Ni gute natawaza?

Ugutawaza no kwisukura ni bimwe mu bikorwa byiza kandi bikomeye, Imana ihanagurira umuntu ibyaha kubera gutawaza, igihe cyose umuntu yereje Imana umugambi agamije ibihembo ku Mana, intumwa Muhamadi yaravuze iti “Igihe umuyislamu atawaje, akoza uburanga bwe, ibyaha yarebesheje amaso ye bimanukana n’amazi, yakoza amaboko ye, ibyaha yakoresheje amaboko bimanukana n’amazi, yakoza amaguru ye ibyaha bakoze agendesheje amaguru ye bimanukana n’amazi kugeza ubwo asigara yera nta cyaha” Yakiriwe na Muslim: 244.