Ni gute umuntu yinjira muri Islam?

Umuntu yinjira muri Islam, igihe yatuye akavuga ubuhamya bubiri, akabuvuga azi igisobanuro cyabwo, kandi abwizera koko, yemera no gushyira mu bikorwa ibyo bwerekana, ubuhamya bubiri ni:

  1. Ashihadu an la ilaha ila llahu (bisobanuye ngo: ndahamya kandi nemera ko nta wundi ugomba gusengwa mu kuri, usibye Imana bityo muyisenge yonyine itagira uwo ibangikanye nawe).
  2. Wa ashihadu ana Muhamadan Rasulu llahi (Bisobanuye ngo: ndahamya ko Muhamadi ari intumwa y’Imana ku bantu bose, kandi niyemeje gukurikiza amabwiriza ye nirinda ibyo yabujije, kandi ko ngomba gusenga mu buryo buhuje n’amategeko n’imigenzo bye. (Reba page: 32-37.

Umuyislamu mushya agomba koga:

Mu by’ukuri, muri bya bihe bya mbere umuntu akinjira Islam ni ibihe bihambaye mu buzima bwe, ni nako kuvuga kwe kwa nyako, kuba gutumye amenya impamvu ariho muri ubu buzima, ni ngombwa rero hamwe no kuba yinjiye Islam ko agomba kwiyuhagira umubiri wose, nk’uko asukuye muri we imbere ahakura ibangikanya n’ibindi byaha, ni byiza ko anasukura inyuma muri we yoga n’amazi.

Intumwa Muhamadi yategetse umwe mu abasangirangendo –yari mu abarabu b’ibikomerezwa- igihe yashakaga kwinjira muri Islam ko abanza koga” Yakiriwe na Bayihaqiy: 837.

Kwicuza

Ukwicuza: Ni ukugaruka ku Mana, buri wese uretse ibyaha yakoraga n’ubuhakanyi bwe akagaruka ku Mana mu kuru guturutse ku mutima Imana yakira ukwicuza kwe.

Umuyislamu kandi akeneye ukwicuza no gusaba imbabazi z’ibyaha muri buri byiciro by’ubuzima bwe kuko umuntu arakosa muri kamere ye, ariko uko akosheje yashyiriweho uburyo bwo gusaba imbabazi ku Mana no kuyicuza ho.

Ni ibiki bigomba kubanza kubahirizwa kugira ngo habeho ukwicuza nyako?

Mu by’ukuri, kwicuza ibyaha byose birimo n’ubuhakanyi n’ibangikanya, ni ngombwa ko biba byujuje ibintu bikurikira:

  1. Kureka ibyaha burundu:

Kuko ntago kwicuza icyaha kwemerwa kandi ukigikora igihe wicuza, ariko iyo umuntu asubiye mu icyaha nyuma yo kwicuza kwemewe, ntabwo byangiza uko kwicuza yari yarakoze, ariko nyine aba akeneye ukundi kwicuza gushyashya gutyo gutyo.

  1. Kubabazwa n’ibyatambutse mu gihe wari muri ibyo byaha:

Ntabwo ukwicuza kwabaho hatabayeho, kubabazwa n’ibyaha wakoraga, kandi ntabwo kubabazwa n’ibyaha wakoraga ari ukugenda ibyigamba, no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yaravuze ati “Kubabazwa n’ibyaha wakoze niko kwicuza” Yakiriwe na Ibun Majah: 4252.

  1. Kugambirira kutazasubira mu byaha:

Ntabwo ukwicuza kwemerwa ku muntu uba agambiriye gusubira mu byaha nyuma yo kwicuza.

Uburyo bwo guhamya kugambirira ukutazasubira mu byaha:

  • Agomba gusezeranya umutima we ko atazasubira mu byo yararimo na rimwe uko byagenda kose, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ibintu bitatu uwo bihuriyeho agerwaho n’uburyohe bwo kwemera” avugamo “Kuba yanga gusubira mu buhakanyi nyuma y’uko Imana ibumukijije, nk’uko yanga kuba yajugunywa mu muriro” Yakiriwe na Bukhariy: 21. Na Muslim: 43.
  • Kujya kure y’abantu n’ahantu hakugabanyiriza ukwemera hakagutera kujya mu bibi.
  • Gusaba Imana cyane ngo iguhe gushikama ku idini ryayo kuzageza gupfa mu rurimi urwo arirwo rwose, ariko muri uru rwego hari imvugo zaje muri Qor’an na Hadith:
    • Imana yaravuze iti “Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye” Surat Al Im’ran: 8.
    • Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Yewe nyiri uguhindura imitima shikamisha umutima wanjye ku idini ryawe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2140.

Ni iki gikurikiraho nyuma yo?

Iyo umuntu yicujije akagaruka ku Mana, mu by’ukuri, Imana ibabarira ibyaha byose uko byaba bingana kose, impuhwe zayo zisaze buri kintu, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye bihemukiye! Ntimwihebe kuko impuhwe za Allah zikiriho. Mu by’ukuri, Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi” Surat Zumara: 53.

Umuyislamu iyi amaze kwicuza ukwicuza kwemewe kandi kwa nyako asigara nta cyaha na kimwe afite, ahubwo Imana ihemba abanyakuri bicujije kandi bababajwe n’ibyaha bakoze ibihembo bihambaye: Ibibi byabo bakoze ibihinduramo ibyiza, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi” Surat Al Furuqan: 70.

Umuntu rero umeze atyo ni ngombwa kuri we kurinda uko kwicuza, akanakora ibishoboka byose ngo ntiyongere kugwa mu migozi ya Shitani ariyo ituma yagwa mu bishuko.

Uburyohe bwo kwemera:

Umuntu wese ukunda cyane Imana n’intumwa yayo akanakunda bagenzi be hakurikijwe uko begereye Imana no kuba idini ryabo n’ubuyislamu bwabo butunganye, akaba yanga kuba yasubira mubyo yari arimo by’ubuhakanyi n’ibangikanya n’ubuyobe nk’uko atinya kuba yakotswa n’umuriro, icyo gihe azumva uburyohe bwo kwemera akanumva mu mutima we uburyohe bwo kuba hafi y’Imana n’umutuzo n’umunezero w’amategeko y’Imana n’inema zayo z’ubuyobozi, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze ati “Ibintu bitatu uwo bizaba biriho azumva uburyohe bwo kwemera: Kuba akunda Imana n’intumwa yayo kurusha ibindi bintu, kuba akunda umuntu nta kindi amukundira usibye kubera Imana, kuba yanga kuba yasubira mu buhakanyi nyuma yuko Imana ibumurokoyemo nk’uko yanga kuba yajugunywa mu muriro” Yakiriwe na Bukhariy: 21. Na Muslim: 43.  

Umuyislamu yumva uburyohe bwo kwemera igihe yanga kuba yasubira mu buhakanyi nk’uko yanga kuba yajugunywa mu muriro.

Umuntu gushimira Imana ku inema y’ubuyobozi no kwicuza.

Mu bintu bihambaye umuyislamu yakora kugira ngo abe ashimiye Imana inema yo kwicuza n’ubuyobozi:

  1. Ni umuntu gushikama ku idini no kwihanganira ingorane ahura nazo muri iyo nzira:

Umuntu utunze umutungo ufite agaciro gakomeye ashishikazwa no kuwubungabunga ngo hatagira uwawonona cyangwa uwawiba, akanawurinda buri kintu cyawugiraho ingaruka, Islam rero niyo yayoboye bihambaye ikiremwa muntu cyose muri rusange, kandi ntabwo Islam ari ikintu kiyobora ubwenge gusa cyangwa ibintu umuntu akora igihe abishakiye, ahubwo Islam ni idini iyobora ubuzima bwe bwose ikanayobora ibikorwa bye byose, no kubera iyo mpamvu Imana yabwiye intumwa yayo iyitegeka gushikama cyane ku idini na Qor’an no kutabitezuka ho, kuko ari mu nzira igororotse, iti “Bityo (yewe Muhamadi), komeza ushikame ku byo wahishuriwe. Mu by’ukuri, uri mu nzira igororotse” Surat Zukh’ruf: 43.

Umuyislamu kandi ntagomba kugira agahinda kubera ko yahuye n’ikibazo nyuma y’uko ayoboka Islam, kuko ibyo ari umugenzo w’Imana kugerageza abantu, kuko n’abantu beza kuturuta bahuye n’ibigeragezo bikaze, barihangana kandi bashyiraho umwete, dore n’intumwa z’Imana, yatugejejeho inkuru zazo, uburyo bagezweho n’ibigeragezo binyuranye biturutse muri bene wabo ba hafi mbere y’aba kure, ariko ntibyatumye bacika intege kubera ibyababayeho mu nzira y’Imana kandi ntibigeze bahindura imyemerere yabo, ibikugeraho byose ni ibigeragezo bituruka ku Mana ngo irebe ukwemera kwawe n’icyizere ufite uko kingana bityo jya uhora witeguye ibyo bigeragezo, kandi ushikame kuri iyi dini, kandi ukomeze usabe Imana nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yayisabaga cyane, mu ijambo ryayo rigira riti “Yewe uhindura imitima y’abantu, shikamisha umutima wanjye ku idini ryawe” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2140.

No muri ibi bisobanuro Imana yaravuze iti “Ese abantu bibaza ko bazabaho batageragezwa kubera ko bavuze bati “Twaremeye?” “Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; kugira ngo Allah agaragaze abanyakuri, ndetse anagaragaze abanyabinyoma” Surat Al Ankabut: 2-3.

  1. Kugerageza guhamagarira abantu kugana idini ya Islam ukoresheje ubugenge n’inyigisho nziza:

Ibyo ni imwe mu nzira zihambaye zo gushimira inema z’Imana ku muntu, nk’uko nanone ari impamvu zihambaye zo gushikama ku idini y’Imana, umuntu urokotse uburwayi buhambaye umubiri we ukongera ukaba muzima, igihe cyose yabumaranye bumumereye nabi, bwonona ibihe bye byaba ibya amnywa cyangwa iby’ijoro, hanyuma akaza kumenya umuti, uwo muntu aba uwa mbere kuwamamaza cyane cyane mu bantu be ba hafi mu muryango ndetse no mu bantu akunda. Nk’uko turi bubisobanure nyuma: