Kwibombarika mu Iswala

Ahantu umuntu aba ari hafi ya Nyagasani we cyane ni igihe aba ari Sijida.

Kwibombarika mu iswala niyo Swala mu by’ukuri, bisobanuye kuba umutima wawe werekeye ku Imana mu iswala wicishije bugufi wumva neza ibyo uvuga muri Ayat n’amaduwa usoma ndetse no gusingaza Imana ukora. 

Kwibombarika niyo Ibadat nziza ni no kumvira Imana guhambaye, no kubera iyo mpamvu, Imana yashimangiye mu gitabo cyayo ko ibyo biri mu mico iranga abemera, Imana yaravuze iti “Rwose abemera baratsinze, babandi barangwa no kwibombarika mu masengesho yabo” Surat Al Muuminuna: 1-2.

N’umuntu urangwa no kwibombarika mu iswala ye uwo yumva uburyohe bw’amasengesho no kwemera no kubera iyo mpamvu intumwa Muhamadi yajyaga avuga ati “Nagiriwe umunezero wanjye mu iswala” Yakiriwe na Nasaiy: 3940.

Ibishobora gufasha umuntu kwibombarika mu iswala:

Hari uburyo bwinshi bwafasha umuntu kugira ukwibombarika mu iswala muri bwo:

  1. Kwitegura iswala:

Ibyo bikaba ari ukugera mu  musigiti kare ku bagabo no gusenga sunat zose zibanziriza isengesho, kwambara imyambaro myiza ikwiye, no kurangwa n’umutuzo no kwicisha bugufi igihe ugiye mu iswala.

  1. Kwigizayo ibintu byose byahuza umuntu mu iswala:

Ntabwo umuntu agomba gusenga imbere ye hari ibya muhuza, amafoto n’ibindi bihuza byose, cyangwa agasenga yumva amajwi yamuhuza, nta gomba kujya gusenga kandi yumva ashaka kwituma cyangwa ashonje cyangwa afite inyota mu gihe ibiryo n’ibinyobwa byari bigeze ku meza, ibyo byose ni ukugirango ubwenge bwe butuze abashe kwita ku gikorwa gihambaye cyo agiye kujyamo cy’iswala no kuganira na Nyagasani we.

  1. Kurangwa n’umutuzo mu iswala:

Intumwa Muhamadi yajyaga atuza muri Ruku na Sijida kugeza ubwo buri gufa rye ry’umubiri risubiye mu mwanya waryo, anategeka umuntu utarakoze iswala ye neza ko yajya atuza mu bikorwa by’iswala byose, anabuza gukora iswala vuba vuba nk’uko igikona kiba gitora ibyo kirya vuba vuba. 

Intumwa Muhamadi yaravuze ati “Umuntu wiba nabi ni umuntu wiba mu iswala ye, baravuga bati: Yewe ntumwa y’Imana ni gute umuntu yiba mu iswala ye? Aravuga ati: Ni umuntu utuzuza Ruku ye na Sijida ye” Yakiriwe na Ahmad: 22642.

Naho umuntu utagira umutuzo mu iswala ye ntashobora kugira ukwibombarika, kuko kudatuza  bikuraho ukwibombarika kandi guhubaguza nk’ikiyoni bituma ibihembo biyoyoka.

  1. Kwishyiramo ubuhambare by’uwo ugiye guhagarara imbere:

Akazirikana ubuhambare by’umuremyi n’agaciro ke anazirikana integer nke ze kandi ko uwo agiye guhagarara imbere no kuganira nawe anamusaba yicishije bugufi, akanazirikana ibihembo Imana yamuteguriye abemera ku mperuka, ndetse n’ibihano Imana yateganyirije ababangikanyamana, akanazirikana igihe azaba ahagaze imbere ya Nyagasani we ku mperuka. 

Ibyo byose umwemera naramuka abizirikanye mu isengesho rye, uwo aba nk’abo Imana yavuze mu gitabo cyayo muri babandi biringira kuzahura na Nyagasani wabo, igira iti “N’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika” “(Abo ni) babandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka)” Surat Al Baqarat: 45-46.

Iyo rero usenga azirikanye ko Imana Nyagasani amwumva kandi azamuha ndetse azakira ubusabe bwe ibyo bimutera kugira ukwibombarika bingana n’uburyo yazirikanyemo Imana.

  1. Gutekereza kuri Ayat zisomwa ndetse n’ubundi busabe bwose buvugwa mu iswala ndetse akajyana nabyo:

Qor’an yahishuwe kugira ngo itekerezweho, Imana yaravuze iti “Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke” Surat Swad: 29. Ntabwo umuntu ashobora kubasha gutekereza kuri Ayat za Qor’an adafite ubumenyi bw’ibisobanuro bya Ayat asoma n’ubusabe avuga ibyo bimushoboza gutekereza uko ameze n’ibyo arimo mu buryo bumwe, n’ibisobanuro bya ziriya ayat n’ubusabe mu bundi buryo bikamubyarira ukwibombarika no kwicisha bugufi, hari n’igihe amasoye ashobora gutembamo amarira, nta Ayat nimwe imunyuraho itamugizeho ingaruka, mbese nkaho atumva cyangwa atabona. Nk’uko Imana yabivuze igira iti “Ni nabo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona” Surat Al Furuqan: 73.

Iswala ya Ijuma

Ni ngombwa ku bantu barimo gusari kumviriza khutubat ya Ijumat birinda kugira ibindi bahugiramo.

Imana yategetse isengesho ry’umunsi wa Ijuma, mu gihe cya Adhuhur, isengesho rya Ijuma rikaba ari kimwe mu birango bya Islam bihambaye, n’itegeko rishimangiye, abayislamu bateranira hamwe rimwe mu cyumweru, bakumva inyigisho n’amabwiriza bahabwa na Imamu wa Ijuma hanyuma bagasali iswala ya Ijuma.

Ibyiza by’umunsi wa Ijuma:

Umunsi wa Ijuma ni umunsi w’icyumweru uhambaye, kandi ufite icyubahiro gikomeye, Imana yawuhisemo mu yindi minsi, inawurutisha indi minsi n’ibindi bihe mu bintu bitandukanye muri byo:

  • Kuba Imana yarawugeneye by’umwihariko abantu b’intumwa Muhamadi. Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Imana yimwe umunsi wa Ijuma ababayeho nyuma yacu, abayahudi bahawe umunsi wa gatandatu, naho abakirisitu bahabwa umunsi wok u cyumweru, Imana iratuzana ituyobora ku munsi wa Ijuma” Yakiriwe na Muslim: 856.
  • Kuba umunsi wa ijuma ariwo Adamu yaremweho, ni nawo munsi imperuka izaberaho. Nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igira iti “Umunsi mwiza izuba rirasiraho ni umunsi wa Ijuma, kuri uwo munsi nibwo Adam yaremweho, no kuri uwo munsi nibwo yinjijwe mu ijuru, no kuri uwo munsi nibwo yasohowe mu ijuru kandi n’imperuka izaba ari mu munsi wa Ijuma” Yakiriwe na Muslim: 854.

Ninde iswala ya ijuma iba itegeko kuri we?

Iswala ya ijuma ni itegeko kuri:

  1. Ijuma ni itegeko ku abgabo ariko si itegeko ku bagore.
  2. Ijuma ni itegeko ku muntu mukuru ufite ubwenge, ntireba umusazi cyangwa umwana mutoya utarageza igihe.
  3. Ijuma ni itegeko ku muntu utuye: ntabwo ireba umuntu uri ku rugendo nta nubwo ireba abantu batuye mu byaro kure y’imijyi.
  4. Ijuma ni itegeko ku muntu muzima utarwaye: ntabwo ijuma ari itegeko ku murwayi utashobora kujya gusenga ijuma.

Uko iswala ya Ijuma ikorwa n’amategeko ayigenga:

  1. Ni byiza ko umuyislamu ushaka kujya gusenga Ijuma yoga mbere y’isengesho, akagera mu musigiti kare mbere y’uko Khutuba itangira yambaye imyambaro myiza.
  2. Abayislamu bateranira mu musigiti, maze Imamu agatambuka akurira Mimbari agahindukira abayislamu, maze agatanga Khutuba ebyiri zitandukanyije n’ikicaro gitoya hagati yazo, akabibutsa gutinya Imana akabagezaho amabwiriza n’inyigisho na Ayat za Qor’an.
  3. Ni ngombwa kubaje gusari kumva Khutuba, kandi kirazira kuri bo kuvuga cyangwa kugira ikindi bakora cyababuza kugira inyungu bakura muri Khutuba, nubwo byaba gukinisha umusara cyangwa intoki, imyenda, utubuye n’itaka.
  4. Hanyuma Imamu akamanuka kuri Mimbari, bagakimu iswala, abantu bagasari Raka ebyiri asoma mu ijwi riranguruye. 
  5. Iswala ya ijuma yashyiriweho kugira ngo abantu bateranire hamwe ntabwo ari itegeko ku muntu umwe, uwacitse na ijuma cyangwa utagiye kuyisenga kubera impamvu, uwo asenga Adhuhuri ntabwo byemewe ko yasari Ijuma.
  6. Uwakererewe gusenga Ijuma agasengana na Imamu ibitageze ku iraka imwe, uwo agomba kuzura asenga Adhuhuri.
  7. Buri wese itegeko rya ijuma ritareba, nk’umugore, uri ku rugendo, iyo basenze ijuma hamwe n’abandi iremerwa, igasimbura Adhihuri kuri bo.

Uwo amategeko yemerera kutajya mu ijuma:

Amategeko ya Islam yashimangiye ku bantu bategetswe kujya mu ijuma ko bagomba kuyijyamo, amategeko ababurira kwirinda kuyireka kubera gukurikira iby’isi. Imana yaravuze iti     “Yemwe abemeye! Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) nuhamagarwa, mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi” Surat Al Jumuat: 9.

Imana yaburiye abayislamu kwirinda kureka Ijuma nta mpamvu yemewe n’amategeko, ibabwira ko bashobora guterwa kasha ku mitima, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Uzareka ijuma eshatu kubera ubunebwe nta mpamvu, Imana itera kashe ku mutima we” Yakiriwe na Abu Dauda: 1052. Na Ahmad: 15498.

Impamvu yemerera umuntu kutajya mu ijuma: Ni ikintu cyose cyagutera ingorane zikaze zidasanzwe, cyangwa kuba hari ikintu cyamugiraho ingaruka zikomeye ku mibereho ye n’ubuzima bwe, nk’uburwayi n’ibindi bihe bidasanzwe byabaho.

Ese amasaha y’akazi no kuba umuntu ari umukozi ni impamvu yatuma umuntu atajya mu Ijuma?

Imana yaravuze iti “Vuga (yewe Muhamadi) uti: Ibihembo biri ku Mana biruta imikino n’ubucurizi (birukankira)” Surat Al Jumuat: 11.

Igihari ni uko imirimo n’ibindi bikorwa byose bya buri gihe atari impamvu ku muyislamu imubuza kutajya mu ijuma, Imana Nyagasani yadutegetse, kureka ibyo dukora tukajya gusari. Imana yaravuze iti “Yemwe abemeye! Umuhamagaro w’isengesho ry’umunsi wa gatanu (Ijuma) nuhamagarwa, mujye mwihuta mujya gusingiza Allah, kandi muhagarike ubucuruzi (n’ibindi bintu byose). Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi” Surat Al Jumuat: 9.

Imana Nyagasani yaravuze iti “Kandi utinya Allah, amucira icyanzu” “Kandi uwiringira Allah, Aramuhagije” Surat A Twalaq: 2-3.

Ni ryari akazi kaba impamvu yemewe yo kutajya gusenga Ijumat.

Ntabwo akazi gahoraho igihe cyose kaba impamvu yo kureka iswala ya Ijumat ku muntu ijumat ari itegeko kuri we, usibye gusa mu bihe bibiri:

  1. Kuba muri ako kazi harimo inyungu zihambaye zitagerwaho ataretse gusari ijamat ngo ahame mu kazi, kuba kandi kureka ako kazi byavamo ibibi bihambaye, kandi hadashobora kuboneka uwamusimbura muri ako kazi.
Ingero :
  • Umuganga ukorera muri Irigence ushinzwe inkomere mu buryo bwihutirwa.
  • Umuzamu n’ushinzwe umutekano w’imitungo y’abantu no gukumira ubujura ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
  • Umuntu ukurikirana imirimo y’uruganda runini n’ibindi nkabyo, bisaba kuba uhari buri kanya.
  1. Igihe akazi ariko konyine kaguha amafunguro kandi nyirako adashobora kuguha amahirwe yo kujya gusari ijumat, kandi nta handi ushobora kubona amafunguro y’umuryango wawe usibye muri ka kazi, biremewe ko ahama mu kazi akareka kujya gusari ijumat, kugeza igihe azabonera akandi kazi, cyangwa akabona ubundi buryo yabonamo ibimutunga we n’abo ashinzwe.

Iswala y’umuntu uri ku rugendo

  • Ni byiza k’umuntu uri ku rugendo igihe agenda cyangwa se ashyikiye ahantu by’igihe gito kiri munsi y’iminsi ine, ko agomba kugabanya iswala za Raka enye agasari raka ebyiri.

Agasenga adhuhuri na al aswir na al ishau raka ebyiri aho gusenga raka enye usibye gusa igihe asenganye na Imamu utuye akamukurikira icyo gihe agomba gusenga raka enye.

  • Kandi ashobora kureka gusari amasuna yandi ya mbere na nyuma y’iswala, usibye gusa suna y’iswala ya Al Fajiri na Witiri.
  • Biremewe kuri we gufatanya Adhuhuri na Al Aswiri, na Magharibi na Al Ishau ku gihe cy’imwe muri izo swala, cyane cyane igihe ari mu rugendo kugira ngo yoroherwe.

Iswala y’umurwayi

Iswala ni itegeko kuri buri Muyislamu mu bihe byose umuntu agifite ubwenge no gusobanukirwa, usibye ko Islam yitaye cyane ku bibazo bitandukanye by’abantu, no muri ibyo harimo umurwayi.

Mugusobanura ibyo twaragira tuti:

  • Mu iswala y’umurwayi udashoboye guhagarara bivaho, cyangwa kuba guhagarara bimugora cyangwa bishobora gutuma adakira vuba.

Icyo gihe asenga yicaye, yaba adashoboye kwicara agasenga aryamishije urubavu, intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati “Jya usenga uhagaze, nutabishobora usenge wicaye, nutabishobora usenge urwamiye urubavu” Yakiriwe na Bukhariy: 1066.

  • Umuntu udashoboye kujya Ruku cyangwa Sijida, icyo gihe abikoresha ibimenyetso uko ashoboye.
  • Uwo kwicara hasi bigora ashobora kwicara ku ntebe n’ibindi nkabyo.
  • Umuntu ugorwa no kwisukura kuri buri swala kubera uburwayi bwe, biremewe kuri we gufatanya Adhuhuri na Al Aswiri mu gihe cy’imwe muri zo, akanafatanya hagati ya Magharib na Al Ishau mu gihe cy’imwe muri zo.
  • Umuntu ugorwa no gukoresha amazi kubera uburwayi, biremewe kuri we gukora Tayamamu kugira ngo ashobore gusenga.