Ibiribwa byawe n’ibinyobwa byawe

Ibiribwa biziruye bigira agaciro gakomeye muri Islam, kuko ari intandaro yo kwakirirwa ubusabe no kubona umugisha mu mitungo no k’umuryango wawe.
Ikigamijwe mu biribwa biziruye ni ibiribwa byemewe byaturutse mu murimo wemewe no ku mutungo wemewe bitarangwa n’amahugu n’ubugizi bwa nabi ku mitungo y’abandi.