Ni gute nshobora gusenga? (Guhagarara- kujya ruku- gukora sijida)
-
Urahagarara maze ukavuga uti (ALLAHU AK’BAR) uzamuye amaboko yawe ahagana ku ntugu cyangwa ku matwi.
-
Ugashyira ukuboko kwawe kw’iburyo hejuru y’ukw’ibumoso hejuru y’igituza ugasoma Surat Al Fatihat ugasoma n’indi Surat ikoroheye kuri raka ya mbere cyangwa iya kabiri.
-
Ugatora Takibira uzamuye amaboko warangiza ukunama ushyize amaboko ku mavi ukavuga uti (SUB’HANA RABIYAL ADHIMI) gatatu.
-
Ukeguka ukava Ruku ugahagarara ukema neza uzamuye amaboko yawe nk’uko wabikoze kuri Tak’birat maze yaba ari Imamu cyangwa usenga wenyine akavuga ati (SAMIA LLAHUL MAN HAMIDAHU). Maze bose nyuma yahoo bakavuga bati (RABANA WA LAKAL HAMDU).
-
Ukubama ukajya Sijida utazamuye amaboko ukubama ku bihimba birindwi: agahanga n’izuru, ibiganza bibiri, amavi abiri, n’ibirenge bibiri ukavuga uti (SUB’HANA RABIYAL A’ALA). Inshuro eshatu.
-
Ukubama ukajya Sijida utazamuye amaboko ukubama ku bihimba birindwi: agahanga n’izuru, ibiganza bibiri, amavi abiri, n’ibirenge bibiri ukavuga uti (SUB’HANA RABIYAL A’ALA). Inshuro eshatu.
-
Ukicara hagati ya Sijida ebyiri urambuye ukuguru kw’iburyo wicariye ukwibumoso ushyize ibiganza ku ntangiriro y’ibibero ukavuga uti (RABI IGH’FIRILIY) inshuro eshatu, warangiza ukajya sijida nanone nk’uko wabikoze mbere.
-
Ukicara hagati ya Sijida ebyiri urambuye ukuguru kw’iburyo wicariye ukwibumoso ushyize ibiganza ku ntangiriro y’ibibero ukavuga uti (RABI IGH’FIRILIY) inshuro eshatu, warangiza ukajya sijida nanone nk’uko wabikoze mbere.
-
Wegutse uvuye muri sijida ugahaguruka ku iraka ya kabiri, ugakoramo nk’ibyo wakoze ku iraka ya mbere neza neza haba mu gusoma, ruku no kweguka uvuye ruku na sijida.
-
Urangije gukora sijida ya kabiri muri raka ya kabiri uricara kuri Atahiyatu ya mbere nk’uko wicaye hagati ya Sijida ebyiri maze ukavuga uti (ATAHIYATU LILAHI WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, ASALAMU ALAYIKA AYUHA NABIYU WA RAH’MATU LLAHI WA BARAKATUHU, ASALAMU ALAYINA WA ALA IBADI LAHI SWALIHINA, ASHIHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU, WA ASH’HADU ANA MUHAMADA AB’DUHU WA RASULUHU).
-
Iyo iswala igizwe na Raka eshatu cyangwa enye, urahaguruka gusenga Raka ya gatatu, ugakoramo nk’ibyo wakoze kuri Raka ya mbere n’iya kabiri, ariko ntusome nyuma ya Al Fatihat indi sura, n’ibindi bikorwa byose n’amagambo yose ni nk’ibyo byatambutse.
-
Ku iraka ya nyuma ukicara nyuma ya sijida ukavuga Atahiyatu ya mbere hanyuma ugasabira intumwa Muhamadi, mu buryo bukurikira (ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA SWALAYITA ALA IBRAHIMU WA ALA ALI IBRAHIMU WA BARIKI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI KAMA BARAK’TA ALA IBRAHIMU WA ALA ALI IBRAHIMU, INAKA HAMIDUN MAJID).
-
Warangiza ugatora Salamu uhindukira iburyo ukavuga uti (ASALAM ALAYIKUM WA RAH’MATU LLAHI) warangiza ugahindukira ibumoso ukavuga uti (ASALAM ALAYIKUM WA RAH’MATU LLAHI).