Inkingi z’iswala n’ibyangombwa byayo

Inkingi z’iswala: Ni ibikorwa by’ingenzi mu iswala, k’uburyo kubireka ubigambiriye cyangwa wibagiwe byangiza iswala.

Ibyo bikorwa rero ni ibi bikurikira:

Gutora Tak’bira ya mbere, guhagarara igihe ubishoboye, gusoma Surat Al Fatihat ku utari Maamumat, kujya ruku, kweguka uvuye ruku, kubama, kwicara hagati ya Sijida ebyiri, Atahiyatu ya nyuma, kwicara kuri Atahiyatu ya nyuma, gutuza no gusora Salamu.

Ibyangombwa by’iswala: Ni ibintu byangombwa mu iswala, bituma iswala yononekara igihe ubiretse ubigambiriye, ariko iyo ubiretse kubera kwibagirwa hagenwe icyakuzuza icyo gihanga aricyo gukora Sijida yo kwibagirwa, nk’uko turi buyibone.

Ibyangombwa by’iswala ni ibi bikurikira:

Ni izindi Tak’bira zose zitari Tak’birat ya mbere, kuvuga ngo Sub’hana rabiyal adhimi inshuro imwe, kuvuga ngo Samia llahul mani hamidahu kuri Imamu n’usenga wenyine, kuvuga Rabana wa lakal ham’du kuri bose, kuvuga Sub’hana Rabiyal a’ala, inshuro imwe kuri sijida, kuvuga ngo Rabi igh’firiliy inshuro imwe igihe wicaye hagati ya Sijida ebyiri, gutora Atahiyatu ya mbere. Ibi byangombwa iyo ubiretse wibagiwe ntacyo ubazwa ariko byuzuzwa na Sijida yo kwibagirwa.

Suna z’iswala: Ni buri gikorwa cyose kitari inkingi y’iswala cyangwa icyangombwa cyayo hama amagambo cyangwa ibikorwa, ibyo bikorwa biba ari Sunat byuzuza iswala ni ngombwa rero kubyitwararika, ariko iswala ntabwo yononekara igihe ubiretse.

Sijida yo kwibagirwa:

Ni Sijida ebyiri Imana yazigennye kugira ngo zihome ahatuzuye cyangwa ahari ikibazo mu iswala.

Ni ryari Sijida yo kwibagirwa ikorwa?

Sijida yo kwibagirwa ikorwa mu bihe bikurikira:

  1. Igihe umuntu yongeye mu iswala ye Ruku cyangwa Sijida cyangwa agahaguruka cyangwa akicara yibagiwe cyangwa atabigambiriye: Icyo gihe akora Sijida yo kwibagirwa.
  2. Igihe agabanyije imwe mu nkingi z’iswala ni ngombwa ko ayikora yarangiza akaza gukora Sijida yo kwibagirwa ku mpera y’iswala ye.
  3. Iyo waretse kimwe mu byangombwa by’iswala nka Atahiyatu ya mbere wibagiwe, icyo gihe ukora Sijida yo kwibagirwa.
  4. Igihe ugize ugushidikanya ku mubare war aka yasenze, icyo gihe afatira aho yumva yizeye ariko kuri raka nkeya, hanyuma agakora Sijida yo kwibagirwa.

Uburyo Sijida yo kwibagirwa ikorwa: Ukora Sijida ebyiri akicara hagati yazo nk’uko abikora mu iswala bisanzwe.

Igihe Sijida yo kwibagirwa ikorwa: Sijida yo kwibagirwa ikorwa mu bihe bibiri, umuntu akaba yayikora mu gihe ashaka muri byo:

  • Ishobora gukorwa mbere yo gutora Salamu na nyuma ya Atahiyatu ya nyuma agakora Sijida yo kwibagirwa yarangiza agatora Salamu.
  • Nyuma yuko atora Salamu mu iswala akora Sijida ebyiri zo kwibagirwa hanyuma agatora Salamu inshuro imwe gusa.

Ibyonona Iswala:

Si byiza kuzunguza umutwe n’amaboko mu gihe cy’iswala.

  1. Iswala yononwa no kureka inkingi cyangwa kimwe mu bigomba kubahirizwa kandi ashoboye kugikora yaba akiretse yibagiwe cyangwa abigambiriye.
  2. Iswala kandi yononwa no kureka kimwe mu byangombwa by’iswala abishaka.
  3. Iswala kandi yononwa no kuvuga ubigambiriye.
  4. Iswala kandi yangizwa no guseka ugasohora ijwi.
  5. Iswala yononwa kandi no kwinyagambura cyane kandi buri kanya mu bintu bitari ngombwa.

Ibikorwa bitari byiza mu iswala:

Urwego rw’umuntu usenga ruzamuka n’ibihembo bye bikiyongera bigendanye no kwibombarika kwe no kuba ari kure y’ibimuhuza mu iswala.

Ni ibikorwa bigabanya ku bihembo by’iswala bikanakuraho ukwibombarika muri yo ndetse n’igitinyiro cyayo, ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

  1. Si byiza guhindukira mu iswala, kuko intumwa Muhamadi yabajijwe ku byerekeye guhindukira mu iswala, aravuga ati “Uko ni uguhubuza Shitani ihubuza mu iswala y’umuntu” Yakiriwe na Bukhariy: 718.
  2. Si byiza kuzunguza amaboko n’uburanga, no gushyira amaboko mu mayunguyungu, gusobekeranya intoki no kuzikanda kanda.
  3. Si byiza kwinjira mu iswala umutima we uhugiye ku gutekereza kujya kwituma cyanwa kurya, nk’uko intumwa Muhamadi yavuze ati “Nta sengesho rigomba gukorwa, igihe ibiryo bigeze ku meza, cyangwa igihe umuntu yakubwe ashaka kwituma” Yakiriwe na Muslim: 560.

 

Ni izihe Swala zitari itegeko biba byiza kuzisenga?

Gusenga amasengesho y’isuna ni impamvu yo gukundwa n’Imana.

Ni ngombwa kuri buri muyislamu buri manywa n’ijoro gusenga amasengesho atanu gusa.

Hamwe n’ibyo Islam ishishikariza umuyislamu kugerageza gusenga amasengesho atari itegeko ariko biba byiza kuyasenga, kuko bituma umuntu akundwa n’Imana kandi ayo masengesho akuzuza ahatuzuye mu masengesho y’itegeko.

Iswla z’umugereka (Sunat) ni nyinshi ariko izi ngenzi murizo ni izi:

  1. Iswala z’umugereka za nyuma na mbere y’iswala z’itegeko: Ziswe gutyo kuko izo swala z’imigereka zigendana n’iz’itegeko, kandi zegeranye nazo kandi ko umuyislamu adashobora kuzireka.

Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Nta muntu w’umuyislamu azasenga kubera Imana buri munsi Raka cumi n’ebyiri agamije kwiyegereza Imana bitari itegeko, usibye ko Imana izamwubakira ingoro mu ijuru” Yakiriwe na Muslim: 728.

Izi Swala z’umugereka ni izi zikurikira:

1 Ni Raka ebyiri mbere y’Iswala ya mugitondo.
2 Raka enye mbere ya Adhuhuri, agatora Salamu nyuma ya buri raka ebyiri, hanyuma Raka ebyiri nyuma ya Adhuhuri.
3 Raka ebyiri nyuma ya Magharib.
4 Raka ebyiri nyuma ya Al Ishau.
  1. Iswala ya Witiri: Yiswe gutyo kubera ko umubare wa Raka zayo ari igiharwe, iyi swala ikaba ifite agaciro gakomeye, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Mujye musenga Witiri yemwe bantu ba Qor’an” Yakiriwe na Tir’midhiy: 453. Na Ibun Majah: 1170.

Igihe cyiza cyayo ni mu ijoro rya nyuma, ariko umuyislamu ashobora kuyisenga igihe cyose nyuma y’iswala ya Al Ishau kugeza umuseke utambitse.

Raka nkeya zayo ni imwe, ariko ibyiza ni uko Witiri itajya munsi ya Raka eshatu, ariko umuntu ashobora kongeraho izo ashaka, Intumwa Muhamadi yajyaga ayisenga Raka cumi n’imwe.

Ikizwi ku iswala z’imigereka ni uko zigomba kuba ari Raka ebyiri, umuntu agasenga Raka ebyiri yarangiza agatora Salamu gutyo, n’iswala ya Witiri rero nayo ni uko, ariko iyo umuntu ashaka gusoza amasengesho ye asenga Raka imwe nyuma, ni byiza kuri we nyuma yo kweguka avuye Ruku mbere y’uko ajya Sijida kuvuga ubusabe bwakomotse ku intumwa Muhamadi azamuye amaboko, yarangiza agasaba ibyo ashaka, ubwo busabe nibwo bwitwa Qunuti.

Ibihe biziririjwemo gusenga iswala z’umugereka:

Ibihe byose umuntu yemerewe gusari mo iswala z’umugereka, usibye mu bihe byabujijwe na Islam, kuko ibyo bihe ari ibihe by’amasengesho y’abahakanyi, ntabwo rero umuntu yemerewe kubisenga mo usibye igihe yaba arimo kwishyura isengesho ry’itegeko ryamuciyeho cyangwa asenga isengesho ry’umugereka rifite impamvu, nka Suna ya Tahiyatul Masijidi, ibi bireba gusa amasengesho yonyine naho gusingiza Imana no kuyisaba ibyo umuntu ashobora kubikora igihe icyo aricyo cyose.

Ibihe byabujijwe gusenga mo ni ibi:

1 Ni nyuma y’iswala ya mugitondo kugeza izuba rirashe, rikazamuka mu kirere ho gato ahangana n’umuhunda w’icumu, mu bihugu bifite ibihe biringaniye icyo kigero cyo kuzamuka kw’izuba kibarirwa mu minota 20.
2 Igihe izuba riri mu kirere hagati kugeza ruvuye mo gato, icyo ni igihe gitoya kibanziriza igihe cya Adhuhur.
3 Nyuma y’iswala ya Al Aswir kugeza izuba rirenze.

Kirazira gusenga isengesho ry’umugereka nyuma y’iswala ya Al Aswir kugeza izuba rirenze.

Iswala y’imbaga

Imana yategetse abagabo gusengera mu mbaga amasengesho atanu, kandi ibihembo byayo byaje muri Hadith ni byinshi, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Iswala yo mu mbaga irusha iy’umuntu wenyine ho inzego makumyabiri” Yakiriwe na Bukhariy: 619. Na Muslim: 650.

Abantu bakeya bemewe kuba ari imbaga: Ni Imamu n’uwo asengesha, ariko uko abantu baba benshi mu iswala niko bishimisha Imana.

Igisobanuro cyo kuzuriza:

Ni ukuba iswala y’usengeshwa ishingiye kuya Imamu, amukurikira muri Ruku, Sijida ye, yumviriza igisomo cye, ntatange Imamu cyangwa ngo anyuranye nawe ku kintu icyo aricyo cyose, ahubwo ibikorwa byose akabikora nyuma ya Imamu ako kanya.

Intumwa Muhamadi yaravuze iti “Imamu yashyiriweho kugira ngo akurikirwe, natora Takibira namwe mujye muyitora, kandi ntimugatore Takibira atarayitora, najya ruku namwe mujyeyo, ntimuzajye ruku atarajyayo, navuga Samia llahul man hamidahu, mujye muvuga muti: Rabana walakal hamudu. Najya Sijida namwe mujye mukora Sijida kandi ntimujye Sijida atarajyayo…” Yakiriwe na Bukhariy: 710. Na Muslim: 414. Na Abu Dauda: 603.

Ninde ugomba gutambuka kugira ngo abe Imamu?

Umuntu ugomba gutambuka kuba Imamu w’abantu, ni ubarusha gufata mu mutwe Qor’an, hanyuma uko bagenda bakurikirana, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Uyobora abantu ni ubarusha gusoma igitabo cy’Imana, iyo abahari banganya gusoma, hatambuka ubarusha kumenya Hadith…” Yakiriwe na Muslim: 673.

Ni hehe Imamu agomba guhagarara ni na hehe usengeshwa agomba  guhagarara?

Ni ngombwa ko Imamu ahagarara imbere, maze abasengeshwa kagatora umurongo inyuma ye, bakagenda buzuza umurongo wa mbere hanyuma uwa kabiri, iyo usengeshwa ari umwe, ahagarara iburyo bwa Imamu.

Ni ngombwa ko usengeshwa ajyana na Imamu aho amusanze hose.

Ni gute usengeshwa yakuzuza ibyamucitse mu isengesho yasenganye na Imamu?

Umuntu usengeshejwe na Imamu ariko hakaba hari icyamucitse mu iswala ye, icyo gihe atora Takibira akinjira mu iswala na Imamu kugeza Imamu atoye Salamu, yarangiza akuzuza ibisigaye mu iswala ye.

Agomba kubara raka yasenganye na Imamu kuva atangiye iswala, akaba aribyo akora nyuma y’uko Imamu arangije.

Ni ryari umuntu abarwa ko Raka runaka yayisenze?

Tubara umubare ugize Raka z’iswala, bityo umuntu usanze Imamu atarava Ruku akamusangayo, uwo abarwa ko yasenze iyo Raka yose, n’uwo Ruku yacitse ajyana na Imamu ariko ibikorwa n’amagambo yakoranye na Imamu muri iyo Raka ntibibarwa.  

Ingero zo kuzuza iswala k’umuntu wacitswe n’intangiriro z’iswala hamwe na Imamu.

Umuntu usanze Imamu kuri Raka ya kabiri, mu isengesho ry’igitondo, ni ngombwa ko nyuma y’uko Imamu atora Salamu ahaguruka kugira ngo yuzuze Raka imwe yamucitse ntagomba gutora Salamu atayirangije, kuko iswala ya mugitondo ari Raka ebyiri kandi we iyo yasanze ikaba ari imwe gusa.

Umuntu usanze Imamu kuri Atahiyatu ya nyuma mu iswala ya Magharibi, ni ngombwa ko nyuma ya Salamu ya Imamu asari Raka eshatu zuzuye, kuko yasanze Imamu kuri Atahiyatu ya nyuma kandi umuntu abarwa ko yasenze Raka iyo asanze Imamu atarava Ruku.

Umuntu asanze Imamu kuri Ruku y’iraka ya gatatu ku isengesho rya Adhuhuri, uwo abarwa ko yasenganye na Imamu Raka ebyiri (ku uwusarishwa abarwa ko yasenze Raka ebyiri za mbere muri Adhuhuri) maze Imamu yatora Salamu, ni ngombwa ko we ahaguruka akuzuza ibyamucitse, aribyo Raka ya gatatu n’iya kane kuko Adhuhur ari iswala ya Raka enye.

Gutora Adhana:

Gutora Adhana ni umwe mu mirimo ihambaye ku Mana Nyagasani.

Imana yashyiriyeho abantu Adhana kugira ngo ihamagarire abantu gusenga no kubamenyesha ko igihe cy’iswala kigeze kandi gitangiye. Mbere abayislamu barahuraga bagakora iswala ariko nta muntu wayihamagariye, nuko rimwe babivugaho, bamwe baravuga bati: Nimureke dushireho inzogera nk’iya bakirisitu, abandi baravuga bati: ahubwo dushake ihembe tuzajya tuvuza nk’iry’abayahudi, maze Umari aravuga ati: Ese ntimwakohereza umuntu agahamagarira abantu iswala, maze intumwa Muhamadi aravuga ati “Yewe Bilali haguruka uhamagarire abantu iswala” Yakiriwe na Bukhariy: 579. Na Muslim: 377.

Ahubwo ihembe nk’irya bayahudi, maze Umari aravuga ati “Ese ntimwakohereza umuntu agahamagarira abantu iswala, maze intumwa Muhamadi abwira Bilali ati “Yewe Bilali haguruka ahamagarire abantu iswala” Yakiriwe na Bukhariy: 579. Na Muslim: 377.

Uko Adhana na Iqamat bikorwa:

  • Adhana na Iqamat ni itegeko ku bantu bashaka gusenga batari umuntu umwe, n’iyo bayiretse ku bushake iswala yabo iremerwa ariko bakabona ibyaha.
  • Ni itegeko gutora Adhana mu ijwi riranguruye kandi ryiza, k’uburyo abantu barymva bakaza gusenga.
  • Mu gutora Adhana na Iqamat hari uburyo bwaturutse ku intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ubwamamaye muri bwo ni:

Adhana:

  1. Allah Ak’bar,  Allah Ak’bar,  Allah Ak’bar,  Allah Ak’bar.
  2. Ash’hadu an la ilaha ila llahu, Ash’hadu an la ilaha ila llahu.
  3. Ash’hadu ana Muhamada rasulu llahi, Ash’hadu ana Muhamada rasulu llahi. 
  4. Hay ala Swalat, Hay ala Swalat.
  5. Hay alal Falah, Hay alal Falah. .
  6. Allah Ak’bar,  Allah Ak’bar.  .
  7. La ilaha ila llahu. 

 

Iqamat: 

  1. Allah Ak’bar,  Allah Ak’bar.
  2. Ash’hadu an la ilaha ila llahu.
  3. Ash’hadu ana Muhamada rasulu llahi.
  4. Hay ala Swalat.
  5. Hay alal Falah.
  6. Qadi qamat Swalatu,   Qadi qamat Swalatu.
  7. Allah Ak’bar,  Allah Ak’bar. 
  8. La ilaha ila llahu. 

Imana Nyagasani ihembera umuyislamu buri ntambwe atera ajya ku Musigiti.  

Gusubiramo amagambo utara Adhana avuga:

Ni byiza ku muntu wumvise Adhana ko yajya asubiramo ibyo utara Adhana avuga, usibye igihe utara Adhana ageze ku ijambo Hay ala Swalat cyangwa Hay alal Falah, akavuga ati (Lahawula wala quwata ila bi lahi). 

Hanyuma uwumva Adhana nyuma yo gusubiramo amagambo y’utora Adhana akavuga ati (Allahuma raba hadhihi daawati taamat wa swalatul qaimat ati Muhamada al wasilata wal fadwilata, wa buathuhu al maqamul mah’mudu ladhiy waad’tahu).