Ese ni byiza guhindura izina nyuma y’uko umuntu amaze kuba umuyislamu?

Ikiriho ni uko umuyislamu iyo yinjiye Islam ahamana amazina ye ntarihindure, ntabwo guhindura amazina ku gihe cy’abasangirangendo byari bizwi, kuko hari benshi mu bantu binjiye Islam bakomeza kugumana amazina yabo atari mu cyarabu, usibye igihe ayo mazina yaba afite ibisobanuro bibi, ayo ashobora guhindurwa kubera ibisobanuro bibi byayo.

Ni ngombwa guhindura amazina mu bihe bikurikira:

  1. Kuba izina rigira umugaragu ku utari Imana, cyangwa rikaba ririmo igisobanuro kinyuranye no kwemera:

Urugero kuba izina rye ryaba ari nka Umugaragu wa Mesiya, Umugaragu w’intumwa, cyangwa ibimeze nk’ibyo, cyangwa izina rikaba rifite igisobanuro kinyuranye no kwemera, urugero ni izina rya Shunudat bisobanuye umwana w’Imana.

Cyangwa umuntu akitwa riri mu by’umwihariko w’Imana n’ibisingizo byayo:

Nk’umuntu kwiyitirira ubugaragu bw’ikintu cy’umwihariko w’Imana nko kwiyita umwami w’abami n’ibindi.

  1. Kuba izina rifite igisobanuro kibi gituma abantu baryinura.

Kandi Imana Nyagasani yaziririje ibintu bibi mu biribwa n’ibinyobwa no mu bintu byose birebana n’ubuzima, si byiza kwita izina rifite igisobanuro cyibi nyuma yo kuba umuyislamu, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ni amazina mabi (kuyita bagenzi banyu) nyuma y’uko mubaye abemera” Surat Hujrat: 11.   

  1. Kuba izina ari izina bwite rifite igisobanuro cyijyanye n’idini mu batari abayislamu cyangwa ryamamaye mu abanyamadini batari abayislamu k’uburyo ryabaye ikirango cy’idini muri bo.

Urugero: Petero, Jorge, Yohana, Paul mu ba kiristu n’ibindi.

Bene ayo mazina bikaba ngombwa kuyahindura umuntu agafata irindi ridafite aho rihuriye n’ibyo, kugira ngo umuntu  yirinde urwikekwe, kuko kwitwa ayo mazina harimo kwisanisha n’abahakanyi.

Ni byiza guhindura izina:

Igihe izina rishya rikundwa n’Imana, nko kuba wahindura izina ukitwa Abdullah na Abdu Rahman nandi nkayo, kuko ayo ari amazina meza, ariko ibyo nta sano bifitanye no kuba umuyislamu.

  • Biremewe guhindura izina igihe cyose nubwo byaba nta mpamvu ibiteye nko kuba yahindura izina ritari icyarabu agafata iry’icyarabu, ariko ibyo ntabwo biri mu bintu byiza nta naho bihuriye no kuyoboka Islam.
Ese izina rifite igisobanuro kinyuranye n’idini ndetse n’imyemerere?
Nibyo
Nibyo: Ni ngombwa guhindura izina rifite icyo gisobanuro.
Oya
Oya: Ese izina rifite igisobanuro cy’idini mu batari abayislamu cyangwa ryamamaye mu abanyamadini batari abayislamu?
Nibyo
Nibyo: Ni ngombwa kurihindura kubera kwigizayo Fitina. No kwirinda kwisanisha.
Oya
 Ese ryaba rifite igisobanuro cyibi cyanzwe mu mitima?
Nibyo
Nibyo: Ni byiza kurihindura, ugafata izina rifite igisobanuro cyiza, cyijyanye n’umuntu winjiye Islam.
Oya
Oya: Igihe izina ridafite ibisobanuro twavuze byatambutse, ntabwo ari ngombwa kurihindura, kuko abenshi mu bayislamu bahamanye amazina yabo mu ntangiriro zo kwamamaza idini kandi amazina atari ay’icyarabu. Biremewe guhindura izina igihe cyose kabone n’iyo waba nta mpamvu ibiguteye, ni byiza kurihindura igihe kurihindura ufata izina rifite igisobanuro cyiza ku Mana nka Abdullah na Abdu Rahman.

Sunat za Kamere

Islam yifuriza abayislamu kuba bagaragara neza.

Islam yifuriza abayislamu kuba bagaragara neza.

Sunat za Kamere ni ibintu Imana yaremanye abantu, umuyislamu aba yuzuye igihe abikoze, akaba ameze neza kandi asa neza, kubera ko Islam yitaye no k’uruhande rw’ubwiza n’ibyuzuza umuyislamu k’uburyo ahurirwaho no gutungana ukugaragara n’ukutagaragara.

Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Ibintu bya kamere ni bitanu: Gusiramurwa, kogosha insya, kugabanya ubwanwa bwo hejuru, guca inzara no gupfura ubucakwaha” Yakiriwe na Bukhariy: 5552. Na Muslim: 257.

Gusiramurwa: Ni ugukuraho agahu kari k’umutwe w’ubwambure bw’umugabo, akenshi na kenshi bikorwa mu minsi ya mbere umwana avutse.

Gusiramurwa ni ikintu cyiza bikaba na Sunat ya kamere ku abagabo, kandi birimo inyungu nyinshi z’ubuzima, ariko gusiramurwa ntabwo ari itegeko kugira ngo yinjire Islam, kandi umuyislamu ntabwo abona icyaha iyo atisiramuje kubera ubwoba cyangwa indi mpamvu.

Kogosha insya: Ni ugukuraho imisatsi iba hafi y’igitsina ukayikuraho uyogoshe cyangwa mu bundi buryo.

Kugabanya ubwanwa bwo hejuru: Kuburekeraho biremewe ariko si byiza ariko umuyislamu naburekeraho ni ngombwa ko atabureka ngo bube bure bure cyane icyiza ni ukubukata no kubugabanya.

Gutereka ubwanwa: Islam ishishikariza gutereka ubwanwa, ubwanwa bukaba ari imisatsi imera ku akananwa no ku amatama.

Gutereka ubwanwa bikaba bisobanuye kutabwogosha no gukurikiza umugenzo w’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Guca inzara: Umuyislamu agomba gukurikirana inzara ze azigabanya k’uburyo zitaba ububiko bw’imyanda.

Gupfura ubucakwaha: Ni ngombwa k’umuyislamu gukuraho imisatsi yo mu kwaha kwe ayipfuye cyangwa akoresheje ubundi buryo, akitwararika ko hatavamo umwuka mubi.