Iswala

Igisobanuro cy’ijambo Iswala mu nkomoko yaryo: Ni ubusabe ikaba n’umuhuza hagati y’umuntu na Nyagasani n’umuremyi we, Iswala ikubiyemo ibisobanuro bihambaye byo kugaragira Imana no kuyihungiraho ndetse no kuyishingikiriza, umuntu ayisaba ayibwira anayisingiza, umutima wawe ugacya igihe yibuka uwo ariwe n’isi atuyeho icyo aricyo, azirikana ubuhambare bwa Nyagasani we n’impuhwe ze, anazirikana aho iyo Swala imwerekeza ko ari ukugira igihagararo mu idini ry’Imana no kwirinda amahugu n’ibibi ndetse no kwigomeka. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, Iswala ibuza ibiteye isoni n’ibibi byose” Surat Al Ankabut: 45.

Agaciro k’iswala n’ibyiza byayo

Iswala ni rimwe mu masengesho y’umubiri akomeye kandi afite agaciro, rikaba ari isengesho rikubiyemo gukoresha umutima, ubwenge ndetse n’ururimi, bityo agaciro k’isengesho kakaba kagaragarira mu bintu bikurikira:

Iswala ifite urwego ruhambaye:

  1. Iswala ni inkingi ya kabiri mu nkingi zigize Islam, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Islam yubatse ku nkingi eshanu: Guhamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa usibye Imana imwe, ko na Muhamadi ari intumwa y’Imana, guhozaho amasengesho….” Yakiriwe na Bukhariy: 8. Na Muslim: 16.
  2. Za gihamya z’idini zagaragaje itandukaniro hagati y’abayislamu n’abahakanyi ko ari uguhozaho Iswala, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ati “Mu by’ukuri, itandukaniro riri hagati y’umuntu n’ibangikanya ndetse n’ubuhakanyi ni ukureka iswala” Yakiriwe na Muslim: 82. Intumwa kandi yaravuze iti “Itandukaniro riri hagati yacu nabo (abahakanyi), ni iswala, uretse iswala aba ahakanye” Yakiriwe na Tir’midhiy: 2621. Na Nasaiy: 463.

Ibyiza by’Iswala:

Imana Nyagasani yategetse kubahiriza amasengesho mu bihe byose umuntu arimo ndetse no mu bihe by’intambara n’amakuba.

Ku byerekeye ibyiza by’iswala hari za gihamya zituruka muri Qor’an na Hadith, muri zo:

  1. Ni uko iswala ihanagura ibyaha, nk’uko intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze agira ati “Amasengesho atanu na Ijuma kugeza ku yindi ijuma, bihanagura ibyaha hagati yabyo, igihe cyose utakoze ibyaha bikomeye” Yakiriwe na Muslim: 233. Na Tir’midhiy: 214.
  2. Iswala ni urumuri rw’umuyislamu mu buzima bwe byose, rimufasha gukora ibyiza rikanamurinda ibibi. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, iswala ibuza kugora ibiteye isoni n’ibibi byose” Surat Al Ankabut: 45. N’intumwa Muhamadi yaravuze ati “Iswala ni urumuri” Yakiriwe na Muslim: 223.
  3. Iswala ni ikintu cya mbere umuntu azabarirwa ku munsi w’imperuka, iswala niziramuka zitunganye kandi zikakirwa, n’ibindi bikorwa byose bizatungana, kandi iswala nizidatungana zikangwa n’ibindi bikorwa byose bizangwa, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze iti “Icya mbere umuntu azabanza kubarurirwa ku munsi w’imperuka ni iswala niramuka itunganye n’ibindi bikorwa byose bizatungana, kandi nidatungana n’ibindi bikorwa ntibizatungana” Yakiriwe na Twabaraniy: 1859.

Iswala ni kimwe mu bihe biryoshye umwemera aba aganira na Nyagsani we

Mu Iswala, umwemera agira iraha n’umutuzo no gusabana n’Imana.

Iswala ni kimwe mu bintu cyaryoheraga intumwa Muhamadi. Nk’uko yavuze agira ati “Ibyishimo byanjye byashyizwe mu iswala” Yakiriwe na Nasaiy: 3940.

Yajyaga abwira uwamutoreraga Adhana Bilali ati “Duhe umutuzo utora adhana yewe Bilali” Yakiriwe na Abu Dauda: 4985.

Kandi intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), iyo yajyaga agira ikimubabaje, yajyaga aruhukira ku iswala” Yakiriwe na Abu Dauda: 1319.

Iswala ni itegeko kuri indi?

Iswala ni itegeko kuri buri Muyislamu ufite ubwenge ugejeje igihe, utari mu mihango cyangwa mu bisanza, kuko ntabwo umugore yasenga mu gihe ari mu mihango cyangwa mu bisanza kandi igihe avuye mu mihango cyangwa ibisanza ntasabwa kwishyura iswala (Reba page).

Kandi umuntu afatwa ko yagejeje igihe iyo yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba umuntu agejeje igihe ni ukuba afite imyaka 15.
2. Kuba atangiye kumera insya n’inzonnyo.
3. Kuba umuntu yaratangiye gusohora intanga yiroteye cyangwa atiroteye.
4. Kuba umukobwa atangiye kujya mu mihango cyangwa gutwita.

Ni ibiki bigomba kubanza kubahirizwa kugira ngo Iswala ikorwe?

  1. Kwisukura wikuraho umwanda ndetse na Najisi: Nk’uko twabisobanuye (kuri page).
  1. Guhisha ubwambure:

Ni ngombwa mu guhisha ubwambure kwambara umyambaro utagaragaza uko uteye bitewe n’uko ukwegereye cyangwa worohereye.

Ubwambure burimo ubwoko butatu:

Umugore: Ubwambure bw’umugore ukuze mu iswala: Ni umubiri we wose usibye uburanga bwe n’ibiganza bwe.

Umwana mutoya: Ubwambure bw’umwana mutoya ni ubwambure bwe bubiri, imbere n’inyuma.

Umugabo: Ubwambure bw’umugabo ukuze: Ni uguhera mu mayunguyungu kugeza ku mavi ye.

Imana yaravuze iti “Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye mu Musigiti gusenga” Surat Al A’araf: 31. Kandi guhisha ubwambure niryo rwego rutoya rwo kurimba.

Ni ngombwa k’umugore w’umuyislamu kwambara akikwiza umubiri we wose igihe ari mu isengesho, usibye uburanga bwe ndetse n’ibiganza bwe.

  1. Kwerekera Qiblat:

Imana yaravuze iti “Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusenga) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba)” Surat Al Baqarat: 149.

Imana yaravuze iti “Mu by’ukuri, iswala ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe ntarengwa”

  • Kandi Qiblat y’abayislamu ni Al Kaabat Ntagatifu yubaswe na Se w’abahanuzi Ibrahimu (Imana imuhe amahoro), intumwa zose zayikoreyeho Hija, natwe tuzi neza ko Al Kaabat ari amabuye adafite icyo amaze, ariko Imana Nyagasani yadutegetse kwerekera kuri Al Kaabat mu masengesho kugira ngo abayislamu berekere hamwe basenge Imana muri icyo kerekezo kimwe.
  • Ni ngombwa k’umuyislamu kwerekera kuri Al Kaabat, mu gihe ayireba imbere ye, naho iyo iri kure ye birahagize kwerekera mu cyerekezo cyayo cya Makka, ariko kuberama ho gato ntacyo byica. Nk’uko intumwa Muhamadi yavuze ati “Hagati y’iburasira zuba n’iburengera zuba ni Qiblat” Yakiriwe na Tir’midhiy: 342.
  • Umuntu aramutse atabashije kwerekera Qiblat kubera uburwayi cyangwa ikindi kintu, ntibiba itegeko kuri we, nk’uko andi mategeko ataba itegeko ku muntu udafite ubushobozi. Imana yaravuze iti “Mujye mutiny Imana uko mushoboye” Surat Taghabun: 16.
  1. Gusenga igihe k’isengesho kigeze:

Gusenga igihe kigeza ni kimwe mu bintu bigomba kubanza kubaho kugira ngo isengesho ryemerwe, ntabwo isengesho rishobora kwemerwa mbere y’uko igihe kigera, kandi kirazira kurikerereza ukarisenga igihe cyarenze. Nk’uko Imana yavuze iti “Mu by’ukuri, isengesho ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe ntarengwa” Surat Nisau: 103.

Ni ngombwa kandi kwemeza ko igihe cy’isengesho kigeze hashingiwe ku bintu bikurikira:

  • Ibyiza ni ugukora Iswala ku gihe cyayo cya mbere.
  • Ni ngombwa gukora iswala ku gihe cyayo, kandi kirazira kuyikerereza ku mpamvu iyo ariyo yose.
  • Uwo isengesho riciyeho kubera ibitotsi cyangwa kwibagirwa, uwo ategetswe kwihutira kuryishyura igihe yibukiye.

Amasengesho atanu y’itegeko n’ibihe byayo.

Imana yategetse amasengesho atanu buri munsi ku manwa na ninjoro, iswala ikaba ari inkingi y’idini ikaba n’itegeko rishimangiye, ikaba yararishyiriyeho ibihe bigaragara k’uburyo bukurikira:

Iswala ya mugitondo: Ikaba igizwe na Raka ebyiri, igihe cyayo kikaba gitangira kuva umuseke utambitse, igihe umucyo w’igitondo uba utangiye kugaragara mu kirere, kikarangira ari uko izuba rirashe.

Iswala ya Adhuhuri: Ikaba igizwe na rakaa enye, igihe cyayo kikaba gitangira izuba rivuye hagati mu kirere, kikarangira ikintu gitangiye kungana n’igicucu cyacyo.

Iswala ya Al Aswiri: Igizwe na raka enye, igihe cyayo kikaba gitangira igihe cya Adhuhuri kirangiye, ni ukuvuga igihe igicucu cy’ikintu kinganye nacyo, kikarangira izuba rirenze, kandi ni ngombwa ku muyislamu kwihutisha iswala mbere y’uko izuba rihinduka umuhondo rigiye kurenga.

Isengesho rya Magharibi: Rigizwe na Raka eshatu, igihe cyaryo kikaba gitangira izuba rirenze, kikarangira ibicu by’umutuku birangiye.

Iswala ya Al Ishau: Igizwe na Raka enye, igihe cyayo kikaba gitangira ibicu by’umutuku birenze, kikarangira mu ijoro hagati, biranashoboka kuyisenga ku maburakindi kugeza umuseke utambitse.

Birashoboka ko umuyislamu yakwifashisha ingengabihe z’amasengesho, ariko ntimutegeke kureba ko igihe cy’isengesho nyirizina cyinjiye.

Aho Iswala ikorerwa:

Mu biranga koroha kwa Islam, ni uko iswala yemerwa aho isengewe hose.

Islam yategetse gusengera iswala mu mbaga, ibyiza kandi ni uko ryabera mu musigiti, kugira ngo umusigiti ube ahantu ho gutaramira no guhurira abayislamu, kubera kongera ubuvandimwe n’urukundo muri bo, gukorera iswala mu mbaga Islam ikaba yarabirutishije iswala y’umuntu ku giti cye ho inzego nyinshi, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Iswala y’umuntu akoreye mu mbaga, irusha iswala y’umuntu ku giti cye ho inzego makumyabiri na zirindwi” Yakiriwe na Bukhariy: 619. Na Muslim: 650. Na Ahmad: 5921.

Ariko Iswala yemerwa ikorewe aho ariho hose, ibi ni impuhwe z’Imana kuri twe. Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze agira ati “Kandi nagiriwe isi yose kuba umusigiti kandi ifite isuku, bityo aho umuntu wese mu bantu banjye iswala izamugereraho ajye ahasengera” Yakiriwe na Bukhariy: 328. Na Muslim: 521.

Amategeko agenga aho iswala igomba gukorerwa:

Islam yashyizeho ibigomba kubanza kuzuzwa kugira ngo usengere ahantu runaka: Ni uko ahantu hagomba kuba hafite isuku, Imana yaravuze iti “ Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) “Musukure inzu yanjye kubera abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basenga)” Surat Al Baqarat: 125. Kandi isuku niyo fatizo naho Najisi ni ikintu kiza nyuma, bityo ahantu atabona umwanda jya uhafata nk’ahafite isuku.

Kandi hari ibintu runaka, bigomba kwitabwaho ku hantu hagiye gusengerwa, urugero:

  1. Umuntu agomba gusengera ahantu hatabangamiye abantu, nko kuba yasengera mu nzira zinyurwamo n’abantu, n’ahantu bibujijwe guhagarara kubera kuba hateza umuvundo wabantu. Intumwa Muhamadi yavujije kubangamira abantu no kubateza ibibazo, yaravuze ati “Ntabwo byemewe ko wagirira abantu nabi cyangwa bon go bakugirire nabi” Yakiriwe na Ibun Majah: 2340. Na Ahmad: 2865.
  2. Ahasengerwa ntihagomba kuba ari ahantu hashobora gutuma usenga ahuga, nko gusengera ahari ibishushanyo n’amajwi asakuza ndetse n’imiziki.
  3. Aho gusengera ntihagomba kuba ari ahantu hashobora gusuzuguza isengesho nu kuritesha agaciro nk’umuntu gusengera ahantu hari abantu basinze cyangwa hari abantu batsimbaraye n’ibindi. Imana mukubuza gutuka aho abahakanyi basengera byari ukugira ngo batazatuka Imana batabizi. Imana yaravuze iti “Kandi ntimugatuke ibyo basenga bitari Allah (kubera kwihimura) bigatuma batuka Allah bitewe no kutamenya” Surat Al Aniam:108.
  4. Aho gusengera ntihagomba kuba ari ahantu ubusanzwe hagenewe gukorerwa ibyaha nk’ahantu ho kubyinira n’ahantu h’imikino y’ijoro si byiza kuhakorera iswala.

 

Ahantu ho gusengera

Ese ushobora gusengera mu musigiti hamwe n’imbaga?
Yego
Ni ngombwa ku mugabo gusengera mu mbaga, kandi ni kimwe mu bikorwa bihambaye kandi gikundwa n’Imana, ariko ku bagore bo biremewe.
Oya
Ese igihe udashoboye gusengera mu musigiti ese wasengera ahandi hari Najisi?
Yego
Kirazira gusengera ahantu hari Najisi, n’Imana yadutegetse kwisukura kubera Iswala.
Oya
Igihe aho ugiye gusengera hatari Najisi ese kuhasengera byabangamira abantu kuko wenda ari nzira yabo?
Nibyo
Kirazira kubangamira abantu no kubabuza amahoro nubwo byaba ari ugusenga, ni byiza gutoranya ahandi hantu.
Oya
Ese ahantu runaka haramutse haguhuza mu isengesho nk’amashusho n’amajwi asakuza?
Nibyo
Ni ngombwa kwirinda gusengera ahantu hashobora guhuza usenga hagatuma atita ku isengesho rye neza.
Oya
Mu byo uyu muryango wihariye ni uko Imana yawugiriye impuhwe kuba yaragize isengesho kwemerwa igihe rikorewe aho ariho hose ku isi.