari uwe mu gihe yari mu buhakanyi?

Umuntu ubaye umuyislamu afite umutungo uziririjwe yafashe ahuguje abantu, ababoneye mu bujura, cyangwa ubwambuzi n’ibindi nka byo, ni ngombwa ko awusubiza bene wo igihe abazi kandi ashoboye kuwubashyikiriza nta ngorane.

Kuko ibyo nubwo byabaye mbere y’uko aba umuyislamu, ariko umutungo wafashwe mu buryo bw’amahugu n’ubugizi bwa nabi uracyari mu maboko ye, bikaba bisaba ko agarura wa mutungo igihe abishoboye, kubera ijambo ry’Imana rigira riti “Mu by’ukuri, Imana ibategeka gushyitsa indagizo kuri benezo” Surat Nisau: 58.

Ariko umuntu nyuma yo kugerageza gushakisha benewo aramutse atabashije kubamenya, ashobora kuwikiza awukoresha mu bintu byiza.

Urusimbi na Akamari

Gukina arusimbi n’akamari bitera nyirabyo kunywa inzoga.

Ese Urusimbi n’akamari ni iki?

Akamari: gakorwa mu marushanwa no mu mikino abakinana babanza gusezerana ko utsinda ahabwa amafaranga, bityo buri wese agashyiramo imbaraga kugirango abone amafaranga kuri mugenzi we.

Itegeko ry’akamari:

Akamari ni ikizira kaziririjwe bikomeye muri Qor’an na Hadith, urugero:

  1. Imana yagize icyaha cy’urusimbi n’ingaruka zarwo ko zihambaye kuruta inyungu zarwo, Imana yaravuze iti “Barakubaza (yewe Muhamadi) kubyerekeye inzoga n’urusimbi, babwire uti: muri ibyo byombi harimo ibibi bikomeye ndetse n’inyungu ku bantu, ariko ibibi byabyo biruta ibyiza byabyo” Surat Al Baqarat: 219.
  2. Imana yavuze kubyerekeye urusimbi n’akamari ko ari Najisi zitabonwa n’amaso, kubera ingaruka zarwo mbi ku umuntu ku giti cye no ku bayislamu bose muri rusange, Imana itegeka kubyirinda, Imana inagaragaza ko arirwo mpamvu y’ubushyamirane n’inzangano, rukaba n’impamvu yo kureka isengesho no gusingiza Imana, Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke” “Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, kubatesha kwibuka Allah ndetse no gusenga. Nonese ubwo ntimukwiye kubireka?” Surat Al Maidat: 90-91.

Ingaruka mbi z’urusimbi n’akamari ku muntu ku giti cye no ku bantu bose muri rusange:

Ingaruka mbi z’urusimbi n’akamari ni nyinshi kandi zirahambaye ku muntu ku giti cye no kubantu bose muri rusange, muri zo twavuga:

  1. Urusimbi n’akamari, ruteza ubugome n’ubugizi bwa nabi mu bantu, kuko abakina urusimbi ubusanzwe baba aria bantu b’inshuti, iyo rero umwe atsinze undi, akamutwarira umutungo nta gushidikanya ko hagati yabo haba imijinya n’inzika abantu bagahamana inzika n’inzangano hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwatsinze agirirwe nabi kubera igihombo yabateje, kandi ibyo birahari kandi biragaragara abantu bose barabibona, binashimangira ijambo ry’Imana rigira riti “Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi” ikindi ni uko bituma abantu bareka iswala no gusingiza Imana, nk’uko Imana ivuga ko impamvu zitera Shitani gutakira abantu akamari n’urusimbi mu bantu “Ikanabatesha kwibuka Allah ndetse no gusenga”
  2. Akamari gatuma amafaranga ayoyoka, kakaba no konona umutungo, kakanateza abagakina igihombo kinshi.
  3. Ukina akamari n’urusimbi agerwaho no kunywa inzoga kuko iyo atsinze arushaho kugira itama ryo gukina urusimbi, bikanamushyira mu kwigwizaho umutungo uziririjwe, iyo umuntu atsinzwe mu rusimbi kandi akomeza kurukina kugira ngo yigaruze, kandi ibyo byose bimubuza gukora akazi bigatuma sosiyete yose isenyuka.

Imikino yose y’urusimbi urusanzwe cyangwa urwa electronic, cyangwa ukundi rwaba rumeze kose rwaraziririjwe kandi ni kimwe mu byaha bikomeye.

Amoko y’urusimbi

Amoko y’urusimbi ni menshi kuva kera ndetse n’ubungubu, amwe mu moko y’ubu:

  1.  Buri mukino utegeka uwatsinzwe guga igihembo uwatsinze, urugero abantu kuba bakina umukino w’amakarata, buri wese agatega amafaranga runaka, maze utsinze agatwara imitungo yose.
  2. Gutega ko ikipe runaka iributsinde cyangwa umukonnyi runaka, bagatega amafaranga runaka, buri wese agategera ko ikipe ye iri butsinde cyangwa umukinnyi we, hanyuma ekipe ye yatsinda agatwara zantegano, naho ekipe ye yatsindwa agahomba amafaranga yose yari yateze.
  3. Umukino w’amahirwe, urugero ni ukuba umuntu yagura Carte y’idolari kugira ngo abashe kwinjira mu irushanwa ryo kuba yatsindira idolari igihumbi.
  4. Imikino yose y’urusimbi yaba iyamashanyarazi, electronic cyangwa ikinirwa kuri internet, aho ukina aba yiteguye kimwe mu bintu bibiri: Kuba yatsindira amafaranga cyangwa agahomba.