Zimwe mu ngero z’imibereho y’intumwa Muhamadi n’imico ye.

Intumwa Muhamadi yarushaga abantu bose imico myiza.

 

Intumwa Muhamadi yari urugero rw’imico myiza igomba kuranga umuntu, no kubera iyo mpamvu Qor’an yasingije imico ye ivuga ko ihambaye, n’umugore we Aisha umugore we nta kundi yabonye yasobanuramo imico ye mu buryo bunyuze usibye kuvuga ati (Imico y’intumwa Muhamadi yose yari Qor’an), bivuzeko yari urugero rwiza rwo gukurikiza inyigisho za Qor’an mu mico ye. 

 

Kwicisha bugufi:

  • Intumwa Muhamadi ntabwo yajyaga yishimira ko hagira umuhagurukira mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ahubwo yajyaga abuza abasangirangendo be kubikora, kugeza ubwo abasangirangendo hamwe n’uko bamukundaga cyane ntibajyaga bamuhagurukira igihe yabaga aje, kubera ko bari bazi ko abyanga” Yakiriwe na Ahmad: 12345. Na Al Bazari: 6637.
  • Idiyu mwene Hatimu yaje ku intumwa Muhamadi ataraba umuyislamu yari umwe mu banyabwenge b’abarabu aza ashaka kumenya ibyo intumwa Muhamadi ahamagarira abantu, Idiyu aravuga ati “Njya ku intumwa Muhamadi, nsanga hari umugore n’umwana avuga uko bari begereye intumwa Muhamadi, mpata menya ko atari umwami Kisira cyangwa Kayizari” Yakiriwe na Ahmad: 19381. Kwicisha bugufi wari umuco w’intumwa zose.
  • Intumwa Muhamadi yajyaga yicarana n’abasangirangendo be nk’umwe muribo, ntiyajyaga yicara mu buryo bumutandukanya n’abo ari kumwe nabo, k’uburyo umushyitsi iyo yazaga atamuzi ntiyajyaga amumenya, iyo hagiraga ugera mu kicaro intumwa Muhamadi yabaga arimo ntiyamutandukanyaga n’abasangirangendo be, yarabazaga ati “Muhamadi ni uwuhe muri mwe” Yakiriwe na Bukhariy: 63.
  • Hadith yakiriwe na Anasi mwene Maliki yaravuze ati “Umucakara kazi mu bacakara ba Madina yajyaga afata ukuboko kw’intumwa Muhamadi akamujyana aho ashaka” Yakiriwe na Bukhariy: 5724. Icyo kumufata ukuboko bisobanuye, ni ukuba yariyoroshyaga kandi yumvira umutoya n’umunyantege nke, intumwa Muhamadi yaranzwe n’uburyo buhambaye bwo kwicisha bugufi ku bantu bose abagabo n’abagore, abaja n’abatari bo bamujyanaga aho bashaka mu kubakemurira ibibazo.
  • Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ntabwo umuntu ufite mu mutima we ukwibona kungana n’impeke y’ururo ashobora kwinjira mu ijuru” Yakiriwe na Muslim: 91.

Kugira impuhwe:

  • Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Abanyempuhwe Imana nabo ibagirira impuhwe, mujye mugirira impuhwe ibiremwa biri ku isi namwe ibiri mu ijuru bizabagirira impuhwe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 1924. Na Abu Dauda: 4941.

Impuhwe intumwa Muhamadi yagiriraga abana bato:

  • Umwarabu yaje ku intumwa Muhamadi, maze aravuga ati “Musoma abana banyu? Twebwe ntitubasoma, intumwa Muhamadi aramusubiza ati “Ni ukubera impuhwe nfite, ese wowe Imana yakuye mu mutima wawe impuhwe?” Yakiriwe na Bukhariy: 5652. Na Muslim: 2317. Undi mwarabu abona intumwa Muhamadi asoma Hasani mwene Alliy, aravuga ati: Njyewe nfite abana icumi nta numwe nigeze nsoma muribo, intumwa Muhamadi aravuga ati “Mu by’ukuri, utagira impuhwe nawe ntazazigirirwa” Yakiriwe na Muslim: 2318.
  • Intumwa Muhamadi yigeze gusari ahagatiye umwuzukuru we Umamat mwene Zayinabo, yajya sijida akamushyira hasi yahaguruka akamuterura” Yakiriwe na Bukhariy: 494. Na Muslim: 543.
  • Intumwa Muhamadi iyo yabaga arimo gusari akumva umwana arira, yihutishaga iswala kandi akayoroshya, Hadith yakiriwe na Abi Qatada ayikomoye ku intumwa Muhamadi yaravuze ati “Njyewe hari igihe njya mu iswala nifuza kuyigira ndende maze nakumva umwana arira nkagabanya iswla yanjye kwanga kubangamira nyina” Yakiriwe na Bukhariy: 675. Na Muslim: 470.

Impuhwe z’intumwa Muhamadi ku bagore:

Intumwa Muhamadi yashishikarije kwita ku abakobwa no kubagirira neza, yaravugaga ati “Umuntu azaba ashinzwe kurera abakobwa maze akabagirira neza, bazamubera ingabo y’umuriro” Yakiriwe na Bukhariy: 5649. Na Muslim: 2629.

Intumwa Muhamadi kandi yashimangiye inama zo kwita k’umugore no kumukemurira ibibazo anagira inama abayislamu ko bagomba kujya babigiranaho inama, yaravuze ati “Mujye mugirana inama ku bagore z’ibyiza” Yakiriwe na Bukhariy: 4890.

Intumwa Muhamadi kandi yabaye urugero rwiza mukorohera ab’iwe, kugeza ubwo yajyaga yicara ku ndogobe ye agashyira ivi rye hasi k’uburyo umugorewe Swafiya arikandagiraho akurira indogobe” Yakiriwe na Bukhariy: 2120. Kandi ubwo umukobwa we yajyaza aza amusanga yafataga ukuboko kwe akagusoma maze akamwicaza mu kicaro cye yicaragamo” Yakiriwe na Abu Dauda: 5217.

  Impuhwe z’intumwa Muhamadi ku abanyantege nke:

Intumwa Muhamadi yanganyishije umuntu ugirira neza umupfakazi n’umukene hamwe n’umuntu urwana mu nzira y’Imana.

  • No kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yajyaga ashishikariza abantu kurera infubyi, akavuga ati “Njyewe n’umuntu urera infubyi tuzaba turi mu ijuru tumeze gutya” yerekana intoki ze ebyiri mukubita rukoko na musumba zose, azitandukanyaho gatoya. Yakiriwe na Bukhariy: 4998.
  • Nanone Intumwa Muhamadi yagize umuntu ufasha umupfakazi n’utishoboye ko banagana n’wirirwa asibye kumanywa akanarara ahagaze ibihagararo by’ijoro” Yakiriwe na Bukhariy: 5661. Na Muslim: 2982.
  • Intumwa Muhamadi yagize kugirira impuhwe abatishoboye no kubaha ukuri kwabo impamvu yo kubona amafunguro no gutsinda abanzi, yaravuze iti “Mwite ku abatishoboye, kuko mu by’ukuri, muhabwa instinzi ku rugamba mukanahabwa amafunguro kubera abatishobore bantu” Yakiriwe na Abu Dauda: 2594.

Impuhwe z’intumwa Muhamadi ku inyamaswa:

Intumwa Muhamadi yabonye inyoni yahangayitse ishakisha abana bayo batwawe n’abasangirangendo, maze aravuga ati “Ninde wambuye iyi nyoni abana bayo? Nimuyigarurire abana bayo” 

  • Intumwa Muhamadi yajyaga ashishikariza abantu korohera inyamaswa no kwirinda kuzihekesha ibyo zidashoboye, no kwirinda kuzibuza amahoro, yaravuze ati “Imana yategetse kugira ineza kuri buri kintu, nimuramuka mugize icyo mwica mujye mukica neza, kandi nimubaga mujye mubaga neza kandi buri wese atyaze icyuma cye ndetse yorohereze itungo abaga” Yakiriwe na Muslim: 1955.
  • Umwe mu abasangirangendo yaravuze abonye ukuntu twatwitse ikiguri c’yintozi ati “Ninde watwitse izi ntozi? Turavuga tuti: Ni twebwe, aravuga ati: Mu by’ukuri, ntibyemewe ko hagira uhanisha umuriro usibye Nyagasani w’umuriro” Yakiriwe na Abu Dauda: 2675.

Kugira ubutabera:

    • Intumwa Muhamadi yagiraga ubutabera, akubahiriza amategeko y’Imana n’ubwo byaba ku bantu bo mu muryango we, ibyo akabikora ari ukubahiriza itegeko ry’Imana Nyagasani rigira riti “Yemwe abemeye! Mube abahagararizi b’ubutabera, abatangabuhamya kubera Allah, kabone n’ubwo byaba kuri mwe ubwanyu, ababyeyi cyangwa abo mufitanye isano” Surat Nisau: 135.
    • Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ubwo bamwe mu abasangirangendo bazaga gukorera abandi ubuvugizi kuri we kugira ngo adahana umugore wari umunyacyubahiro mu bwoko runaka wari wibye, yaravuze ati “Ndahiye k’uwo umutima wa Muhamadi uri mu ntoki ze Fatwima umukobwa wa Muhamadi aramutse yibye nawe namuca akaboko” Yakiriwe na Bukhariy: 4053. Na Muslim: 1688.

Intumwa Muhamadi yarushaga abantu bose kugira uburinganize, haba ku bantu bo hafi ye mu muryango we cyangwa mu banzi be.

  • Intumwa Muhamadi ubwo yaziririzaga mu bantu kurya Riba, yahereye k’ubo hafi ye mu muryango, abuza Se wabo Abasi mwene Abdul Mutwalib kurya Riba, aravuga ati “Riba ya mbere ntesheje agaciro ni Riba y’iwacu, Riba ya Abasa mwene Abdul Mutwalib, kuko iteshejwe agaciro yose” Yakiriwe na Muslim: 1218. 
  • Intumwa Muhamadi yagize igipimo cy’iterambere ry’abantu kwambura ukuri kw’abadafite intege abanyembaraga nta bwoba nta no kuzuyaza, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Imana ntikeze abantu badashobora kwambura abanyengufu ukuri kw’abanyantege nke nta kuzuyaza” Yakiriwe na Ibun Majah: 2426.

Kugira ineza n’ubuntu:

  • Intumwa Muhamadi yari umunyabuntu kurusha abantu bose, ariko muri Ramadhani yarushagaho, mu gihe yabaga agiye guhura na Jibril, kuko Jibril yahuraga nawe buri joro rya Ramadhani kugeza irangiye, intumwa Muhamadi akamugezaho Qor’an, iyo yahuraga na Jibril rero yarushagaho kugira ubuntu kuruta akayaga ka mugitondo” Yakiriwe na Bukhariy: 1803. Na Muslim: 2308.
  • Nta kintu na kimwe intumwa Muhamadi yigeze asabwa usibyeko yagitangaga, umuntu yaje ku intumwa Muhamadi maze intumwa Muhamadi amuha ihene zuzuye umubande, uwo muntu asubira muri bene wabo avuga ati: Yemwe bantu nimuyoboke Islam, kuko Muhamadi atanga nk’umuntu udatinya ubukene” Yakiriwe na Muslim: 2312.
  • Intumwa Muhamadi yazaniwe ibihumbi mirongo inani by’amadirihamu, maze ayashyira ku musambi, maze ayagabanyamo ibice nta muntu wamusabye usibye ko yamuhaye kugeza ashize. Yakiriwe na Al Hakim: 5423.
  • Nanone undi muntu yaje ku intumwa Muhamadi aramusaba, intumwa Muhamadi aramubwira ati “Nta kintu dufite, ariko genda ugure icyo ushaka mu izina ryanjye nihagira ikitugeraho turayishyura” Umar aravuga ati: Ntumwa y’Imana ntabwo Imana yigeze igutegeka gukora ibyo udafitiye ubushobozi, intumwa Muhamadi irabitekereza, umugabo aravuga ati: Tanga ntugatinye ubukene kuri ny’iri intebe y’icyubahiro” intumwa Muhamadi aramwenyura ibyishimo bigaragara mu buranga bwe” Hadith zatoranyijwe: 88.
  • Intumwa Muhamadi avuye mu ntambara ya Hunayini, yaziwe n’abantu bo mu byaro bashya muri Islam bamusaba kugira icyo abaha mu minyago baba benshi baramubyiga k’uburyo umwenda we wafashwe n’igiti, maze intumwa Muhamadi arahagarara aravuga ati “Nimumpe umwenda wanjye, iyaba nari nfite ibintu bingana n’ibi biti nabibagabanya, ntimuboneko ndi umunyabugugu cyangwa umubeshyi cyangwa umunyabwoba” Yakiriwe na Bukhariy: 2979.

Intumwa Muhamadi yabaye iciro ry’imigani mu mico myiza mu ngeri zose z’ubuzima.