Imana yategetse umuyislamu gusukura imbere muri we yikuramo ibangikanya n’ubundi burwayi bw’umutima, akanisukura inyuma, yirinda ibyo Imana yaziririje ndetse n’indi myanda yose.

Igisobanuro cyo kwisukura (Twahara)

Isoko y’igisobanuro cyo kwisukura ni ukwiyeza no kugira isuku no gucya.

Imana yategetse umuyislamu kwisukura imbere muri we akanasukura inyuma he areka ibyo Imana yabujije akanikuraho imyanda yose, agasukura kandi imbere muri we asukura umutima we awukuramo ibangikanya n’ubundi burwayi bw’imitima nk’ishyari, kwibona ndetse n’inzika, yabikora icyo gihe aba akwiriye urukundo rw’Imana, nk’uko Imana yabivuze igira iti “Mu by’ukuri, Imana ikunda abicuza kandi ikunda abisukura” Surat Al Baqarat: 222.

Imana yategetse kwisukura kubera isengesho kuko gusenga ari uguhura n’Imana no kuganira nayo, kandi birazwi ko umuntu yisukura akambara imyenda myiza igihe agiye kubonana n’umwami cyangwa umuyobozi, ni gute k’umuntu ugiye kubonana n’umwami w’abami Imana Nyagasani.

Ni ukuhe kwisukura gukenewe ku isengesho?

Imana yategetse umuyislamu kwisukura kw’itegeko mu gisobanuro cyihariye itegeko rya ngombwa igihe ashaka gukora isengesho cyangwa gufata umusafu cyangwa gukora Twawafu, inabikundisha abantu ku hantu henshi, muri ho twavuga: Gusoma Qoran udafashe umusafu, ubusabe, ugiye kuryama n’ahandi.

Umuyislamu agomba kuzirikana kwisukura igihe agiye gusenga akikuraho ibintu bibiri:

Kwikuraho umwanda usanzwe.

Kwikuraho Najisi.

Kwisukuraho Najisi

  • Najisi: Ni imyanda igaragara amategeko y’idini yaciye iteka ko ari umwanda anadutegeka kuwisukura kugira ngo tubashe gukora amasengesho.
  • Inkomoko ya buri kintu ni uko cyemewe kandi gifite isuku, umwanda ukaba ari ikintu cyaje nyuma, iyo rero tugize ugushidikanya kw’isuku y’umwambaro, ariko ntitubashe kwemeza ko uriho Najisi icyo gihe tugaruka ku nkomoko ko ufite isuku.
  • N’iyo dushatse gusenga ni ngombwa ko twisukura tukikuraho Najisi haba ku mubiri, ku myambaro ndetse naho tugiye gusengera.

Ibintu bya Najisi:

1 Inkari z’umuntu n’amabyi ye.
2 Amaraso, ariko iyo ari makeya ntacyo atwaye.
3 Inkari n’amabyi ya buri nyamaswa yose yaziririjwe kuribwa (Reba page: 157).
4 Imbwa n’ingurube.
5 Inyamaswa zipfishije (ni buri nyamaswa yose yipfushije usibye izemewe kuribwa igihe zabazwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Reba page: 158). Ariko isamake yapfuye ndetse n’umurambo w’umuntu n’udusimba ibyo byo biba bifite isuku.

Mu gukuraho Najisi birahagije kuyikuraho ukoresheje icyo aricyo cyose cyayikuraho.

Kwisukuraho Najisi:

Birahagije koza aho Najisi iri –ku mubiri, ku mwambaro, aho ugiye gusengera n’ahandi- ugakuraho iyo Najisi ukoresheje ikintu cyose gishoboka yaba amazi cyangwa ikindi, kuko Idini ryategetse gukuraho iyo Najisi ariko ntiryategetse koyoza inshuro runaka usibye kuri Najisi y’imbwa (inkonda zayo, inkari n’amabyi) niho idini yategetse kuhoza inshuro zirindwi imwe muri zo ugakoresha umucanga, naho izindi Najisi zisanzwe birahagije kuyikuraho gusa kandi kuba hasigaraho ibara ryayo cyangwa impumuro yayo ntacyo bitwaye, nk’uko intumwa Muhamadi yabivuze igihe yabwiraga umwe mu basangirangendokazi mu kwiyozaho amaraso y’imihango iti “Biraguhagije kwiyozaho amaraso ariko ikizinga cyayo ntacyo kigutwaye” Yakiriwe na Abu Dauda: 365.

Uburyo bwo gusitanji no kwituma

  • Ni byiza ko iyo umuntu yinjiye mu bwiherero (WC) ko yabanza ukuguru kwe kw’ibumoso, maze akavuga ati “BISMILAHI ALLAHUMA INIY AWUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI”.
  • Yasohokamo akabanza ukuguru kw’iburyo, maze akavuga ati “GHUFURANAKA”.
  • Ni ngombwa kuri we kwituma ahiherereye atabonwa n’abantu.
  • Kirazira kuri we kwituma ahantu habangamira abantu.
  • Kirazira kandi kuri we igihe agiye kwituma mu kigunda kwituma mu mwobo kuko haba habamo bimwe mu bisimba akabibangamira cyangwa byo bikamugirira nabi.
  • Ni ngombwa kuri buri Muyislamu igihe yituma kuterekera Qiblat cyangwa ngo ayitere umugongo haba mu kigunda cyangwa mu bwiherero, ariko mu nyubako z’ubwiherero bwa kizungu ntacyo bitwaye, kubera ijambo ry’intumwa Muhamadi rigira riti “Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere Qiblat kandi ntimukayitere umugongo mu kunyara cyangwa kwituma” Yakiriwe na Bukhariy: 386. Na Muslim: 264.
  • Uwituma agomba kwirinda ko imyambaro ye n’umubiri we bigerwaho na Najisi zitaruka akaba agomba koza aho Najisi yaguye.
  • Umuntu iyo arangije kwituma agomba kimwe mu bintu bibiri:
Cyangwa akahasukura gatatu akoresheje moshwari cyangwa amabuye n’ibindi bisukura umubiri bikawukuraho Najisi (Istijimar).

Ashobora gusukura ahavuye inkari cyangwa amabyi akoresheje amazi (Is’tinjau)

Umwanda:

  • Umwanda: Ni ikintu kiba kiri k’umuntu kitagaragara, kimubuza gukora amasengesho mbere yuko yisukura ntabwo ari ikintu gifatika nka Najisi.
  • Umwanda uva ku muyislamu igihe atawaje cyangwa yoze akoresheje amazi asukuye. Amazi asukuye: Ni amazi ativanzemo Najisi ngo ihindure ibara ryayo, uburyohe bwayo cyangwa impumuro yayo.

Umwanda ugabanyijemo ibice bibiri:

1. Umwanda usaba umuntu gutawaza kugira ngo awikureho, uwo tuwita (Umwanda woroshye).
2. Umwanda usaba umuntu koga, agakwiza umubiri we wose amazi kugira ngo umuveho, uwo tuwita (Umwanda mukuru).

Umwanda mutoya no Gutawaza:

Isuku y’umuyislamu hari igihe yononekara akaba asabwa gutawaza kugira ngo abashe gusenga, ibyo bibaho igihe kimwe mu bintu byonona isuku bikurikira kimubayeho:

  1. Inkari n’amabyi, na buri kintu cyasohoka mu nzira yabyo, nk’umusuzi, Imana mu kuvuga ibyonona isuku yaravuze iti “Cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero” Surat Nisau: 43. N’intumwa Muhamadi ku muntu uri mu isengesho agakeka ko yatakaje isuku, yaravuze ati “Ntakajye ava mu isengesho kugeza ubwo we ubwe yumvise ijwi, cyangwa umunuko (w’umusuzi)” Yakiriwe na Bukhariy: 175. Na Muslim: 361.
  2. Gukora ku bwambure nta kintu gikingirije ikiganza, intumwa Muhamadi yaravuze ati “Ukoze ku bwambure bwe ajye atawaza” Yakiriwe na Abu Dauda: 181.
  3. Kurya inyama y’ingamiya, intumwa Muhamadi baramubajije bati “Ese tujye dutawaza twariye ingamiya? Aravuga ati: Yego” Yakiriwe na Muslim: 360.
  4. Gutakaza ubwenge kubera gusinzira cyangwa gusara cyangwa gusinda.