Ibigukikije n’umuryango wewe

Umuyislamu mushya kuva yinjiye mu idini agomba gutunganya imibanire ye n’imikoranire ye ndetse n’imico ye ku bantu bose azi ndetse n’abo hafi ye mu bayislamu n’abatari bo, kuko Islam ntihamagarira abantu kwitarurana.

Kugirira neza abantu no gukorana nabo mu mico myiza kandi itunganye ari nayo nzira nziza ihamagarira abantu kuyoboka iyi dini, intumwa yatumwe kugira ngo aze yuzuze imico myiza.

Umuryango rero niyo ntambwe ya mbere mu gushyira mu bikorwa imico myiza n’imikoranire myiza itunganye (Reba page: 185).

Aya ni amwe mu mategeko y’idini umuyislamu mushya ashobora gukenera mu muryango we.

Ubuzima bw’umuryango nyuma yo kuyoboka Islam

Igihe abashakanye bombi bayobotse Islam:

Iyo abashakanye bombi binjiye idini ya Islam bakomeza kubana mu isezerano ryo gushyingiranwa bakoranye bataraba abayislamu nta kongera gusezerana muri Islam.

Ariko hari uburyo butatu butari muri ibyo byavuzwe:

  1. Usibye gusa igihe uwo muntu yari yararongoye umuziririjweho, nk’umuntu kuba yararongoye nyina, mushiki we, nyina wabo, nyirasenge, icyo gihe iyo binjiye Islam baratandukana (Reba page: 173).
  2. Kuba yararongoye abavandimwe babiri, cyangwa umukobwa na nyirasenge cyangwa na nyina wabo icyo gihe ni ngombwa ko aha umwe ubutane.
  3. Iyo umugabo yinjiye Islam n’abagore be, ariko abagore be bakaba barenze bane, ibyo ntabwo byemewe agomba gusigarana bane muri bo abandi akabareka.

Ariko se ni irihe tegeko, igihe umugabo yinjiye Islam ariko umugore we ntiyinjire Islam?

Hano tugomba kureba idini ry’uwo mugore iryo ariryo: Kuko ashobora kuba uwahawe igitabo, umuyahudi cyangwa umukirisitu, cyangwa akaba atari umwe mu bahawe igitabo, akaba ari Umubuda, Hindusi cyangwa umubura dini cyangwa utemera idini iyo ariyo yose.

  1. Umugore ukomoka mu bahawe igitabo:

Igihe umugabo yinjiye Islam umugore ntayinjire, uwo mugare akaba ari mubahawe igitabo (umuyahudi cyangwa umukirisitu mu matorero yabo yose), icyo gihe isezerano ryabo ryo gushyingirana bakoze mbere yo kwinjira Islam rihamaho, kuko biremewe ko umuyislamu yarongora uwahawe igitabo, kuba rero isezerano bagiranye ryahamaho birumvikana.

Imana yaravuze iti “Ubu muziruriwe (kurya) amafunguro meza. Muziruriwe kandi amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu), ndetse nabo baziruriwe amafunguro yanyu. Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemerakazi n’abiyubashye muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu” Surat Maidat: 5.

Ariko agomba kwihatira gukomeza kumuhamagarira kuyoboka Islam akoresheje uburyo bwose bushoboka.

  1. Umugore utari mu abahawe igitabo:

Igihe umugabo yinjiye Islam ariko umugore we akanga kuyinjira, akaba atari no mu bahawe igitabo (umuyahudi cyangwa umukirisitu) akaba wenda ari umubuda cyangwa hindusi cyangwa ari mu idini ya gakondo n’ibindi:

Icyo gihe ararindira igihe cya Eda y’ubutane cyarangira, turaza kuyisobanura mu mbonerahamwe iri buze.

  • Igihe rero umugore yinjiye idini icyo gihe cya Eda y’ubutane kitararangira, uwo mugore akomeza kuba uwe, nta nubwo aba akeneye irindi sezerano ryo gushyingirwa.
  • Ariko iyo akomeje kwanga Islam kugeza ubwo igihe cya Eda y’ubutane kirangiye, isezerano ryo gushyingiranwa riba risheshwe.

Kandi igihe cyose nyuma yaho uwo mugore aje kuyoboka Islam, uwo mugabo akifuza kumurongora, kubera ijambo ry’Imana rigira riti “Ntimukihambire ku masezerano mwagiranye n’abagore bahakanye” Surat Al Mum’tahinat: 10. Bisobanuye ko umugore w’umuhakanyi utari uwahawe igitabo ntagahamane namwe nyuma y’uko mubaye abayislamu.

Eda y’umugore wahawe ubutane:
  Umugore urongowe habayeho isezerano, ariko nturyamane nawe (ntakorane nawe imibonano mpuza bitsina, ahubwo ari isezerano ryabayeho gusa), uwo umuha ubutane bukaba ubwa burundu, igihe umaze kwinjira Islam. Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Nimurongora abemeramanakazi hanyuma mukabasenda mbere y’uko mukorana imibonano, (icyo gihe) nta Eda mugomba kubabarira” Surat Al Ah’zab: 49.
  Eda y’umugore utwite: Irangirana no kubyara kwe, icyo gihe cyaba ari kire kire cyangwa kigufiya, Imana yaravuze iti “Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe (cya Eda) yabo ni ukugeza babyaye” Surat Twalaqa: 4.
  Umugore udatwite ujya mu mihango ya buri kwezi, Eda ye ni imihango itatu yuzuye nyuma yo guhabwa ubutane, cyangwa nyuma y’uko umugabo yinjira idini ya Islam. Bisobanuye ko agomba kujya mu mihango ikarangira, ikongera ikaza ikarangira, ikongera ikaza nanone ikarangira icyo gihe iba ari imihango itatu yuzuye, yaba imara igihe kirekire cyangwa kigufi, iyo umugore yoze nyuma y’imihango ya gatatu, icyo gihe Eda ye iba iba irangiye, kubera ijambo ry’Imana rigira riti “N’abagore bahawe ubutane bagomba gutegereza kujya mu mihango inshuro eshatu (mbere y’uko bashakwa n’abandi bagabo)” Surat Al Baqarat: 228.
  Umugore utajya mu mihango bitewe wenda no kuba akiri mutoya atari yayijyamo cyangwa kubera ko akuze wacuze, cyangwa bikaba bitewe n’uburwayi budakira afite: Uwo Eda ye ni amezi atatu kuva umugabo amuhaye ubutane, cyangwa kuva umugabo we yinjiye idini ya Islam. Kubera ijambo ry’Imana rigira riti “Na babandi bacuze mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na babandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu)” Surat Twalaqa: 4.

Igihe umugore atayobotse Islam:

Ese yaba ari uwahawe igitabo (umuyahudi cyangwa umukirisitu)?
Nibyo
 Icyo gihe isezerano ryo gushyingirwa rihamaho ntibaba bakeneye kongera gukora irindi rishya, ariko umugabo agomba kwihatira guhamagarira uwo mugore kuyoboka Islam akoresheje inzira iyo ariyo yose.
Oya
 Iyo umugore atari mubahawe igitabo, agomba kumuhamagarira kuyoboka Islam, hanyuma tukareba ko yinjira Islam mu gihe cya Eda (Reba Eda mu mbonerahamwe biteganye)?
Nibyo
 Ni umugore muri Islam ntakeneye isezerano ryo gushyingirwa rishya.
Oya
 Iyo umugore yanze kuyoboka Islam kugeza igihe cye cya Eda kirangiye, isezerano ryo gushyingirwa rirangirika, igihe uwo mugore azayobokera Islam, bashobora gusubirana nyuma yo kugirana irindi sezerano rishya.

Ni irihe tegeko igihe umugabo yinjiye Islam umugore ntayinjire?

Igihe abashakanye bombi binjiye Islam hamwe: Icyo gihe isezerano ryo gushyingiranwa bakoze mbere yo kuyoboka Islam bihamaho, igihe muri bo ntawuziririjwe kuwundi, nka musaza w’undi, se wabo cyangwa nyirarume (Reba page: 172).

Naho iyo umugore yinjiye Islam ariko umugabo we akanga kuyiyoboka:

Umugore akimara kuyinjira, isezerano ryo gushyingiranwa rihita rihinduka rikava ku kuba ari ngombwa rikaba ryemewe ariko ritakiri itegeko, icyo gihe umugore aba agomba guhitamo:

  • Kuba yategereza akareba ko umugabo azinjira Islam, umugore akagerageza kumuhamagarira kuyoboka akoresheje uburyo bwose mu kumusobanurira idini, anasaba Imana ngo imuyobore, yakwinjira Islam nubwo byaba nyuma y’igihe kirekire, icyo gihe umugore agaruka k’umugabo narya sezerano ryabo rya mbere mu gihe umugore yari akimutegereje, ariko umugore ntagomba kumwemerera ko bakorana imibonano mpuza bitsina igihe atari yaba umuyislamu.
  • Na none umugore ashatse yasaba ubutane, no gusesa isezerano ryo gushyingiranwa, igihe cyose ashatse iyo abona nta cyizere cy’uko umugabo azaba umuyislamu.

Muri ibyo bihe uko ari bibiri, kirazira kuba yakwemerera uwo mugabo w’umuhakanyi kuryamana nawe, kuva amaze kuba umuyislamu, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe” Surat Al Mum’tahinat: 10.

Kubera ibyo rero, ni ngombwa ko umugore kuva amaze kuba umuyislamu ko agomba gukora ibi bikurikira:

  1. Kuva umugore amaze kuba umuyislamu, agomba guhamagarira umugabo we kuyoboka Islam akoresheje uburyo bwose, mu bugenge n’inyigisho nziza.
  2. Mu gihe umugabo yanze kuyoboka Islam, umugore akaba atabashije kumwemeza nyuma yo kugerageza kenshi akananirwa: Icyo gihe umugore agomba gutangira uburyo bwo gutana.
  3. Igihe ibyo by’ubutane byafata nubwo byatinda, icyo gihe isezerano ryo gushyingirana riri hagati yabo riba ritakiri itegeko ahubwo ryemewe gusa, igihe umugabo yinjiriye Islam muri icyo gihe cyo gutegereza nubwo Eda yaba yararangiye, basubirana nta sezerano rindi ribayeho, naho iyo imyiteguro yo gutana irangiye (umugabo atabaye umuyislamu) icyo gihe isezerano riba risheshwe.
  4. Biremewe ko umugore akomeza kuba mu nzu y’umugabo muri cya gihe ategereje ko umugabo azinjira Islam, ariko igihe cyo kwitegura ubutane kitararangira, icyo gihe umugore ntagomba kumwemerera kuryamana nawe, kuva umugore akimara kwinjira muri Islam.

Abana batoya kuyoboka Islam:

Abantu bose baremwe kuri kamere itunganye ya Islam, kujya mu madini atandukanye n’ikintu cyaje nyuma bitewe n’inyigisho z;’ababyeyi n’uburere bwabo, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Nta muntu uvuka atari kuri kamere itunganye, ababyeyi be nibo bamugira umuyahudi cyangwa umukirisitu cyangwa Majusi” Yakiriwe na Bukhariy: 1292. Na Muslim: 2658.

Ariko umwana w’umuhakanyi iyo apfuye, icyo gihe akorerwa ibigomba gukorerwa abahakanyi hano ku isi, hanyuma Imana niyo iba izi ibyihishe kandi Imana ntawe ihuguza, izabagerageza ku munsi w’imperuka uzumvira azinjira mu ijuru naho uwanze kumvira yinjire mu muriro.

Ubwo intumwa Muhamadi yabazwaga kubyerekeye abana b’ababangikanyamana yaravuze ati “Imana ubwo yabaremaga yari izi ibyo bari kuzakora” Yakiriwe na Bukhariy: 1317.

Ariko se ni ryari dushobora kuvuga ko abana batoya ari abahakanyi ku isi?

Kugira ngo twemeze ko abana babaye abayislamu hari uburyo butandukanye muri bwo:

  1. Ni igihe ababyeyi be babaye abayislamu, cyangwa umwe muri bo akaba umuyislamu, uwo mwana akurikira umubyeyi uri mu idini nziza.
  2. Igihe umwana umaze kumenya gutandukanya ibintu ariko utarageza igihe n’ubwo ababyeyi be baba batinjiye Islam, hari umwana w’umuyahudi wakoreraga intumwa Muhamadi nuko aza kurwara intumwa Muahamadi ajya kumusura yicara ahagana ku musego we, aravuga ati “Yoboka Islam” nuko umwana areba Ise yari aho, aramubwira ati: Umvira Abul Qasim nuko ayoboka Islam, intumwa Muhamadi asohoka avuga ati “Nihashimwe Imana yo imurokoye umuriro” Yakiriwe na Bukhariy: 1290.
Ese ababyeyi be bibjiye idini bombi cyangwa ni umwe muribo?
Nibyo
 icyo gihe twemeza ko n’umwana ari umuyislamu, agakorerwa ibikorerwa abayislamu.
Oya
 Ese abaye umuyislamu mu bwisanzure bwe bidaturutse mu muryango we?
Nibyo
Tumufata nk’umuyislamu hano ku isi mu mvugo y’ukuri, igihe yari umwana uciye akenge usobanukiwe ibyo avuga, ibyo bimugirira akamaro kandi bikamurokora ku munsi w’imperuka nk’uko byemeranyijweho n’abayislamu bose.
Oya
 Umwana upfuye mu bana b’abahakanyi, uwo akorerwa ibyo abahakanyi bakorerwa hano ku isi, hanyuma Imana niyo izi ibyihishe kandi ntawe ahuguza n’umwe, ikazabagerageza ku munsi w’imperuka maze uzumvira akinjira mu ijuru, uwanze akajya mu muriro.