Guhamagarira abantu kuyoboka Islam
Ibyiza byo guhamagarira abantu kuyoboka Imana:
Guhamagarira abantu kuyoboka Imana ni bimwe mu bikorwa byiza kandi byegereza umuntu ku Mana, ibisingizo byo guhamagarira abantu inzira y’Imana byaje muri Qor’na na Hadith, muri byo twavuga:
- Guhamagarira abantu kuyoboka Imana ni inzira yo gukizwa no kurokoka hano ku isi no ku munsi w’imperuka, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi” Surat Al Im’ran: 104.
- Amagambo y’umuntu uhamagarira abantu kuyoboka Imana, niyo magambo meza kuruta ayandi kandi akunzwe n’Imana, Imana mukugaragaza ubwiza bw’amagambo y’umuvugabutumwa yaravuze iti “Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wawundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati “Mu by’ukuri, njye ndi umwe mu bicisha bugufi” (Abayisilamu)” Surat Fuswilat: 33.
- Guhamagarira abantu kuyoboka Imana ni ugukurikiza itegeko ry’Imana Nyagasani, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza” Surat Nahlu: 125. Ni ngombwa rero ku muvugabutumwa wese guhamagarira abantu kuyoboka Islam akoresheje ubugenge, kandi buri kintu akagishyira mu mwanya wacyo, hakurikijwe uko azi ababwirwa, ibibakwiye n’ibyo bakeneye zaba inyigisho nziza zicengera mu mitima yabo cyangwa kubaganiriza mu buryo bwiza kandi bworoshye bwatuma bayoboka.
- Guhamagarira abantu inzira y’Imana, ni umurimo w’intumwa n’abahanuzi bose, uri ku isonga ni intumwa yacu Muhamadi Imana yamwohereje kuba umuhamya ku bantu, no guha abemera inkuru nziza y’ijuru n’ibihembo, no kuburira abahakanyi n’abigomeka bose umuriro n’ibihano, anahamagarira abantu kuyoboka Imana yamamaza urumuri mu bantu bose, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri, twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi” “Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse no kuba itara rimurika” “Kandi uhe inkuru nziza abemera y’uko bafite ingabire zihambaye zituruka kwa Allah” Surat Al Ah’zab: 45-47.
- Guhamagarira abantu kuyoboka Islam, ni umuryango w’ibyiza bitarangira, uwumvise umuhamagaro we maze akayoboka kubera we ubona ibihembo nk’ibye amasengesho ye, kwigisha kwe abantu, ni inema zingana zite k’umuvugabutumwa, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Umuntu uhamagarira abantu kuyoboka, abona ibihembo bingana n’ibyabamukurikira kandi ntacyo bigabanya ku bihembo byabo nabo” Yakiriwe na Muslim: 2674.
- Ibihembo by’umuvugabutumwa biruta ibyiza by’isi byose, ibihembo by’umuvugabutumwa, ntabwo abikura mu bantu niyo mpamvu ibihembo bye biba bihambaye, umunyabuntu ntaha uwo akunda usibye ikintu gihambaye nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)” Surat Yunus: 72. Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Kuba Imana yayobora umuntu umwe kubera wowe, ni byiza kuri wowe kuruta isi n’ibiyiriho” Yakiriwe na Bukhariy: 2847. Na Muslim: 4206.
Uko ivugabutumwa ry’ukuri rigomba kuba rimeze:
Imana yagaragaje ivugabutumwa ry’ukuri, n’ibiritandukanya n’ibindi aribyo ibi bikurikira:
- Ubwenge n’ubumenyi:
Ni ngombwa k’umuvugabutumwa kuba ari umumenyi k’ubyo ahamagarira abantu, azi neza ibyo avuga, nk’uko Imana yavuze iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye” Surat Yusuf: 108. Bisobanuye ngo vuga uti: iyi niyo nzira n’umuyoboro: Njyewe mpamagarira abantu kuyoboka Imana nkoresheje ubumenyi n’ubuhanga kandi n’iyo nzira y’abavugabutumwa bankurikiye.
Kandi si ngombwa ko umuyislamu aba azi ibintu bihambaye kugira ngo abe umuvugabutumwa, igihe cyose azi itegeko runaka ningombwa ko arihamagarira abantu, yize uburyo bwo guharira Imana ibikorwa by’amasengesho agomba kubigeza ku bantu, yakwiga ibyiza bya Islam ningombwa kubigeza ku bantu, n’ubwo byaba ari ayat imwe ya Qor’an, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe imigisha) yabivuze agira ati “Geza ku bantu n’ubwo yaba ayat imwe” Yakiriwe na Bukhariy: 3274.
Uko niko abasangirangendo bayobokaga Islam ku intumwa Muhamadi bakiga amahame y’ibanze y’idini n’imisingi yayo mu minsi mikeya, barangiza bakajya mu bantu babo kubahamagarira kuyoboka Islam bayibakundisha, ariko imico yabo ikaba ariyo ikurura abantu cyane mu kuyoboka Islam.
- Ubugenge n’ivugabutumwa:
Imana yaravuze iti “Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza” Surat Nahalu: 125. Ubugenge: Ni ugukora ibisabwa m’uburyo bukwiye kandi mu gihe n’ahantu hakwiye.
Kandi abantu baratandukanye mu mico n’imyifatire n’infunguzo z’imitima yabo, kandi ubushobozi bwabo bwo gusobanukirwa no kumva buratandukanye, ningombwa rero ko umuvugabutumwa abatoranyiriza uburyo bubakwiye kandi agafatirana igihe abona ko bakumvamo cyane mu buzima bwabo.
Ibyo byose akabikora mu buryo bworoshye, inyigisho nziza, ubworoherane, impuhwe k’ubo ahamagarira kuyoboka n’ibiganiro bituje kandi biringaniye bidashobora kuzamura uburakari n’inzika, ni nayo mpamvu Imana yasingije intumwa yayo ko yari umuntu wiyoroshya ugira impuhwe ku bantu, ko iyo aza kuba ari umunyamwaga n’umutima mubi abantu bari kumuhunga, Imana yaravuze iti “No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima mubi, bari kuguhunga” Surat Al Im’ran: 159.
Guhamagarira abantu bawe kuyoboka:
Ni ngombwa k’umuntu Imana yahaye inema yo kwinjira muri Islam, kugerageza guhamagarira abantu be nabo kuyoboka ndetse n’umuryango we kuko baba aribo bantu bari hafi ye cyane kandi akunda, akanihanganira ibibazo azahura nabyo biturutse kuri bo kandi agomba gukoresha uburyo bwose bw’ubugenge muri urwo rwego, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gukora amasengesho ndetse wihanganire kuyahozaho” Surat Twaha: 132.
Abavugabutumwa bamwe bashobora kwemerwa n’abantu ba kure yabo ariko aba hafi yabo ntibabemerere, bikabababaza bagacika intege, ariko umuvugabutumwa nyawe ni ushyiraho umwete agakora ibishoboka byose mu buryo butandukanye kandi akabasabira ku Mana ko yabayobora, ntibacike intege mu bihe uko byaba bimenye byose.
Nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabigenje kuri Ise wabo Abu Twalibi wamurwanagaho cyane akamurinda abakurayishi, ariko akaza gupfa atabaye umuyislamu, ariko intumwa Muhamadi yagerageje cyane kumuhamagarira kuyoboka kugeza k’umunota wa nyuma w’ubuzima bwe, avuga ati “Data wacu, vuga La ilaha ila llahu, ijambo nzaheraho ngusabira imbabazi ku Mana” Yakiriwe na Bukhariy: 3671. Na Muslim: 24. Ariko Se wabo ntabwo yakiriye ubutumwa apfira mu buhakanyi, maze hamanuka ijambo ry’Imana rigira riti “Rwose, wowe (Muhamadi) ntushobora kuyobora uwo ushatse, ariko Allah ni we uyobora uwo ashatse. Kandi ni we uzi neza abayobotse” Surat Qaswasw: 56.