Ilayidi y’ibitambo
Ilayidi y’ibitambo ni umunsi mukuru wa kabiri w’abayislamu ukaba ubaho ku itariki ya cumi mu kwezi kwa Dhul Hijat (ukwezi kwa cumi na kabiri kwa Kislamu), hakaba hakusanyikiyemo ibyiza byinshi muri byo twavuga:
- Nuko Ilayidi y’ibitambo ari umunsi uruta iminsi y’umwaka wose: Iminsi myiza y’umwaka ni iminsi icumi ibanziriza ukwezi kwa Dhul Hijat, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze agira ati “Nta minsi ikorwamo ibikorwa byiza bigakundwa n’Imana kurusha iyi minsi, baramubaza bati: Ese biruta no kurwana Jihadi mu nzira y’Imana? Aravuga ati: biraruta ndetse no kurwana intambara mu nzira y’Imana, usibye gusa umuntu wasohoka akajya mu ntambara akajyana n’umutungo we wose ntihagire na kimwe kigaruka” Yakiriwe na Bukhariy: 926. Na Tir’midhiy: 757.
- Kuba umunsi w’ilayidi y’ibitambo ariwo munsi wa Hijat nkuru: harimo ibikorwa bya Hijat byingenzi kandi bikomeye, nka Twawafu kuri Al Kaabat, kubaga ibitambo no gutera amabuye.
Ni ibiki bitegetswe ku munsi w’ilayidi y’ibitambo?
Ku munsi w’ilayidi y’ibitambo ibitegetswe ku bantu batagiye Makka ni nk’ibitegetswe ku ilayidi yo gusoza igisibo cya Ramadhani, ibi bikaba byatambutse kuri page (119), usibye gusa gutanga Zakatul Fitiri kuko yo ari umwihariko ku ilayidi yo gusoza igisibo gusa.
Ilayidi y’ibitambo yihariye kuba hagomba gutangwa ibitambo kubera kwiyegereza Imana.
Igitambo: Ni amatungo abagwa, nk’ingamiya, inka n’ihene kubera kwiyegereza Imana ku munsi w’ilayidi y’ibitambo, ibitambo bigatambwa nyuma y’isengesho ry’ilayidi kugeza izuba rirenze ku munsi wa cumi na gatatu mu kwezi kwa Dhul Hijat, Imana yaravuze iti “Bityo usenge kubera Imana, kandi unatambe (kubera yo)” Surat Al Kawuthar: 2.
Itegeko ryo gutamba ibitambo: Ni Sunat ishimangiye ku muntu ufite ubushobozi, umuyislamu akaba agomba kubaga igitambo cye ubwe ndetse n’abiwe.
Ni byiza ku muntu ushaka gutamba igitambo ko atagomba kogosha umusatsi we no guca inzara ze no kugira icyo akora ku mubiri we uhereye ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa Dhul Hijat kugeza igihe cyo kubaga ibitambo.
Ibigomba kuba byuzuye ku itungo ritambwaho igitambo:
- Ni ngombwa ko inyamaswa ibagwa iba ari itungo, ihene cyangwa inka ndetse n’ingamiya, ntabwo igitambo gishobora kwemerwa kidatanzwe mu matungo, nko kuba cyatangwa mu zindi nyamaswa n’inyoni. Ihene cyangwa intama, irahagije kuba igitambo ku muntu umwe n’ab’iwe, kandi biremewe kuba abantu barindwi bashobora guteramira ku nka imwe cyangwa ingamiya imwe.
- Itungo rigomba kuba rikwije imyaka isabwa, imyaka isabwa: Ku intama ni amezi atandatu, ku ihene ni umwaka, naho ku inka ni imyaka ibiri, ku ingamiya yo ni imyaka itanu.
- Kuba itungo ridafite inenge zigaragara, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Amatungo ane ntiyemewe kuyatangaho igitambo: Iryahumye ubuhumyi bwaryo bugaragara, irirwaye uburwayi bugaragara, iryamugaye ubumuga bugaragara ndetse n’iryazonzwe” Yakiriwe na Nasaiy: 4371. Na Tir’midhiy: 1497.
Ni iki gikorwa ku itungo ry’igitambo?
- Kirazira kugurisha ikintu icyo aricyo cyose ku itungo ry’ibitambo.
- Ni byiza kugabanya inyama zaryo imirwi itatu, utanze igitambo akarya ho 1/3 ikindi akagiha abantu hanyuma 1/3 gisigaye akagitangaho ituro ku bakene.
- Biremewe ku muntu kuba yashyiraho umuhagarariye akamuha amafaranga haba imiryango ikora ibikorwa byiza yizewe ishinzwe kubaga ibitambo no kubitanga babigeza kubabikeneye.
Gusura umujyi wa Madinat
Umujyi wa Madina: Ni ahantu intumwa Muhamadi yimukiye avuye Makka bitewe no kubuzwa amahoro kw’ababangikanyamana.
Icyo intumwa Muhamadi yakoze aho ngaho i Madina, ni ukubaka umusigiti w’intumwa uwo musigiti ukaba waraje kuba ihurira ry’ubumenyi n’ivugabutumwa no kwamamaza ibyiza mu bantu.
Ni byiza cyane gusura umusigiti w’intumwa Muhamadi, haba mu gihe cya Hijat cyangwa mu kindi gihe.
Kandi gusura umusigiti w’intumwa Muhamadi ntaho bihuriye n’ibikorwa bya Hijat, kandi ntibigira igihe runaka bikorerwamo.
Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ntibyemewe gufata urugendo ujya ku musigiti runaka, usibye gusa ku misigiti itatu: Umusigiti wa Makka, n’umusigiti wanjye uyu, n’umusigiti wa Aq’swa (w’iyerusaremu)” Yakiriwe na Bukhariy: 1139. Na Muslim: 1397. Na Abu Dauda:2033.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Iswala isengewe mu musigiti wanjye uyu, iruta isengewe muwundi utariwo, usibye umusigiti mutagatifu (wa Makka)” Yakiriwe na Bukhariy: 1133. Na Muslim: 1394.
Ni ibiki bikorwa igihe umuntu yasuye umusigiti wa Madinah?
Ni byiza ko umuyislamu mu gusura umujyi wa Madina, agambirira gusura umusigiti w’intumwa Muhamadi no kuwusengeramo iyo umuntu ageze Madinah ni byiza ko yasura ibintu bikurikira:
- Iswala muri Rawudwa ntagatifu: akaba ari ahantu mu ntangiriro y’umusigiti w’intumwa hagati y’inzu y’intumwa na Mimbari ye, kuhasengera iswala rero hari ibyiza byinshi, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Hagati y’inzu yanjye na Mimbari yanjye ni ubusitani m’ubusitani bwo mu ijuru” Yakiriwe na Bukhariy: 1137. Na Muslim: 1390.
- Gusuhuza intumwa Muhamadi, umuntu akajya ku mva
y’intumwa Muhamadi agahagarara imbere y’imva ye yerekeye kuri iyo mva naho
Qiblat ikaba iri inyuma ye, maze akavuga mucyubahiro no mu ijwi rigufiya ati
“ASALAM ALAYIKA YA RASULA LLAHI, WA RAH’MATU LLAHI WA BARAKATUHU, ASH’HADU ANAKA
QADI BALAGH’TA RISALA, WA ADAYITAL AMANA WA NASWAH’TAL UMAT WA JAHAD’TA FI LAHI
HAQA JIHADIHI FA JAZAKA LLAHU AN UMATIKA AF’DWALUL MA JAZA NABIYA ANI UMATIHI.
Intumwa kandi yaravuze ati “Nta muntu numwe wansuhuza usibye ko Imana ingarurira
roho nkamwikiriza” Yakiriwe na Abu Daudi: 2041. .
- Gusura umusigiti wa Qubau: Uwo musigiti ukaba ari uwa mbere wubatswe muri Islam mbere y’uko intumwa Muhamadi yubaka umusigiti we, ni byiza ku muntu wageze Madinah ko yasura umusigiti wa Qubau, n’intumwa Muhamadi yajyaga awusura, yaranavuze ati “Uzisukurira mu rugo iwe, yarangiza akagana ku musigiti wa Qubau maze akahasengera isengesho, uwo ahabwa ibihembo bingana n’ibya Umurat” Yakiriwe na Ibun Majah: 1412.