Hijat

Ibyiza bya Makka n’umusigiti mutagatifu:

Umusigiti mutagatifu uherereye i Makka, mu burengerazuba bw’ikirwa cy’abarabu, uwo musigiti muri Islam ukaba ufite agaciro gakomeye muriko:

  1. Muri uwo musigiti harimo Al Kaabat Ntagatifu.

Umuryango wa Al Kaabat wanditseho zimwe muri Ayat za Qor’an.

Al Kaabat ni inyubako y’impande enye zingana ikaba iri mu musigiti mutagatifu wa Makka hagati.

Iyo Al Kaabat ikaba ariyo Qiblat abayislamu berekeraho mugusenga ndetse no mugukora andi masengesho Imana yategetse.

Iyo Al Kaabat yubatse na Ibrahim umukunzi w’Imana n’umuhungu we Ismail (amahoro y’Imana abe kuri bo), kubw’itegeko ry’Imana hanyuma iyo nyubako yagiye ivugururwa kenshi.

Imana yaravuze iti “Unibuke ubwo Aburahamu na Isimayili bazamuraga imisingi y’inzu (Al Ka’abat), (bagira bati) “Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje” Surat Al Baqarat: 127.

Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) afatanyije n’amoko ya Makka bashyize ibuye ryirabura mu mwanya waryo, mugihe bari barimo kongera kubaka Al Kaabat.

  1. Umusigiti wa Makka niwo musigiti wa mbere wubatswe ku isi.

Ubwo umusangirangendo witwaga Abu Dhari (Imana imwishimire) yabazaga intumwa Muhamadi ati “Yewe ntumwa y’Imana ni uwuhe musigiti wa mbere wubatswe ku isi? Intumwa Muhamadi aravuga ati ni Umusigiti mutagatifu wa Makka, ndamubaza nti: nyuma yawo hakurikiyeho uwuhe? Aravuga ati: Ni umusigiti wa Aq’swa (w’iyerusaremu), ndavuga nti: hagati yo kubaka iyo misigiti yombi haciyemo igihe kingana gite? Aravuga ati: Imyaka mirongo ine, hanyuma aho iswala izajya igusanga ujye uyisari kuko agaciro kari muri uwo musigiti” Yakiriwe na Bukhariy: 3186. Na Muslim: 520.

  1. Gusengera mu musigiti wa Makka harimo ibihembo byinshi:

Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Gusengera muri uyu musigiti wanjye (wa Madina), birusha gusarira ahandi inshuro igihumbi, usibye gusa umusigiti wa Makka, gusengera mu musigiti wa Makka birusha gusengera mu wundi utariwo inshuro ibihumbi ijana” Yakiriwe na Ibun Majah: 1406. Na Ah’mad: 14694.

  1. Umusigiti wa Makka ni ubutaka bwaziririjwe n’Imana ndetse n’intumwa yayo:

Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) nategetswe gusenga Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), we wawutagatifuje kandi akaba ari na we mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)” Surat Nam’lu: 91.

Makka rero Imana yayiziririje ku biremwa byayo kumenamo amaraso, cyangwa kuba hagira umuntu uhahugurizwa, guhiga inyamaswa yaho no gutema igiti cyaho cyangwa ibyatsi byaho.

Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri Makka yaziririjwe n’Imana, ntabwo yaziririjwe n’abantu, bityo ntibyemewe ku muntu wemera Imana n’umunsi w’imperuka kuhamena amaraso ndetse no kuhatema igiti” Yakiriwe na Bukhariy: 104. Na Muslim: 1354.

  1. Umusigiti wa Makka ni ubutaka Imana ikunda cyane ndetse n’intumwa yayo.

Umwe mu basangirangendo yaravuze ati “Nabonye intumwa Muhamadi ari hejuru y’ingamiya ye ahagaze Juzurat (umwe mu midugudu ya Makka), avuga ati “Ndahiye ku izina ry’Imana wowe (Makka) uri ubutaka bw’Imana ikunda, iyo ntaza kukwirukanwamo sinari kugusohokamo” Yakiriwe na Tir’midhiy: 3925. Na Nasaiy: 4252.

  1. Imana yategetse gukora Hijat ku inzu yayo ntagatifu kuri wawundi ufite ubushobozi bwo kugerayo:

Intumwa y’Imana Ibrahimu yahamagaye abantu ngo baze gukora Hijat kuri iyo nzu, maze abantu baturuka imihanda yose bayigana, kandi intumwa zose zakoreye umutambagiro ku musigiti wa Makka, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze, Imana iratubwira itegeko yategetse Ibrahimu igira ati               “Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose” Surat Al Haju: 27.

Igisobanuro cya Hija

Gukora Hija ni ukujya ku inzu y’Imana gukora imigenzo ya Hija, bikaba ari ibikorwa n’amagambo yakomotse ku intumwa Muhamadi, nko kwambara Ihiram, gukora Twawafu ku inzu ntagatifu inshuro zirindwi, no kugenda hagati ya Swafa na Maruwa no guhagarara ku musozi wa Arafat no gutera amabuye inkingi ziri Mina n’ibindi.

Mu gukora Hijat harimo inyungu zihambaye ku bantu, zirimo kwamamaza Tawuhidi, no kubabarirwa ibyaha guhambaye bikorerwa aba haji, no kumenyana kw’abayislamu no kwiga amategeko y’idini n’ibindi.

Igihe cyo gukora Hijat: Ibikorwa bya Hijat byibanda cyane hagati y’umunsi wa munani n’umunsi wa cumin a gatatu mu kwezi kwa Dhul Hija, ariko kwezi kwa cumi na kabiri kuri Carendari ya Kislamu.

Hijat iba itegeko kuri inde?

Gukora Twawafu kuri Al Kaabat inshuro zirindwi ni imwe mu nkingi za Hijat na Umurat.

Kugira ngo Hijat ibe itegeko ku muntu agomba mbere na mbere kuba ari umuyislamu, urebwa n’amategeko, ufite ubushobozi.

Igisobanuro cy’ijambo kugira ubushobozi:

Ubushobozi bwo kugera ku nzu ntagatifu ya Makka mu nzira z’ukuri n’amategeko, no gukora imigenzo ya Hijat nta ngorane zihambaye ahuye nazo ku rugendo, ibyo bikaba bigendana no kuba hari umutekano we ubwe ndetse n’umutungo we, kandi agomba kuba afite ibyamufasha byose gukora Hijat nk’amafaranga yo gukemura ibibazo bye ndetse n’ayo gufasha abo ashinzwe.

Uburyo bunyuranye bw’ubushobozi busabwa kugira ngo umuyislamu akore Hijat.

  1. Ni umuntu kuba afite ubushobozi bwo gukora Hijat ku giti cye, bisobanuye kuba yabasha kugera kuri iyo nzu we ubwe nta ngorane ahuye nazo, kandi akaba afite amafaranga ahagije, bityo biba ari itegeko gukora Hijat ubwe.
  2. Umuntu ashobora kugira ubushobozi abuhawe n’undi, uwo aba ari umuntu udafite ubushobozi k’ubwe kubera uburwayi cyangwa izabukuru, maze akaba yabona umukorera Hijat akamuha ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo amukorere Hijat, icyo gihe uwo muntu aba ashobora gufata ubushobozi akabuha undi akamukorera Hijat.
  3. Umuntu udashoboye gukora Hijat k’ubwe ndetse no k’ubwundi muntu, uwo muntu ntabwo arebwa n’itegeko rya Hijat igihe cyose adafite ubushobozi.

Urugero rw’umuntu udafite umutungo wisumbuye kubyo akeneye ndetse n’ibyo yafashisha abo ashinzwe, ndetse n’umutungo wamufasha gukora Hijat.

Kandi ntabwo ari ngombwa kuba yakusanya umutungo kugira ngo abashe gukora Hijat, ariko igihe cyose habonekeye ubushobozi icyo gihe ni itegeko kuri we gukora Hijat.

Umugore ushaka gukora Hijat asabwa kuba ari kumwe n’umuziririjweho.

Ni ngombwa kugira ngo umugore ukore Hijat ko aba ari kumwe n’umuntu umuziririjweho, umugore rero Hijat ntishobora kuba itegeko ku mugore atabonye umuntu wamuherekeza umuziririjweho, yaba ari umugabo we, cyangwa umuntu umuziririjweho burundu nka Ise, Sekuru, Umwana we, Umwana w’umwana we, basaza be n’abana babo, Sewabo na Nyirarume (Reba page: 173).

Umugore rero aramutse akoze Hijat atari kumwe n’umuziririjweho akayikora mu buryo butekanye Hijat ye irakirwa kandi akayihemberwa.

Ese waba ufite umutungo uhagije n’ubushobozi bw’umubiri byo gukora Hijat?
Nibyo
 Hijat ni itegeko kuri wowe ku giti cyawe.
Ntabwo aribyo
Ese waba ufite umutungo uhagije, ariko ntufite ubushobozi bw’umubiri bwo gukora Hijat kubera uburwayi bwawe budatenganya gukira. Cyangwa kuba ugeze muzabukuru?
Nibyo
 Ni ngombwa kuri wowe gutanga umutungo ku muntu ugomba kugukorera Hijat.
Ntabwo aribyo
 Niba udafite umutungo uhagije wo gukora Hijat ukaba urenga kubyo ukeneye wowe ubwawe ndetse n’abo ashinzwe, ntabwo Hijat ari itegeko kuri wowe kandi singombwa ko ukusanya umutungo wose ufite kugira ngo ujye gukora Hijat.

Ibyiza byo gukora Hijat

Ni ngombwa kuri buri wese ushaka gukora Hijat kwiga amategeko y’idini arebana na Hijat.

Hari imvugo nyinshi zaturutse ku intumwa Muhamadi ibyiza byinshi bya Hijat, muri ibyo byiza:

  1. Hijat ni kimwe mu bikorwa bifite agaciro, ubwo intumwa Muhamadi yabazwaga ati “Ni ikihe gikorwa kiruta ibindi? Aravuga ati: Ni ukwemera Imana n’intumwa yayo, baramubaza bati: ikindi gikorwa ni ikihe? Aravuga ati: Ni ukurwana mu nzira y’Imana, bati: ikindi ni ikihe? Aravuga ati: Ni Hijat ikozwe neza” Yakiriwe na Bukhariy: 1447. Na Muslim: 83.
  2.  Hijat ni igihe cyiza cyo kubabarirwa ibyaha, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Uzakora Hijat maze ntayonone, kandi ntakoremo ibibi, uwo agaruka iwabo ameze nk’uko nyina yamubyaye ameze” Yakiriwe na Bukhariy: 1449. Na Muslim: 1350. Bisobanuye ko agaruka yahanaguweho ibyaha ameze nk’umwana mutoya.
  3. Hijat ni umwanya mwiza wo kurokorwa mu muriro, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Nta munsi numwe Imana irokoraho abantu mu muriro, kuruta umunsi wa Arafat” Yakiriwe na Muslim: 1348.
  4. Hijat igihembo cyayo ni ijuru, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Hijat ikozwe neza nta kindi gihembo cyayo usibye ijuru” Yakiriwe na Bukhariy: 1683. Na Muslim: 1349.

Ibi byiza ndetse n’ibindi bigera ku muntu wejeje umugambi we kandi akawutunganya, kandi watunganyije ibikorwa bye by’ibanga kandi agatunganya uburyo bwe bwo gukurikira intumwa Muhamadi.

Impamvu zatumwe Hijat igirwa itegeko

Hijat ifite impamvu n’intego zihambaye ku muntu ku giti cye ndetse no k’umuryango w’abayislamu, no kubera iyo mpamvu Imana mukuvuga ibyo ugihe gukora Hijat asabwa mu matungo yo kubaga kubera kwiyegereza Imana ku munsi wo kubaga, yaravuze iti “Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumutinya kwanyu ni ko kumugeraho” Surat Al Haju: 37. Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mu by’ukuri, gukora Twawafu ku nzu y’Imana no kugenda hagati ya Swafa na Maruwa no gutera amabuye, byashyiriweho gushimangira gusingiza Imana” Yakiriwe na Abu Dauda: 1888.

No mumpamvu n’intego zo gutegeka Hijat:

  1. Kugaragaza uguca bugufi no kwibombarika ku Mana:

Ibyo ni ukubera ko ukoze Hijat yanga impamvu zose zo kwishimisha no kwigira neza, no kwambara imyenda ya Ih’ram bigaragaza ubutindi bwe kuri Nyagasani we, yishyize kure y’ibyi si n’ibisitaza byayo, bishobora gutuma umuntu ava mu kwiyereza Imana, bityo agahabwa imbabazi z’ibyaha n’impuhwe zayo, hanyuma agahagarara ku musozi wa Arafat yicishije bugufi kuri Nyagasani we amushimira ku inema ze n’ibyiza bye, asaba imbabazi z’ibyaha bye.

  1. Gushimira inema:

Ugushimira Imana bigaragarira mu gukora Hijat mu buryo bubiri: Gushimira inema y’imari, no gushimira kuba ufite ubuzima buzira umuze, ibyo byombi bikaba aribyo bituma umuntu amererwa neza ku isi, muri Hijat rero hagaragariramo gushimira izo nema zombi zihambaye, kuburyo umuntu ahatira umutima we gutanga umutungo mu nzira zo kumvira Nyagasani we ndetse no kwiyegereza Imana, nta gushidikanya kandi ko gushimira inema ari itegeko ubwenge bwemera kandi n’amategeko y’idini akabishimangira.

  1. Hijat ni igihe cyo guhura kw’abayislamu:

Muri Hijat abayislamu bateranira hamwe baturutse imihanda yose, bakabasha kumenyana kandi bagasabana, muri Hijat amatandukaniro aranga abantu arayoyoka, itandukaniro ry’umukire n’umukene, itandukaniro ry’igitsina n’ibara, itandukaniro ry’ururimi, abayislamu muri Hijat bavuga rumwe mu ihuriro rihambaye ry’abantu ijambo ryabo rihurira ku gukora ibyiza no gutinya Imana, kugirana inama z’ukuri no kwihangana, impamvu ya Hijat y’ingenzi kandi ihambaye ni uguhuza impamvu z’ubuzima bw’isi n’impamvu zo mu ijuru.

  1. Hijat ni ukwibutsa umunsi w’imperuka:

Hijat yibutsa umuyislamu umunsi w’ihuriro, igihe umuhaji yikuyemo imyambaro ye akambara Ih’ramu, guhagarara ku musozi wa Arafat ukabona abantu benshi bambaye umwambaro umwe umeze nk’isanda, ibyo byibutsa umuyislamu ibihe azacamo nyuma yo gupfa, ibyo bigatuma abasha kwitegura ibya nyuma y’urupfu, akanashakisha impamba mbere yo guhura n’Imana.

  1. Kugaragaza ugusenga Imana yonyine, no kuyiharira ibikorwa byose bijyanye n’amasengesho haba mu magambo ndetse no mu bikorwa:

Ikirango cy’abahaji ni (Labayika allahuma labayika, labayika la sharika laka labayika, inal hamuda wa niimata laka wal mul’ku la sharika laka), no kubera iyo mpamvu, umwe mu basangirangendo ukomeye mukugaragaza uko intumwa Muhamadi yakoraga Talibiyat “Kwamamaza Tawuhidi” Yakiriwe na Muslim: 1218. Tawuhidi igaragara mu buryo bweruye muri buri gikorwa cyose cya Hiajt n’ibikorwa byayo n’amagambo yayo.

Gukora Umurat ni itegeko ku muntu wese ufite ubushobozi rimwe mu buzima.

Gukora igikorwa cya Umurat

Gukora Umurat ni ukugandukira Imana wambara Ih’ram na Twawafu kuri Al Kaabat inshuro zirindwi no kugenda hagati ya Swafa na Maruwa inshuro zirindwi, hanyuma kogosha umusatsi cyangwa kuwugabanya.

Itegeko rya Umurat: Umurat ni itegeko ku muntu ufite ubushobozi rimwe gusa mu buzima bw’umuntu, ariko ni byiza kuyikora kenshi.

Igihe cyo gukora Umurat: Biremewe gukora Umurat igihe cyose ushatse mu mwaka, ariko kuyikora mu kwezi kwa Ramadhani bigira ibihembo byinshi, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze agira ati “Gukora Umurat mu kwezi kwa Ramadhani bingana no gukora Hijat” Yakiriwe na Bukhariy: 1764. Na Muslim: 1256.